Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urukiko rwo muri Esipanye rwahaye umubyeyi uburenganzira bwo gukomeza kurera abana be

Urukiko rwo muri Esipanye rwahaye umubyeyi uburenganzira bwo gukomeza kurera abana be

Urukiko rwo muri Esipanye rwahaye umubyeyi uburenganzira bwo gukomeza kurera abana be

● Wakumva umeze ute umuntu aramutse avuze ko uri umubyeyi gito? Wakumva umeze ute hagize ugushinja ko watumye abana bawe batamenya kubana neza n’abandi, ugatuma batamenya gutandukanya indyo n’imoso kandi ko watumye batagira ubwenge nk’ubw’abandi bana?

Hari umubyeyi w’umugore wo muri Esipanye witwa Rosa López ufite abana babiri, washinjwe ibyo birego igihe uwahoze ari umugabo we yamuregaga mu rukiko, ashaka guhabwa uburenganzira bwo kurera abana babyaranye. Rosa ni Umuhamya wa Yehova, kandi uwahoze ari umugabo we yamushinjaga ko imyizerere y’idini rye yatumye abakobwa be batamenya kubana n’abandi, igatuma batagira ubwenge ku ishuri kandi igatuma badashobora gutandukanya icyiza n’ikibi. Igihe urukiko rwo mu gace atuyemo rwagaragazaga ko impamvu umugabo wa Rosa yatangaga nta shingiro zari zifite, yagiye kujuririra mu rukiko rw’intara.

Ubundi mu manza nk’izo zo kumenya ugomba guhabwa uburenganzira bwo kurera abana, abacamanza bagerageza kutagira aho babogamira, bakagerageza kutinjira mu bibazo by’amadini, bibasira imyizerere y’umwe mu baburana. Ahubwo bagerageza gusuzuma ibibazo nk’ibi bikurikira: ni iki cyagirira umwana akamaro? Ese umubyeyi ufite uburenganzira bwo kurera umwana, yaba amurera nabi? Ni uwuhe mubyeyi ushobora kwita ku byo umwana akeneye kurusha undi?

Kugira ngo abacamanza basuzume ibyo bibazo mu rubanza rwa Rosa, basabye umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu kuganira n’abo babyeyi ndetse n’abana babo. Ibyo byatanze iki? Uwo muhanga yabonye ko nubwo abo bana bari bamaze imyaka itandatu barerwa na nyina, bitababujije kugira icyo bageraho, haba mu myigire yabo, mu mibanire yabo n’abandi no mu muryango. Umucamanza ashingiye ku byo uwo muhanga yagezeho no ku buhamya bw’ababyeyi bombi, yabonye ko nta mpamvu yari gushingiraho yemeza ko “abana baba barakuze nabi, bagahungabana, bakabana nabi n’abandi cyangwa bakagira imico mibi, bitewe n’uko barezwe n’Umuhamya wa Yehova.” Nanone, yemeje ko ibirego Rosa yaregwaga n’uwahoze ari umugabo we “nta shingiro bifite, kandi ko bitamuhama.”

Hari abantu bumva ko abana b’Abahamya badahabwa uburere nk’ “ubw’abandi,” babitewe n’uko babazi nabi cyangwa bakabiterwa n’urwikekwe babagirira. Ariko kandi, abana bigishijwe amahame ya Bibiliya ntibafatwa nabi. Ibinyuranye n’ibyo, bafashwa kuba abantu bashyira mu gaciro, bita ku bandi kandi bazi ibintu byinshi bizabagirira akamaro mu buzima.​—⁠Abefeso 6:​4; 2 Timoteyo 3:​15-17.

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Rosa López yagumanye uburenganzira bwe bwo kurera abakobwa be babiri