Soma ibirimo

AMASOMO YA BIBILIYA WAKWIGA UBIFASHIJWEMO N’UNDI MUNTU

Ishimire Ubuzima Iteka Ryose

Aya masomo atangwa ku buntu, kandi uzabona ibisubizo by’ibibazo bikurikira:

  • Ni iki cyatuma mbaho nishimye?

  • Ese ibibi n’imibabaro bizashira?

  • Ese nzongera kubona abantu banjye nakundaga bapfuye?

  • Ese Imana inyitaho?

  • Nasenga nte kugira ngo Imana inyumve?

Kwiga ni ubuntu

Aya masomo ni ubuntu kandi imfashanyigisho, harimo igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose na Bibiliya nubishaka uzabihabwa ku buntu.

Igihe kikunogeye

Ushobora kwiga Bibiliya uri kumwe n’ukwigisha cyangwa mugakoresha ikoranabuhanga rya videwo, mukiga ku gihe n’ahantu bikunogeye.

Kwiga si itegeko

Ushobora guhagarika kwiga igihe icyo ari cyo cyose.

Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

Wowe n’ukwigisha Bibiliya muzajya mwiga ingingo imwe nimuyirangiza mujye ku yindi. Amasomo ya mbere yagufasha kwiga Bibiliya yo mu gatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose azagufasha gusobanukirwa buhoro buhoro ibivugwa muri Bibiliya n’uko byakugirira akamaro. Kugira ngo umenye byinshi reba iyi videwo cyangwa urebe ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri aya masomo.

Ese urashaka kureba mu nshamake ibikubiyemo?

Reba amasomo y’ibanze.

Ese witeguye gutangira?

Kanda hano maze usabe kwiga.