IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Umuhigo wo kuba isugi
Umuhigo wo kuba isugi ni iki?
Umuhigo wo kuba isugi ni inyandiko umuntu yandika cyangwa amagambo avuga yiyemeza kutazigera akora imibonano mpuzabitsina kugeza ashatse.
Umuhigo wo kuba isugi wamamaye mu myaka ya za 90, igihe idini ry’Ababatisita bo mu Majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangizaga gahunda yiswe “Urukundo nyakuri rurihangana,” yari ishingiye ku mahame ya Bibiliya kandi ikaba yarateraga abakiri bato inkunga yo kwirinda imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka.
Hari n’indi gahunda yatangiye nyuma y’aho gato, aho abayitabiriye bakiyemeza gukomera ku busugi bwabo, bahawe impeta y’umuringa kugira ngo ibabere ikimenyetso kandi ijye ibibutsa umuhigo bahize wo kudakora imibonano mpuzabitsina batarashaka.
Ese uwo muhigo ugira akamaro?
Biterwa n’uwo ubajije.
Umushakashatsi witwa Christine C. Kim n’undi witwa Robert Rector bavuze ko “ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwagaragaje ko abangavu n’ingimbi bahigaga umuhigo w’ubusugi, babiterwaga n’uko batashishikazwaga n’iby’ibitsina cyangwa byaratinze kubazamo.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Guttmacher, bwagaragaje ko “abangavu n’ingimbi baba barahize ‘umuhigo w’ubusugi,’ na bo bakora imibonano mpuzabitsina nk’abandi bose.”
Kuki ubwo bushakashatsi buvuguruzanya?
Hari ubushakashatsi bukorerwa ku bahize uwo muhigo n’abatarawuhize ariko batabona kimwe ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Ubundi bushakashatsi bukorerwa ku bahize umuhigo n’abatarawuhize ariko bakaba babona kimwe ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi bwa vuba aha bugaragaza iki? Dogiteri Janet Rosenbaum, impuguke mu by’imibereho y’ingimbi n’abangavu, yavuze ko nyuma y’imyaka itanu “abahize umuhigo wo kuba isugi n’abatarawuhize bose bitwara kimwe mu birebana n’ibitsina.”
Inama twakugira
Abashyizeho izo gahunda zishishikariza abantu gukomeza kuba isugi bari bafite intego nziza. Ikibazo ni uko nta cyo bakoze kugira ngo bafashe abantu gukomera ku muhigo bahize. Dogiteri Rosenbaum yavuze ko abantu benshi biyemeje gukomeza kuba isugi “nta cyo bakora kugira ngo bakomere kuri uwo muhigo. Kwifata bigomba guturuka ku mutima, bidatewe no kuba uri muri gahunda runaka.”
Bibiliya idutera inkunga yo gukora ibintu tubikuye ku mutima, aho kubiterwa n’umuhigo twahize, haba mu nyandiko cyangwa mu magambo. Idufasha kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi” (Abaheburayo 5:14). N’ubundi kandi umuntu ntiyiyemeza kuba isugi abitewe n’uko ashaka kwirinda indwara cyangwa gutwara inda; ahubwo aba agamije guhesha ikuzo Uwatangije ishyingiranwa.—Matayo 5:19; 19:4-6.
Amahame yo muri Bibiliya ni twe afitiye akamaro (Yesaya 48:17). Abantu bose, uko imyaka yabo yaba ingana kose, bashobora kwiyemeza kumvira itegeko ry’Imana ryo ‘guhunga ubusambanyi’ (1 Abakorinto 6:18). Iyo bamaze gushaka baba bashobora kwishimira imibonano mpuzabitsina, mu gihe uwayikoze mbere yo gushaka ahangayika kandi akicuza.