Ese Bibiliya yamfasha kugira umuryango wishimye?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Yego. Dore urugero rw’inama zirangwa n’ubwenge zishingiye kuri Bibiliya, zafashije abagabo n’abagore babarirwa muri za miriyoni kugira umuryango wishimye:
Mushyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Isezerano abantu bagirana ryo kubana akaramata bagashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko, ni ryo rufatiro rwo kugira umuryango wishimye.—Matayo 19:4-6.
Mujye mugaragarizanya urukundo kandi mwubahane. Ibyo bikubiyemo gufata uwo mwashakanye nk’uko nawe wifuza ko agufata.—Matayo 7:12; Abefeso 5:25, 33.
Mwirinde amagambo akomeretsa. Jya uvugisha neza uwo mwashakanye, nubwo haba hari ikintu gikomeretsa yagukoreye cyangwa yakubwiye (Abefeso 4:31, 32). Nk’uko Bibiliya ibivuga mu Migani 15:1, “gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”
Ntimugahemukirane. Uwo mwashakanye ni we wenyine ugomba kugaragariza urukundo rwihariye kandi akaba ari we wenyine mugirana imibonano mpuzabitsina (Matayo 5:28). Bibiliya igira iti “ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya.”—Abaheburayo 13:4.
Mujye muhana abana banyu mu rukundo. Mujye mwirinda kubarera bajeyi, ariko nanone mwirinde kubasharirira.—Imigani 29:15; Abakolosayi 3:21.