“Ubwiza” bw’inyenyeri
“Ubwiza” bw’inyenyeri
ESE wigeze kwitegereza inyenyeri zitabarika nijoro, igihe ijuru riba ritamurutse? Igihe witegerezaga ukuntu zanyenyeretsaga, ushobora kuba warabonye ko zifite amabara atandukanye, kandi ko n’urumuri zitanga rutandukanye. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya ivuga ko “ubwiza bw’inyenyeri imwe butandukanye n’ubw’indi.”—1 Abakorinto 15:41.
Kuki inyenyeri zidahuje ubwiza, cyangwa mu yandi magambo kuki urumuri rwazo rutandukanye? Urugero, kuki zimwe ari umweru izindi zikaba ubururu, umuhondo cyangwa umutuku? None se kuki zinyenyeretsa?
Mu nda y’inyenyeri, habamo icyo twagereranya n’amatanura abyara ingufu nyinshi. Izo ngufu ziva mu nda y’inyenyeri, zikwirakwiza urumuri n’indi mirase mu kirere. Ushobora gutangazwa n’uko inyenyeri zifite ubushyuhe bwinshi zigira ibara ry’ubururu, naho izifite buke zikaba zitukura. Kuki zigira amabara atandukanye?
Urumuri ni urukurikirane rw’udushashi duto cyane, twagereranywa nanone n’utumanyu dutanga ingufu. Inyenyeri zigira ubushyuhe bwinshi, zohereza udushashi tw’urumuri dutanga ingufu nyinshi, utwo dushashi tukaba ari tugufi, ari byo bituma tugira ibara ry’ubururu. Inyenyeri zigira ubushyuhe buke, zo zikwirakwiza udushashi tw’urumuri dufite imbaraga nke, iyo ikaba ari yo mpamvu zigira ibara ry’umutuku. Izuba, ari yo nyenyeri isi yacu izenguruka, ryo riri hagati kuko ryohereza udushashi twinshi tw’urumuri dufite ibara ry’icyatsi kivanze n’umuhondo. None se kuki izuba atari icyatsi? Ni uko ryohereza udushashi tw’urumuri twinshi dufite uburebure butandukanye. Ni yo mpamvu iyo umuntu yitegereje izuba mu kirere, abona rifite ibara ry’umweru.
Ikirere gikikije isi gituma ibara ry’izuba rihinduka
Urumuri rw’izuba tubona ruba rwayunguruwe n’ikirere, ibyo bigatuma izuba rigenda rihindura ibara bitewe n’aho amasaha ageze. Urugero, mu ma saa sita izuba riba rijya gusa n’umuhondo ukeye cyane. Ariko iyo rirashe cyangwa rirenga, risa n’aho riri mu mpezajisho, riba risa n’umutuku uvanze n’umuhondo cyangwa umutuku gusa. Ayo mabara ahinduka bitewe n’imyuka itandukanye iba mu kirere gikikije isi, urugero nk’umwuka watewe n’icucumba ry’amazi, hamwe n’utundi tuntu tutabonwa n’amaso turi mu kirere.
Imyuka yo mu kirere ikwirakwiza urumuri rw’izuba rw’ubururu bwerurutse n’ubwijimye, bigatuma ikirere gisa n’ubururu iyo hatari ikibunda. Uretse urwo rumuri rw’ubururu bwerurutse n’ubwijimye, indi mirase igera ku isi mu ma saa sita, ahanini iba ari umuhondo. Ariko iyo izuba rirashe cyangwa rirenga, imirase yaryo igera ku isi iberamye. Ibyo bituma iyo mirase yambukiranya igice kirekire cy’ikirere, maze urumuri rufite ibara ry’ubururu n’icyatsi cyerurutse rugakwirakwira ari rwinshi. Ku bw’ibyo, izuba rirenga rishobora gusa n’umubumbe mwiza cyane utukura.
