Ubuzima n’urupfu
Ubuzima
Kubaho bimaze iki?
Ese wigeze kwibaza uti ‘mfite iyihe ntego mu buzima?’ Umva uko Bibiliya isubiza icyo kibazo.
Ni iki Imana idusaba?
Ese dukeneye ikimenyetso cyangwa iyerekwa kugira ngo tumenye icyo Imana idusaba? Menya icyo Bibiliya ibivugaho.
Wakora iki ngo uzabeho iteka?
Bibiliya idusezeranya ko ‘abakora ibyo Imana ishaka bazabaho iteka ryose.’ Reba ibintu bitatu Imana yifuza ko dukora.
Ubugingo ni iki?
Ese ni ikintu kikubamo? Ese nupfa kizakomeza kubaho?
Ni ba nde amazina yabo yanditse mu “gitabo cy’ubuzima?”
Imana yasezeranyije ko itazigera yibagirwa abayikorera mu budahemuka. Ese izina ryawe riri mu “gitabo cy’ubuzima?”
Urupfu
Kuki abantu bapfa?
Igisubizo Bibiliya itanga kuri icyo kibazo, kiraduhumuriza kandi kikaduha ibyiringiro.
Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Ese abapfuye baba bazi ibibera iruhande rwabo?
Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no gutwika umurambo?
Ese ushobora gushyingura cyangwa ugatwika umurambo w’umuntu wapfuye?
Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?
Ese Bibiliya irimo inama zafasha umuntu ushaka kwiyahura?
Ni iki cyakurinda gutinya urupfu?
Kudahahamurwa n’urupru bishobora gutuma twishimira ubuzima.
Ibiba ku muntu urimo asamba bisobanura iki?
Ese abo bantu baterera akajisho aho umuntu ajya iyo apfuye? Inkuru yo muri Bibiliya ivuga umuzuko wa Lazaro isubiza icyo kibazo.
Ese igihe tuzapfira kiba cyaragenwe mbere y’igihe?
Kuki Bibiliya ivuga ko hari “igihe cyo gupfa”?
Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no guhuhura indembe?
Byagenda bite mu gihe umurwayi ari mu marembera? Ese umuntu yagombye gukora ibishoboka byose ngo yongere igihe azamara?
Ijuru n'umuriro
Ijuru ni iki?
Ijambo “ijuru” rikoreshwa mu buryo butatu muri Bibiliya.
Ni ba nde bajya mu ijuru?
Abantu benshi bibeshya bavuga ko abeza bose bazajya mu ijuru. Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Ese ikuzimu ni ahantu ho kubabarizwa iteka? Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Abantu benshi bemera inyigisho ivuga ko ikuzimu ari ahantu haba umuriro w’iteka, aho abantu babi bajya guhanirwa. Ese ibyo ni byo Bibiliya yigisha?
Ni ba nde bajya ikuzimu?
Ese abantu beza bajya ikuzimu? Ese umuntu ashobora kuva ikuzimu? Ese ikuzimu hazahoraho? Bibiliya isubiza ibyo bibazo.
Inyanja y’umuriro ni iki? Ese ni kimwe n’ikuzimu cyangwa Gehinomu?
Yesu afite ‘imfunguzo z’ikuzimu,’ ariko se yaba afite urufunguzo rw’inyanja y’umuriro?
Ese umugabo w’umukire na Lazaro babayeho?
Ese umugani Yesu yaciye waba wigisha ko abantu beza bajya mu ijuru n’aho ababi bakajya kubabarizwa mu muriro?
Ese purugatori ivugwa muri Bibiliya?
Inkomoko y’iyo nyigisho ishobora kugutangaza.
Ese inyamaswa zizajya mu ijuru?
Nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko inyamaswa cyangwa amatungo yo mu rugo bizajya mu ijuru.
Ibyiringiro ku bantu bapfuye
Umuzuko ni iki?
Ushobora gutangazwa no kumenya abantu bazazuka mu gihe kiri imbere.
Ese Bibiliya ivuga ko iyo umuntu apfuye roho ye yimukira mu bindi binyabuzima?
Iyo umuntu apfuye ajya he?