IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Kuki ukwiriye kubana neza n’abo muvukana?
“Nta zibana zidakomanya amahembe!”
Ntushobora kubura icyo upfa n’abo muvukana. Urabakunda kandi na bo baragukunda, ariko hari igihe mutumvikana. Helena ufite imyaka 18 yaravuze ati “musaza wanjye antesha umutwe. Akora ibintu bindakaza. Wagira ngo hari uwamuntumye.”
Bimwe mu bibazo abantu bavukana bagirana bishobora gukemuka ari uko babiganiriyeho. Urugero:
Abahungu barara mu cyumba kimwe, bashobora gutongana bapfa ko umwe abangamira undi. Umuti waba uwuhe? Mujye mubiganiraho kandi buri wese yirinde kubangamira mugenzi we. Mujye mukurikiza inama iboneka muri Luka 6:31.
Umukobwa ashobora kwitiza imyenda y’uwo bavukana. Umuti waba uwuhe? Mujye mubiganiraho kandi mushyireho imipaka buri wese atagomba kurenga. Mujye mukurikiza inama iboneka muri 2 Timoteyo 2:24.
Hari igihe ibibazo abana bavukana bagirana bishobora gukomera bikaba byagira ingaruka zikomeye. Reka dusuzume ingero ebyiri z’abantu bavugwa muri Bibiliya:
Miriyamu na Aroni bagiriye ishyari Mose wari murumuna wabo kandi byateje ibibazo. Soma inkuru iboneka mu Kubara 12:1-15, hanyuma wibaze uti “nakora iki ngo nirinde kugirira ishyari uwo tuvukana?”
Kayini yararakaye cyane bituma yica murumuna we Abeli. Soma inkuru iboneka mu Intangiriro 4:1-12, hanyuma wibaze ati “nakora iki kugira ngo ntarakarira cyane uwo tuvukana?”
Impamvu ebyiri zagombye gutuma mukemura ibibazo mufitanye
Niyo kumvikana n’abo muvukana byaba bigoye bite, hari byibuze impamvu ebyiri zagombye gutuma mukemura ibibazo mufitanye.
Bigaragaza ko ukuze. Alex yaravuze ati “iyo nagiraga icyo mfa na bashiki banjye nahitaga ndakara. Ariko ubu ndatuza, nkabihanganira. Ubu narakuze.”
Bibiliya igira iti “utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi, ariko unanirwa kwihangana yimakaza ubupfapfa.”—Imigani 14:29.
Bizagufasha mu gihe kizaza. Niba udashobora kwihanganira ukudatungana kw’abo muvukana, uzabasha ute kwihanganira uwo muzashakana, umukoresha wawe, abo muzakorana cyangwa undi muntu uwo ari we wese muzagira ibyo muhuriraho?
Ukuri: Kuganira n’abandi no gukemura ibibazo mufitanye ni byo bizagufasha kubana neza n’abandi, kandi mu muryango ni ho hantu heza wabyigira.
Bibiliya igira iti “ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”—Abaroma 12:18.
Ukeneye icyagufasha gukemura ibibazo ugirana n’abo muvukana? Soma “Icyo bagenzi bawe babivugaho” hanyuma urebe urupapuro rw’umwitozo biri kumwe, rufite umutwe uvuga ngo “Kubana neza n’abo muvukana.”