Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nahangana nte no kwiheba?

Nahangana nte no kwiheba?

 Gufata ingamba nziza bishobora gutuma urushaho kumererwa neza!

 Wakora iki?

 Tekereza ku mimerere ikurikira:

 Nta kintu kigishimisha Jennifer. Buri munsi ararira agahogora kandi nta mpamvu ibimuteye. Usanga yigunze kandi ni gake wabona arya. Ntakigira ibitotsi cyangwa ngo yerekeze ibitekerezo hamwe. Jennifer aba yibaza ati “ariko se ni ibiki bimbaho? Ubu se nzongera kuba muzima?”

 Mark yari umunyeshuri w’intangarugero. Ariko ubu yanga ishuri kubi, ndetse n’amanota ye yaragabanutse cyane. Mark ntakigira imbaraga zo gukora siporo yakundaga cyane. Incuti ze zayobewe uko byamugendekeye. Ababyeyi be barahangayitse. Baribaza bati “ariko se ibi biraterwa n’imyaka agezemo cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma?”

 Ese ujya wumva umeze nka Jennifer cyangwa Mark? None se niba ari ko wiyumva wakora iki? Gerageza ibi:

  1.   Hangana n’iyo mimerere

  2.   Ganira n’umuntu mukuru wizeye

 Ushobora kumva ibyiza ari uguhangana n’iyo mimerere, cyanecyane iyo wumva udashaka kuvuga. Ariko se, ubwo ni bwo buryo bwiza? Bibiliya igira iti ‘ababiri baruta umwe kuko iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa. Ariko se bizagendekera bite umuntu umwe ugwa adafite uwo kumuhagurutsa?’—Umubwiriza 4:9, 10.

 Urugero: Tekereza uramutse uyobye, ukagera ahantu hakunze gukorerwa ibikorwa by’ubugome bukabije. Ni mu mwijima kandi hari udutsiko tw’abagizi ba nabi. Muri iyo mimerere wakora iki? Ushobora kugerageza kwirwanaho. Ariko byarushaho kuba byiza usabye ubufasha umuntu wizeye.

 Kwiheba twabigereranya no kuba uri ahantu nk’aho hateje akaga. Mu by’ukuri, hari igihe ushobora kwiheba by’igihe gito, hanyuma bigashira. Ariko biramutse bikomeje, byaba byiza usabye ubufasha.

 IHAME RYA BIBILIYA: ‘Uwitarura abandi yanga ubwenge.’—Imigani 18:1.

 Kuganira n’umubyeyi cyangwa undi muntu wizeye ni byiza kuko bigufasha kwigira ku byababayeho.

 Ushobora kuvuga uti ‘ababyeyi banjye ntibashobora kumva uko merewe!’ Ese ibyo ni ukuri? Nubwo imimerere banyuzemo igihe bari ingimbi n’abangavu ishobora kuba itandukanye n’iyo uhanganye na yo, bashobora kuba bariyumvaga nk’uko wiyumva, kandi bashobora kuba bazi icyagufasha.

 IHAME RYA BIBILIYA: “Mbese ubwenge ntibufitwe n’abageze mu zabukuru, kandi abamaze iminsi si bo basobanukiwe?”—Yobu 12:12.

 Igitekerezo kirimo ni iki: Uramutse ubiganiriyeho n’umubyeyi cyangwa umuntu mukuru wizeye, ushobora kugirwa inama y’ingirakamaro.

Iyo wihebye uba umeze nk’umuntu wayobeye ahantu hateje akaga. Ugomba gusaba ubufasha kugira ngo uhave

 Wabigenza ute usanze ari indwara?

 Niba uhora wumva wihebye buri munsi, ushobora kuba urwaye indwara yo kwiheba, bityo ukaba ugomba kujya kwa muganga.

 Iyo abageze mu gihe cy’amabyiruka barwaye indwara yo kwiheba, bashobora kugira ibimenyetso bimeze nk’ibisanzwe ku muntu ugeze muri iyo myaka, ariko iyo ari indwara, biza bikaze cyane kandi bikamara igihe kirekire. Ubwo rero niba wumva ufite intimba idashira, saba ababyeyi bawe bakakujyane kwa muganga.

 IHAME RYA BIBILIYA: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Matayo 9:12.

 Mu gihe muganga asanze urwaye indwara yo kwiheba, ntukwiriye kugira ipfunwe. Indwara yo kwiheba irasanzwe mu rubyiruko, kandi iravurwa igakira. Inshuti zawe nyakuri ntizizaguseka.

 Inama: Jya wihangana. Gukira indwara yo kwiheba bifata igihe, ubwo rero ugomba kwitega ko rimwe na rimwe uzumva utameze neza. a

 Icyo wakora kugira ngo ukire

 Niba agahinda ufite atari indwara, hari ibintu wakora kugira ngo uhangane na ko. Urugero, gukora siporo, kurya neza no gusinzira bihagije bishobora kubigufashamo (Umubwiriza 4:6; 1Timoteyo 4:8). Ushobora no kugira aho wandika uko wiyumva, intego wihaye kugira ngo ukire, ibikugora n’ibyo wagezeho.

 Waba urwaye indwara yo kwiheba cyangwa se wihebye by’igihe gito, jya uzirikana ibi: Niwemera ko abandi bagufasha kandi ugashyiraho akawe kugira ngo ukire, uzahangana n’indwara yo kwiheba kandi ukire.

 Imirongo ya Bibiliya ishobora kugufasha

  •  “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zaburi 34:18.

  •  “Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa.”—Zaburi 55:22.

  •  “Jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.’”—Yesaya 41:13.

  •  “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo.”—Matayo 6:34.

  •  ‘Binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose azarinda imitima yanyu.’—Abafilipi 4:6,7.

a Mu gihe utekereje kwiyahura, hita ushakira ubufasha ku muntu mukuru wizeye. Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igazeti ya Nimukanguke! yo muri Mata 2014, ku ngingo igira iti “Ese uwakwipfira bikarangira?