Ikirere cya nijoro gitatse amabara
Uko tubona ikirere nijoro biterwa ahanini n’amaso yacu. Ijisho ryacu ribona urumuri ribifashijwemo n’ingirabuzimafatizo z’ubwoko bubiri (zimwe zimeze nk’umutemeri n’izindi zimeze nk’udukoni). Izimeze nk’umutemeri zitandukanya amabara, ariko iyo urumuri ari ruke cyane ntizikora. Izimeze nk’udukoni zo, nubwo
zitadufasha gutandukanya amabara, zituma tubona urumuri, kabone n’iyo rwaba ari ruke cyane. Koko rero, iyo izo ngirabuzimafatizo zimeze nk’udukoni zikora neza, zishobora no kubona agashashi kamwe k’urumuri kanyenyeretsa ahantu runaka! Icyakora, izo ngirabuzimafatizo zikunze kubona udushashi tw’urumuri tugufi tuba dufite ibara ry’ubururu. Ku bw’ibyo, iyo turebesheje amaso yacu gusa, tukitegereza inyenyeri zinyenyeretsa kandi zose zaka kimwe, dukunze kwibonera iz’ubururu aho kubona iz’umutuku. Igishimishije ni uko dufite ibikoresho bidufasha kureba ibyo amaso yacu adashobora kubona.Za jumeli na za telesikope zidufasha kubona neza ibintu byo mu kirere bitagaragara neza nijoro, urugero nk’inyenyeri, injeje, za kibonumwe n’ibicu biba hagati y’inyenyeri. Nubwo bimeze bityo ariko, hari ibintu tudashobora kubona neza bitewe n’ikirere. Kugira ngo icyo kibazo gikemuke, hakoreshwa telesikope nini cyane yitiriwe uwitwa Hubble, izenguruka isi. Iyo telesikope ikoranywe ubuhanga, ifite ubushobozi bwo kubona inyenyeri zitamurika cyane, buruta ubw’ijisho incuro miriyari icumi. Ibyo byatumye iyo telesikope ishobora gufata amafoto y’ibintu biri kure cyane mu kirere, muri byo hakaba harimo injeje n’ibicu biba hagati y’inyenyeri bigizwe n’imyuka n’umukungugu.
Icyakora, hari izindi telesikope nshya ziri ku isi, ziruta kure cyane iyo ngiyo yitiriwe Hubble.
Urugero, izo telesikope nshya zikoresha ikoranabuhanga rituma zitabangamirwa n’imiterere y’ikirere, maze zigafasha abahanga mu bumenyi bw’ikirere kubona ibindi bintu batari kubona bakoresheje iyitiriwe Hubble. Urugero rumwe ni urw’ikigo cyitiriwe Keck kiri ku kirwa cya Hawayi, kirimo imwe muri izo telesikope zifite ubushobozi buruta ubw’izindi ku isi (Keck I). Umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere witwa Peter Tuthill wo muri Kaminuza y’i Sydney muri Ositaraliya, yakoresheje iyo telesikope maze avumbura ibicu bigizwe n’umukungugu watumurwaga n’inyenyeri ebyiri zo mu itsinda rimwe (Sagittaire), dukurikije uko tubibona rikaba risa n’iriri mu rujeje rwacu rw’Inzira Nyamata ahagana hagati.Uko abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bagenda barushaho kureba kure mu kirere, ni ko bagenda bavumbura izindi nyenyeri n’izindi njeje. None se mu kirere hari inyenyeri zingana iki? Imibare itangwa ni ugukekeranya. Icyakora ibyo si ko bimeze ku Muremyi wacu Yehova Imana. Muri Zaburi 147:4, hagira hati “abara inyenyeri; zose azihamagara mu mazina yazo.”
