Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni gute nshobora kongera ubuhanga bwanjye bwo kuganira?

Ni gute nshobora kongera ubuhanga bwanjye bwo kuganira?

 Kuki twagombye kuganira n’abantu amaso ku maso?

 Hari abantu bavuga ko kuganira n’abandi barebana bigoye kandi ko bihangayikisha, ubigereranyije no kuganira n’umuntu ukoresheje mesaje.

 “Kuganira n’umuntu murebana bishobora gutuma uhangayika kuko uba udashobora kugira icyo uhindura ku byo uvuga cyangwa ngo ubisibe.”—Anna.

 “Kwandikirana nabigereranya n’ikiganiro cyiba cyarafashwe amajwi mbere y’igihe, ariko kuvugana n’umuntu murebana byo ni nk’ikiganiro kiba kiri gutambuka ako kanya. Iyo ndi kuganira n’umuntu, nkomeza kuba maso, kugira ngo ntakora amakosa mu byo ndi kuvuga.”—Jean.

 Uko byagenda kose, uzakenera kumenya kuganira n’abantu murebana. Urugero, bizagufasha gushaka inshuti, gushaka akazi no kugakora neza kandi bizanagufasha mu gihe uzaba ugiye kurambagiza.

 Icyakora, kuganira n’abandi amaso ku maso ntibyagombye kugutera ubwoba. Niyo waba ugira amasonisoni ushobora gukomeza kubyitoza.

 “Nubwo rimwe na rimwe uzavuga ibitari byo kandi bikagutera isoni, ntibikanguhangayikishe cyane.”—Neal.

 Uko watangira kuganira n’abandi

  •   Jya ubaza ibibazo. Tangira ikiganiro uhereye ku ngingo ishobora gushishikaza abantu. Urugero, ushobora kubabaza uti:

     “Ese hari ahantu uherutse gutemberera?”

     “Uru rubuga ni rwiza rwose. Wigeze urusura?”

     “Wigeze wumva . . . ?”

     Kugira ngo uganire neza n’umuntu, tekereza ku bintu muhuriyeho, abe ari byo wibandaho. Urugero, ese mwiga ku kigo kimwe cyangwa murakorana? Jya uhera ku bintu muhuriyeho, umubaze ibibazo.

     “Tekereza ku bibazo ubona bishobora gushishikaza abantu kandi nawe wakwishimira kumva icyo abantu babivugaho.”—Maritza.

     Icyitonderwa: Ntukamere nk’uri mu iperereza, ubaza ibibazo byinshi. Ikindi kandi ntukabaze ibibazo bisa nk’aho uri kwinjira mu buzima bw’umuntu. Urugero kubaza umuntu uti: “Ufite imyaka ingahe?” cyangwa “Kuki uhora wambaye ibintu by’ubururu?” bishobora kumukoza isoni. Ikibazo cya kabiri cyo, gishobora no gusa nk’aho ari ukujora umuntu.

     Nanone ushobora kwirinda kumera nk’uri mu iperereza, mu gihe nawe uvuga uko ubona ibintu kuri icyo kibazo wabajije. Mu yandi magambo, ujye uganira n’umuntu aho kumuhata ibibazo.

    Ese ibibazo ubaza biba bisa nk’aho uri mu iperereza?

     Ihame rya Bibiliya: “Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi maremare, ariko umuntu ufite ubushishozi azabimuvomamo.”—Imigani 20:5, Ubuhinduzi bw’Isi Nshya.

  •   Jya utega amatwi neza. Kugira ngo ikiganiro ugirana n’umuntu kigende neza bizaterwa n’ubuhanga ufite bwo gutega amatwi kuruta ubwo kuganira.

     “Nihaye intego yo kwiga ikintu gishya ku muntu turimo kuganira. Nyuma yaho, ngerageza kwibuka ibyo twaganiriye, kugira ngo ntekereze ku bindi bibazo twazaganiraho ubutaha.”—Tamara.

     Icyitonderwa: Ntugahangayikishwe n’ibyo uri buvuge. Nutega amatwi witonze, bizajya bigufasha kumenya icyo uri busubize.

     Ihame rya Bibiliya: ‘Jya wihutira kumva ariko utinde kuvuga.’—Yakobo 1:19.

  •    Jya wita ku wo muganira by’ukuri. Iyo wita ku wo muganira bituma ikiganiro kirushaho kuba cyiza.

     “Iyo weretse umuntu ko witaye cyane ku byo avuga, bituma ikiganiro mugirana kirushaho kubashimisha, nubwo haba hari aho kitagenze nk’uko wabishakaga.”—Marie.

     Icyitonderwa: Ntukinjire cyane mu buzima bw’umuntu. Uramutse umubwiye uti: “ Wambaye ikote ryiza,” ariko ukamubaza uti: “Wariguze angahe?,” hari igihe bishobora kudashimisha uwo ubibwiye.

     Ihame rya Bibiliya: “Ntimukite ku nyungu zanyu gusa, ahubwo mujye mwita no ku nyungu z’abandi.”—Abafilipi 2:4.

 Ni gute ushobora gusoza ikiganiro? Umusore witwa Jordan yaravuze ati: “Jya wishyiriraho intego yo kurangiza ikiganiro neza. Ushobora kuvuga uti: ‘Nishimiye kuba naganiriye nawe’ cyangwa uti: ‘Nizeye ko tuzongera kugirana ikiganiro cyiza nk’iki.’”