Ni iki nasaba mu isengesho?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Ushobora gusaba ikintu cyose gihuje n’ibyo Imana idusaba biboneka muri Bibiliya. Bibiliya igira iti ‘[Imana] iratwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka’ (1 Yohana 5:14). Ushobora no kubwira Imana ibiguhangayikishije byose. Bibiliya igira iti “mujye musuka imbere [y’Imana] ibiri mu mitima yanyu.”—Zaburi 62:8.
Ingero z’ibyo ushobora gusaba
Kwizera Imana.—Luka 17:5.
Umwuka wera, cyangwa imbaraga Imana ikoresha kugira ngo igufashe gukora ibikwiriye.—Luka 11:13.
Imbaraga zo guhangana n’ibibazo cyangwa kunesha ibishuko.—Abafilipi 4:13.
Amahoro yo mu mutima cyangwa gutuza.—Abafilipi 4:6, 7.
Ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza.—Yakobo 1:5.
Ibyo dukenera buri munsi.—Matayo 6:11.
Kubabarirwa ibyaha.—Matayo 6:12.