Umuhanuzi Yesaya na we yavuze amagambo nk’ayo. We yanatanze ibindi bisobanuro bihuje na siyansi, avuga ko isanzure ry’ikirere ryabayeho biturutse ku mbaraga z’Imana zitagira akagero. Yaranditse ati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya byose? Ni we ugaba ingabo zabyo akurikije umubare wabyo, byose akabihamagara mu mazina. Kubera ko afite imbaraga nyinshi akagira ubushobozi n’ububasha, nta na kimwe kizimira.”—Yesaya 40:26.
None se Yesaya wabayeho kera, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.700, yamenye ate ko isanzure ry’ikirere ryaremwe biturutse ku mbaraga z’Imana zitagira akagero? Si we ubwe wabyibwiye, ahubwo yanditse ibyo Yehova yamubwiye binyuze ku mwuka wera (2 Timoteyo 3:16). Ku bw’ibyo, we n’abandi banditsi ba Bibiliya, bagaragaje ikintu kitagaragazwa na telesikope cyangwa igitabo cya siyansi icyo ari cyo cyose. Bagaragaje Uwahaye inyenyeri ubwiza zifite.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 16]
KUKI INYENYERI ZINYENYERETSA?
Kuba inyenyeri zinyenyeretsa, cyangwa mu yandi magambo hakaba hari igihe ubona zisa n’izidafite urumuri ruhagije cyangwa zisa n’izitari hamwe, biterwa n’ikirere. Reka dufate urugero. Sa n’uwitegereza amatara mato cyane acanye hasi muri pisine. Bigenda bite iyo umuyaga uhushye amazi yo muri pisine? Ubona ayo matara mato anyenyeretsa nk’inyenyeri. Icyakora amanini yo ntanyenyeretsa. Imibumbe iri mu kirere imeze nk’ayo matara manini. Ibyo ntibiterwa n’uko iyo mibumbe ari minini kuruta inyenyeri, ahubwo biterwa n’uko iri hafi y’isi, bityo twayibona, tukabona ari minini.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 17]
ESE IBARA RY’IFOTO YA TELESIKOPE RIBA ARI RYO KOKO?
Ushobora kuba warabonye amafoto y’injeje, inyenyeri n’ibicu biri hagati yazo, yafashwe na telesikope yitiriwe Hubble. Ariko se amabara agaragara kuri ayo mafoto, aba ari yo koko? Icyo ugomba kumenya ni uko abahanga mu bya siyansi n’abanyabugeni ari bo baba bayahinduye. Ubundi amafoto y’iyo telesikope aba ari umweru n’umukara, ariko anyuzwa mu byuma bihindura amabara. Hari igihe abahanga mu by’inyenyeri no mu gufotora bakoresha ikoranabuhanga rigezweho na za porogaramu za orudinateri, kugira ngo bahe ibara bumva ko ari nyakuri amafoto y’ibyo baba babonye mu kirere. * Icyakora, hari n’igihe abahanga mu by’inyenyeri bahindura amabara y’amafoto ku bushake, kugira ngo babone uko bagaragaza neza ibintu bimwe na bimwe biri kuri ayo mafoto, wenda bashaka kubikoraho ubushakashatsi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 21 Iyo dukoresheje telesikope kugira ngo turebe inyenyeri zitagaragara neza nijoro, ingirabuzimafatizo z’ijisho ryacu zimeze nk’udukoni ni zo zikora, kandi ntizishobora kubona amabara.
[Amafoto]
Umweru n’umukara
Umutuku
Icyatsi
Ubururu
Ifoto ya nyuma bamaze kuvanga ayo mabara uko ari atatu
[Aho ifoto yavuye]
J. Hester and P. Scowen (AZ State Univ.), NASA
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Inyenyeri yitwa V838 Monocerotis
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Itsinda ry’injeje ryitwa Arp 273
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 15 yavuye]
NASA, ESA, and the Hubble Heritage (STScI/AURA) -ESA/Hubble Collaboration
[Aho amafoto yo ku ipaji ya 16 yavuye]
V838: NASA, ESA, and H. Bond (STScI); Arp 273: NASA, ESA, and the Hubble Heritage Team (STScI/AURA)