IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Nakora iki ngo nge ntekereza cyane ku byo nkora?
Kuki ntashobora gutekereza cyane ku byo nkora?
“Singisoma ibitabo nka mbere. No gusoma paragarafe ndende nsigaye byanga.”—Elaine.
“Hari n’igihe videwo indambira nkayihutisha.”—Miranda.
“Iyo hari ibintu by’ingenzi ndimo nkora terefoni yange igasona, mpita ntekereza nti: ‘Ni nde unyandikiye?’”—Jane.
Ese ikoranabuhanga rishobora gutuma umuntu aterekeza ubwenge ku byo akora? Hari abavuga ko ari ko bimeze. Umwanditsi n’umushakashatsi witwa Nicholas Carr yaravuze ati: “Uko dukoresha interineti kenshi ni ko tuba dutoza ubwonko bwacu kurangara, kuko bituma busesengura amakuru mu buryo bwihuse, ariko tutabanje kuyatekerezaho bihagije.” a
Reka turebe ibintu bitatu abantu bakora barangaye kubera ikoranabuhanga.
Iyo tuvuga. Umukobwa witwa Maria yaravuze ati: “Nabonye ko n’iyo abantu bari kuganira bari kumwe hari ababa bari kwandika mesaje, bakina imikino yo muri terefone cyangwa bari ku mbuga nkoranyambaga ku buryo baba batitaye ku wo bavugana.”
Iyo turi mu ishuri. Hari igitabo cyavuze ko “abanyeshuri benshi bakoresha ibikoresho bya eregitoroniki bandika mesaje bari mu ishuri, bajya kuri interineti cyangwa bakabikoresha bari mu bikorwa bidafitanye isano n’amasomo.”—Digital Kids
Iyo twiga. Chris ufite imyaka 22 yaravuze ati: “Iyo terefone yange isonnye sinkunda guhita nyirebaho.” Umukoro umunyeshuri yakora mu gihe k’isaha imwe, iyo yarangajwe n’ibikoresho bya eregitoroniki ashobora kumara amasaha atatu awukora.
Umwanzuro: Niwemera ko ibikoresho bya eregitoroniki bikurangaza, gutekereza cyane ku byo ukora ntibizakorohera.
Icyo nakora kugira ngo ndusheho gutekereza cyane ku byo nkora
Iyo tuganira n’abandi. Bibiliya igira iti: “Mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi” (Abafilipi 2:4). Jya ugaragaza ko wubaha abandi ubatega amatwi witonze. Jya ukomeza kubareba kandi wirinde kurangara.
“Mu gihe uri kuganira n’umuntu jya wirinda kureba kuri terefone. Jya umwereka ko umwubashye, umutege amatwi.”—Thomas.
INAMA: Mu gihe urimo uganira n’abandi jya ushyira terefone yawe aho utayibona. Abashakashatsi bavuga ko terefone ishobora gutuma udakomeza gutekereza cyane ku byo urimo ukora, ahubwo ko ikurangaza.
Iyo turi mu ishuri. Bibiliya igira iti: “Mujye mwitondera uko mwumva” (Luka 8:18). Niba ikigo cyanyu kemera ko abanyeshuri bakoresha interineti mu gihe cy’amasomo, ukwiriye kwirinda kureba mesaje, gukina imikino bakinisha ibikoresho bya eregitoroniki cyangwa ngo utangire kwandikirana n’abandi.
“Jya ukurikira mu ishuri, ufate note. Mu gihe bishoboka jya wicara mu myanya y’imbere mu ishuri kugira ngo wirinde kurangara.”—Karen.
INAMA: Jya ufata note wandika n’intoki, aho gukoresha mudasobwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibyo bikurinda kurangara, ahubwo bikagufasha kwibuka ibyo wize.
Iyo twiga. Bibiliya igira iti: “Ronka ubwenge uronke n’ubushobozi bwo gusobanukirwa” (Imigani 4:5). Ibyo bisobanura kwiga mu buryo bwimbitse, aho kunyuzamo amaso gusa.
“Iyo niga, tabureti yange ndayifunga, maze nkiga nta kindangaza. Na za mesaje sinzirebaho! Iyo hari ikintu nshaka kwibuka, ndacyandika.”—Chris.
INAMA: Wagombye kwigira ahantu hatuma utekereza cyane ku byo wiga. Hagomba kuba hasukuye kandi hatarunze ibintu byinshi bitari ngombwa.
a Byavuye mu gitabo The Shallows—What the Internet Is Doing to Our Brains.