Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ntimukabunze imitima mwibaza iby’ejo”

“Ntimukabunze imitima mwibaza iby’ejo”

“Ntimukabunze imitima mwibaza iby’ejo”

Renée yumvaga atagishoboye kwihangana. Umugabo we Matthew yari amaze imyaka irenga itatu nta kazi gafatika afite. Yaravuze ati “numvaga bindenze. Kuba narumvaga nta kizahinduka, byancaga intege cyane!” Matthew yagerageje guhumuriza umugore we amusobanurira ko batigeze babura ibyo bari bakeneye. Icyakora, Renée yaramusubizaga ati “ariko nyine nta kazi urabona, kandi tugomba kugira icyo twinjiza.”

GUTAKAZA akazi ntibibura guhangayikisha. Iyo umuntu abaye umushomeri atangira kwibaza ati “ubu koko nzabaho nta kazi mfite ngeze ryari? Hagati aho se nzajya mbaho nte?”

Nubwo kugira imihangayiko nk’iyo ari ibintu bisanzwe, Yesu Kristo yatanze inama ishyize mu gaciro ishobora kutugabanyiriza imihangayiko. Yaravuze ati “ntimukabunze imitima mwibaza iby’ejo . . . ingorane za buri munsi zirahagije.”—Matayo 6:34, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Tahura ibiguhangayikisha

Yesu ntiyashakaga kuvuga ko twagombye kubaho nk’aho nta kibazo dufite. Ariko kandi, guhangayikira ibintu bishobora kuzatubaho ejo, nta kindi byamara uretse kongera imihangayiko ku yo dusanzwe twifitiye. Tuvugishije ukuri, nta bushobozi bufatika dufite bwo kugira icyo duhindura ku bishobora kuzaba ejo, byaba ibyiza cyangwa ibibi. Icyakora, iby’uyu munsi byo dushobora kugira icyo tubikoraho.

Ibyo kubivuga biroroshye, ariko kubishyira mu bikorwa byo ni ibindi bindi. Rebekah ufite umugabo watakaje akazi yari amazeho imyaka 12, yaravuze ati “iyo uhagaritse umutima, gutekereza neza biba bigoye; ariko twagombaga guhangana n’icyo kibazo. Ku bw’ibyo, nagerageje kwishyiramo akanyabugabo. Igihe nabonaga ko ibyampangayikishaga cyane bitabaye, nabonye ko burya guhangayika nta cyo bimaze. Kwibanda ku byo twabaga dukeneye n’ibibazo twabaga dufite uwo munsi, byadufashije kwirinda imihangayiko yose.”

Ibaze uti “Ni ibihe bintu ntinya ko byambaho kurusha ibindi? Ni mu rugero rungana iki ibyo ntinya bishobora kuzambaho? Guhangayikishwa n’ibintu bishobora kumbaho cyangwa ntibinabeho, bintwara imbaraga zingana iki?”

Itoze kunyurwa

Uko tubona ibintu, bishobora kugira ingaruka ku byiyumvo byacu. Ku bw’ibyo, duterwa inkunga yo kugira imitekerereze nk’iyi iboneka muri Bibiliya, igira iti “niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo” (1 Timoteyo 6:8). Kunyurwa bisobanura kugabanya ibyo twifuza, maze mu gihe tubonye ibyo dukenera buri munsi, tugashimishwa na byo. Guhatanira guhaza icyifuzo kitubamo cyo kugira byinshi kurushaho, nta kindi bimara uretse gutuma imihati dushyiraho kugira ngo tworoshye ubuzima iba imfabusa.—Mariko 4:19.

Renée amaze gusuzuma neza imimerere yarimo, yaje kwitoza kunyurwa. Yaravuze ati “ntitwigeze tubura umuriro cyangwa gazi yo gucana, cyangwa ngo turare ku gasozi. Ikibazo nyacyo nari mfite ni uko tutari tumenyereye kubaho dutyo, bityo kudashyira mu gaciro nifuza gukomeza kubaho nk’uko twabagaho, bigatuma ndushaho kugira agahinda.”

Renée yaje kubona ko kunanirwa kwihangana byaterwaga n’uko yabonaga ibintu; ntibyaterwaga n’imimerere yarimo. Yaravuze ati “nagombaga kwemera imimerere twarimo, aho guhora ntekereza uko twagombye kuba tumeze. Maze kwitoza kujya nyurwa n’ibyo Imana iduteganyiriza buri munsi, nabonye ko ari bwo narushijeho kugira ibyishimo.”

Ibaze uti “Ese nabonye ibyo nari nkeneye uyu munsi? None se niba nabibonye, byashoboka ko nibanda gusa kuri uyu munsi, niringiye ko ibyo nzakenera ejo na byo bizaboneka?”

Kubona ibintu mu buryo bukwiriye ni yo ntambwe ya mbere izadufasha kubaho dutunzwe na duke dufite. * Ariko se niba usigaye winjiza amafaranga make bitewe n’ubushomeri, ni ibihe bintu bifatika wakora?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’icyo wakora kugira ngo ubone akazi kandi ukagumeho, reba igazeti ya Nimukanguke ! yo ku itariki ya 8 Nyakanga 2005, ku ipaji ya 3-11, mu gifaransa.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]

Kudacika intege bishobora gutuma ubona akazi

Nyuma y’ibyumweru byinshi Fred yamaze ashakisha akazi ariko bikaba iby’ubusa, yumvaga ko noneho nta mahirwe asigaranye yo kukabona. Yaravuze ati “byari nko guhagarara ku cyapa utegereje ko umuntu aza kugutwara, ariko ugategereza ugaheba.” Fred yafashe umwanzuro wo gukora ikintu kimwe yari ashoboye. Yoherereje umwirondoro we amasosiyete yose yumvaga ko akora ibintu bifitanye isano n’ibyo azi, kabone nubwo byaba ari mu rugero ruto. Yakomeje kwitaba ababaga bamushubije bose, maze akitegura neza buri kizamini cyose yabaga afite, yizeye ko “imigambi y’umunyamwete izana inyungu” (Imigani 21:5). Fred yaravuze ati “hari isosiyete nakozemo ibizamini bibiri, aho abayobozi bakuru bayo bampase ibibazo.” Ariko imihati Fred yashyizeho ashakisha akazi, ntiyabaye imfabusa. Yaravuze ati “amaherezo naje kukabona.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ikintu cy’ingenzi kuruta umushahara

Ari imico yawe n’umushahara wawe, icy’ingenzi ni iki? Reka dusuzume imigani ibiri yo muri Bibiliya.

“Umukene ugendera mu nzira itunganye aruta umuntu ugendera mu nzira zigoramye nubwo yaba ari umukire.”Imigani 28:6.

“Ibyiza ni ukugaburirwa isahane y’imboga mu rukundo kuruta kugaburirwa ikimasa cy’umushishe mu rwango.”—Imigani 15:17.

Koko rero, ubudahemuka bw’umuntu n’agaciro ke ntibigabanywa n’uko atakibona umushahara. Ku bw’ibyo, igihe umugabo wa Renée yirukanwaga ku kazi, Renée yabwiye abana be ati “abagabo benshi bataye imiryango yabo. Ariko so we muracyari kumwe. Muzi neza ko abakunda, kandi ko yagiye abafasha mu gihe cyose mwabaga mufite ibibazo. Nta mubyeyi mwiza mwabona nka we!”