Kurera ingimbi n’abangavu
Kuganira
Uko wafasha abana b’ingimbi n’abangavu kuzaba abantu bakuru
Ese ufite abana bageze mu gihe cyʼamabyiruka? Niba ubafite se, wabafasha ute kugira ngo bazabe abantu bakuru bashoboye?
Uko waganira n’abana bageze mu gihe cy’amabyiruka
Ese iyo uganira n’umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka, wumva aguteye umujinya? Ni iki gituma murakaranya?
Uko washyikirana n’abana b’ingimbi n’abangavu
Waganira ute n’umwana w’ingimbi cyangwa umwana udashaka kuvuga?
Uko waganira n’umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu mutajya impaka
Umwana wawe ashaka kugaragaza uwo ari we kandi yifuza kubona aho abigaragariza. Wabimufashamo ute?
Mu gihe umwana wawe w’umwangavu ahangayitse
Ihinduka riba mu mibiri y’abakobwa benshi rishobora gutuma bumva bahangayitse. Ababyeyi babafasha bate guhangana n’imihangayiko?
Wakora iki niba umwana wawe ashaka kwiyahura?
Ababyeyi bakora iki mu gihe umwana wabo atekereza kwiyahura?
Wakora iki igihe umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka ashidikanyije ku byo wizera?
Uko ufasha umwana wawe mu gihe ashidikanyije ku byo wizera bishobora kumufasha kugira ukwizera.
Guhana no gutoza
Mu gihe umwana wawe agutengushye
Ntukihutire kuvuga ko umwana wawe ari ikigomeke. Ashobora kwikosora ukongera kumugirira ikizere.
Icyo wakora ngo abana bawe bakumvire
Kuki abana bisanzura ku rungano rwabo kuruta uko bisanzura ku babyeyi?
Uko watoza umwana wawe kumvira
Gucyaha bisobanura kwigisha. Amahame ya Bibiliya ashobora kugufasha kwigisha umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu kumvira, bigatuma atigomeka.
Uko wafasha umwana wawe kugira amanota meza
Reba icyagufasha kumenya impamvu umwana wawe agira amanota mabi n’uko wamushishikariza kwiga.
Uko washyiriraho amategeko abana bawe b’ingimbi
Wakora iki mu gihe abana bawe bakomeje kumva babangamiwe n’amategeko ubashyiriraho?
Uko wafasha umwana gukoresha interineti neza
Wafasha ute umwana wawe kumenya kwifatira imyanzuro aho gukurikiza amategeko gusa?
Ese umwana wange yagombye gukoresha imbuga nkoranyambaga?
Dore ibibazo bine byagufasha gufata umwanzuro mwiza.
Uko wakwigisha umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga
Fasha abana bawe birinde ibintu bishobora kubateza akaga.
Mu gihe umwana wawe akora ibikorwa byo kwibabaza
Hari abakiri bato bakora ibikorwa byo kwibabaza. Babiterwa n’iki? Wabafasha ute?
Uko waganira n’umwana wawe ku birebana no kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina
Reba uko wafasha umwana wawe mbere y’uko agerwaho n’ingaruka zo kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina.