IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese ubu ni ubucuti gusa?—Igice cya 1: Ibyo mbona bisobanura iki?
Ukunda by’ukuri umuntu mudahuje igitsina kandi wumva na we ari uko. Mukunda kohererezanya mesaje, akenshi muba muri kumwe kandi muri mesaje akoherereza haba harimo utugambo twiza.
Ugize utya, uribwira uti “ariko ubundi uwamubaza aho ubucuti bwacu bugana.” Nuko na we aragushubije ati “ngufata nk’incuti isanzwe.”
Uko wakumva umeze
“Umujinya waranyishe, numva ndamurakariye ariko nanjye ntisize! Twoherezanyaga mesaje buri munsi, nkabona anyitaho cyane, nanjye ntangira kumva mukunze.”—Jasmine.
“Jye n’undi mukobwa twaherekezaga abantu bari barimo barambagizanya. Rimwe na rimwe, natwe twasaga n’abarambagizanya. Twaraganiraga cyane kandi nyuma yaho twatangiye kuzajya twohererezanya mesaje nyinshi. Igihe namenyaga ko yamfataga nk’incuti isanzwe kandi ko hari undi barimo barambagizanya, kubyemera byarangoye.”—Richard.
“Hari umuhungu wanyohererezaga mesaje buri munsi kandi rimwe na rimwe twohererezanyaga amagambo y’urukundo. Ariko igihe namubwiraga ko mukunda, yarasetse, maze arambwira ati ‘ubu nta gahunda mfite yo kurambagiza!’ Ibyo byatumye mara igihe mfite agahinda.”—Tamara.
Icyo wazirikana: Iyo utekereza ko hari umuntu mufitanye ubucuti bwihariye, hanyuma ukaza gusanga we atari ko abibona, wumva ubabaye, ukozwe n’isoni ndetse yaraguhemukiye; ibyo ni ibisanzwe. Umusore witwa Steven yaravuze ati “numvise ijuru ringuyeho, kandi ndababara cyane. Byantwaye igihe kirekire kugira ngo nongere kugira uwo nizera.”
Impamvu bishobora kubaho
Kohererezanya mesaje no guhurira ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutuma ukunda umuntu, ariko mu by’ukuri we atagukunda. Dore icyo bamwe mu rubyiruko babivugaho.
“Hari igihe umuntu ashobora kukohereza mesaje kugira ngo gusa igihe gihite, ariko wowe ukabifata nk’ikimenyetso cy’uko agukunda. Kandi iyo akohereza mesaje buri munsi ushobora kwibeshya ko hari ikintu kidasanzwe yakubonyeho.”—Jennifer.
“Hari igihe umuntu aba akunda undi by’ukuri, ariko undi we akaba yishakira umuntu baganira gusa, mbese wo gutuma arushaho kwigirira icyizere.”—James.
“Umuntu ashobora kukohereza mesaje akwifuriza ijoro ryiza, ukibwira ko akubwiye ngo ‘ndagukunda,’ nyamara atari byo yashakaga kuvuga.”—Hailey.
Kamwe mu dushusho abantu bohererezanya muri mesaje gashobora kugira byinshi gasobanura. Uwakiriye mesaje ashobora kukabona akibwira ko uyohereje amukunda.”—Alicia.
Icyo wazirikana: Ntukabone umuntu akwitayeho ngo ubyitiranye no kugukunda.
Ibyo ntibyoroshye. Si byo se? Bibiliya igira iti “umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane” (Yeremiya 17:9). Umutima ushobora kugushuka ugakomeza kwibwira ko umuntu agukunda, kandi mu by’ukuri urwo rukundo ruri mu bitekerezo byawe gusa.
Icyo wakora
Jya ubona ibintu uko biri. Icara ubanze usuzume neza ubucuti mufitanye. Ibaze uti “ese koko mfite ibihamya bifatika byerekana ko uyu muntu amfata mu buryo butandukanye n’abandi?” Ntukemere ko ibyiyumvo byawe binesha ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza.’—Abaroma 12:1.
Jya ugira ubushishozi. Aho kwibanda ku bimenyetso bituma wibwira ko agukunda, jya wibanda ku bigaragaza ko muri incuti bisanzwe. Ntugatekereze ko niba wumva ukunze umuntu, ubwo na we agukunda.
Jya wihangana. Mu gihe umuntu atari yerura ngo akubwire ko agukunda, ntukemere ko ubucuti bwanyu bugera kure, ku buryo wababara aramutse akubwiye ko atagukunda.
Jya uvugisha ukuri. Bibiliya ivuga ko hariho “igihe cyo kuvuga” (Umubwiriza 3:7). Niba ushaka kumenya uko incuti yawe ikubona, mwegere umubaze. Umukobwa witwa Valerie yagize ati “nusanga uko ufata ubucuti bwanyu atari ko we abufata, ntuzababara cyane nk’uko wari kuzababara waramaze kumukunda cyane.”
Icyo wazirikana: Mu Migani 4:23 hagira hati “rinda umutima wawe.” Niba wumva ukunze umuntu, jya ubanza umenye niba na we agukunda. Gukomeza kwemera ko urukundo umukunda rushinga imizi mu mutima wawe utaramenya niba na we ari uko, byaba bimeze nko gusuka amazi ku rutare.
Niba usanze na we agukunda kandi ukaba ukuze ku buryo ushobora gutangira kurambagiza, ushobora gufata umwanzuro wo gukomeza ubucuti mufitanye. Gusa ujye uzirikana ko kugira ngo muzagire urugo rwiza, mwembi mugomba kuba mufite intego zimwe zo mu buryo bw’umwuka, muganira nta cyo mukingana kandi mukiyemeza kudahemukirana (1 Abakorinto 7:39). Ibyo bizatuma ubucuti mufitanye ubu bukomera kandi burambe.—Imigani 5:18.