IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Nakora iki niba hari abannyuzura bifashishije interineti?
Icyo ukwiriye kumenya
Interineti ituma kunnyuzura byoroha. Hari igitabo cyavuze ko “bituma n’abana bari basanzwe bafite imico myiza bakora ibintu bibi kuko baba bumva nta we uri bubamenye.”—CyberSafe.
Hari abantu bakunze kwibasirwa. Bakunze kuba ari abantu bagira amasonisoni, batandukanye n’abandi cyangwa batigirira ikizere.
Kunnyuzurirwa kuri interineti bigira ingaruka mbi cyane. Bishobora gutuma umuntu yigunga cyangwa akiheba. Hari n’abo byateye kwiyahura.
Icyo wakora
Mbere na mbere, jya wibaza uti: “Ese koko ni ukunnyuzura?” Hari igihe abantu bavuga amagambo mabi batabitekerejeho. Iyo bigenze bityo tuba tugomba gukurikiza iyi nama iboneka muri Bibiliya:
“Ntukihutire kurakara mu mutima wawe, kuko kurakara biba mu mutima w’abapfapfa.”—Umubwiriza 7:9.
Ariko nanone, iyo umuntu abuza undi amahwemo, akamukoza isoni cyangwa akamushyiraho iterabwoba akoresheje interineti, icyo gihe aba amunnyuzura.
Jya uzirikana ibi: Uko usubiza abakunnyuzura bishobora gutuma ibintu bigenda neza cyangwa bikarushaho kuzamba. Gerageza gukora ibi bikurikira:
Kwirengagiza abashaka kukunnyuzura. Bibiliya igira iti: “Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge, kandi umuntu ufite ubushishozi aratuza.”—Imigani 17:27.
Iyo nama ni ingirakamaro. Ibyo tubyemezwa n’amagambo umwanditsi witwa Nancy Willard yanditse agira ati: “Abantu bannyuzura baba bashaka ko abo bannyuzura barakara. Iyo barakaye bituma ababannyuzura bashobora gutegeka ibyiyumvo byabo.”—Cyberbullying and Cyberthreats
Umwanzuro: Kwicecekera hari igihe biba ari bwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo.
Ntukihimure. Bibiliya igira iti: ‘Ntimukagire uwo mwitura inabi yabagiriye cyangwa ngo musubize ubatutse.’—1 Petero 3:9.
Iyo nama ni ingirakamaro. Hari igitabo cyavuze ko “iyo urakaye uba ugaragaje intege nke zawe kandi ibyo bituma unnyuzurwa kurushaho.” Nanone iyo wihimuye ku muntu ukunnyuzuye, ntaho muba mutandukaniye.—Cyber-Safe Kids, Cyber-Savvy Teens.
Umwanzuro: Ntugatume ibintu birushaho kuzamba.
Gira icyo ukora. Bibiliya igira iti: ‘Ntukemere kuneshwa n’ikibi’ (Abaroma 12:21). Hari icyo wakora ngo wirinde kunnyuzurwa kandi ntutume ibintu birushaho kuzamba.
Urugero:
Jya ukura uwo muntu ku rutonde rw’abantu bashobora kukwandikira. Hari igitabo cyagize kiti: “Ntushobora kubabazwa n’ibyo utasomye.”—Mean Behind the Screen.
Jya ubika ibimenyetso byose bigaragaza ko akunnyuzura. Ibyo bikubiyemo mesaje, imeri, ibitekerezo abantu bashyira ku rukuta rwawe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bwafashwe amajwi n’ibindi.
Jya ubuza umuntu ukunnyuzura gukomeza kubikora. Ushobora kumwoherereza mesaje itajenjetse ariko itagaragaza uburakari. Urugero:
“Ntuzongere kunyoherereza mesaje.”
“Siba ibyo washyize ku rukuta rwanjye.”
“Nudahagarika ibyo urimo ukora, nzakora ibishoboka byose mbihagarike.”
Jya wigirira ikizere. Jya wibanda ku bushobozi bwawe aho kwibanda ku ntege nke zawe (2 Abakorinto 11:6). Kunnyuzura umuntu hifashishijwe interineti ni kimwe no kumunnyuzura mu buryo busanzwe, kuko ababikora bakunda kwibasira abantu batigirira ikizere.
Gira umuntu mukuru ubibwira. Banza ubibwire ababyeyi bawe. Nanone ushobora kubimenyesha ba nyir’urubuga ukunnyuzura akoresha. Iyo ari ibintu bikomeye, wowe n’ababyeyi bawe mushobora kubimenyesha ishuri wigaho, porisi cyangwa mugashaka umujyanama mu by’amategeko.
Umwanzuro: Hari ibintu bitandukanye ushobora gukora kugira ngo wirinde abakubuza amahwemo n’abashaka kukunnyuzura bifashishije interineti.