Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki ugomba kwirinda porunogarafiya?

Kuki ugomba kwirinda porunogarafiya?

 Ese uzashobora kuyirinda?

 Niba ukoresha interineti, umenye ko byatinda byatebuka uzahura n’ibintu bifitanye isano na porunogarafiya. Hayley ufite imyaka 17 yaravuze ati “nta n’ubwo wirirwa ushakisha porunogarafiya; ni yo igushaka.”

 Abantu biyemeje kutareba porunogarafiya na bo bashobora kugwa mu gishuko cyo kuyireba. Greg ufite imyaka 18 yaravuze ati “nibwiraga ko ntazigera nyireba, ariko byambayeho. Ntiwakwemeza ko bitazigera bikubaho.”

 Muri iki gihe, biroroshye kugera kuri porunogarafiya kurusha mbere hose. Kandi kubera ko muri iki gihe kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina byogeye, bituma abakira bato bakora amashusho ya porunogarafiya yabo ubwabo bakayoherereza abandi.

 Umwanzuro: Uhanganye n’ikibazo gikomeye kurusha uko byari bimeze mu gihe cy’ababyeyi bawe na ba sokuru. Ese uzashobora kwirinda porunogarafiya?​—Zaburi 97:10.

 Igisubizo ni yego. Nubishaka uzabishobora. Ariko mbere na mbere ugomba kubanza kwemera ko porunogarafiya ari mbi. Reka turebe ibinyoma bivugwa kuri porunogarafiya n’aho ukuri guherereye.

 Ukuri n’ikinyoma

 Ikinyoma: Porunogarafiya ntishobora kunyangiza.

 Ukuri: Porunogarafiya yangiza ubwenge nk’uko kunywa itabi byangiza ibihaha. Irakonona rwose. Porunogarafiya itesha agaciro gahunda Imana yashyizeho kugira ngo ihuze abantu babiri mu buryo burambye (Intangiriro 2:24). Ishobora no gutuma nyuma y’igihe uba nk’igiti ntugire icyo witaho, cyaba icyiza cyangwa ikibi. Urugero, hari impuguke zavuze ko abagabo bafite ingeso yo kureba porunogarafiya ari bo bakunze gukorera abagore babo ibikorwa by’urugomo.

  Bibiliya ivuga iby’abagabo “bataye isoni” (Abefeso 4:19). Umutimanama wabo uba ikinya ku buryo baba batakibabazwa no gukora ibikorwa bibi.

 Ikinyoma: Porunogarafiya ishobora kukwigisha imikoreshereze y’ibitsina.

 Ukuri: Porunogarafiya ituma uba umunyamururumba. Itesha agaciro abantu, ugasigara ubona ari nk’ibikoresho byo guhaza irari ryawe gusa. Ntibitangaje kuba hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafite akamenyero ko kureba porunogarafiya badakunze kunyurwa n’imibonano mpuzabitsina na nyuma yo gushaka.

  Bibiliya igira Abakristo inama yo kwirinda “ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira”; mbese bakirinda ibikorwa byose porunogarafiya iteza imbere.​—Abakolosayi 3:5.

 Ikinyoma: Abirinda porunogarafiya baterwa isoni n’imibonano mpuzabitsina.

 Ukuri: Abantu birinda porunogarafiya baha agaciro imibonano mpuzabitsina. Babona ko imibonano mpuzabitsina ari impano twahawe n’Imana igamije gushimangira urukundo ruba hagati y’umugabo n’umugore bashakanye kandi biyemeje kubana akaramata. Ababona ibintu muri ubwo buryo, usanga banyurwa n’imibonano mpuzabitsina nyuma yo gushaka.

  Bibiliya ivuga yeruye ibirebana n’ibitsina. Urugero, igira abagabo inama igiri iti “ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe . . . urukundo rwe rutume uhora unezerewe cyane.”​—Imigani 5:​18, 19.

 Uko wakwirinda porunogarafiya

 Byagenda bite se niba wumva ikigeragezo cyo kureba porunogarafiya kigukomereye cyane ku buryo utabasha kucyirinda? Urupapuro rw’imyitozo ruvuga ngo “Uko wakwirinda porunogarafiya” rushobora kugufasha.

 Iringire udashidikanya ko ushobora kunesha igishuko cyo kureba porunogarafiya. Nanone ushobora kumenya icyo wakora ngo ureke kureba porunogarafiya, niba ujya uyireba. Nubigenza utyo bizakugirira akamaro cyane.

 Reka dusuzume ibyabaye kuri Calvin, uvuga ko yadutsweho n’ingeso yo kureba porunogarafiya ari mu kigero cy’imyaka 13. Calvin agira ati “nari nzi ko ari bibi, ariko kunesha icyo kigeragezo cyo kuyireba byari byarananiye. Kandi iyo namaraga kuyireba numvaga niyanze. Amaherezo papa yaramvumbuye, kandi mvugishije ukuri, numvise anduhuye umutwaro! Nguko uko nabonye ubufasha nari nkeneye.”

 Calvin yamenye uko yacika ku ngeso yo kureba porunogarafiya. Agira ati “nakoze ikosa rikomeye ryo kureba porunogarafiya ku buryo n’ubu nkigerwaho n’ingaruka zayo kuko amashusho mabi akingaruka mu bwenge. Hari n’igihe numva ngiye kugwa mu gishuko cyo gutekereza uko byaba bimeze ndebye ibintu ntagombye kureba. Ariko icyo gihe ntekereza ukuntu ninkora ibyo Yehova ashaka nzagira imibereho myiza, ishimishije kandi itanduye.”