Ibibazo urubyiruko rwibaza
Kuki kujya mu materaniro ari ngombwa?
ESE WISHIMIRA KUJYA MU MATERANIRO?
YEGO → KOMEREZA AHO
OYA → WAKORA IKI?
BIBILIYA itera Abakristo inkunga yo guteranira hamwe kugira ngo basenge (Abaheburayo 10:25). Ariko se wakora iki niba kujya mu materaniro bitagushimisha? Byagenda bite niba uyageramo ugatangira gutekereza ku byo wari gukora iyo uba wigiriye ahandi hantu aho ari ho hose? Gerageza kugira ibyo uhindura ukurikije ibitekerezo biri ku mapaji akurikira.
1. JYA UJYA MU MATERANIRO BURI GIHE
Umurongo w’Ibyanditswe: “Hari abantu baretse akamenyero bari bafite ko guteranira hamwe kugira ngo basenge, ariko ntitugomba kubigana.”—Abaheburayo 10:25, Contemporary English Version.
Ariko se kuki wakora ikintu buri gihe kandi utagikunda? Mu magambo make, ni uko ibyo ari byo bizatuma ugikunda. Reka dufate urugero: waba umuhanga mu mukino runaka ute, cyangwa wawukunda ute, uramutse ujya mu myitozo rimwe na rimwe? Ibyo ni na ko bimeze ku materaniro ya gikristo. Uko uyajyamo kenshi, ni na ko urushaho gukomera mu buryo bw’umwuka. Ibyo na byo bituma ugira icyifuzo cyo gukomeza kuyajyamo.—Matayo 5:3.
Inama: Amateraniro narangira, ujye ubwira nibura umwe mu batanze ikiganiro icyagushimishije mu kiganiro yatanze. Andika mu gakaye ikintu kimwe wungukiye mu materaniro. Nanone, kubera ko ibyinshi mu byigirwa mu materaniro byibanda ku murimo wo kubwiriza, uzishyirireho intego yo kunonosora uburyo ubwirizamo umenyesha abandi imyizerere yawe. Ibyo bizatuma urushaho guha agaciro ibyo wigira mu materaniro.
“Kuva nkiri muto, natojwe ko kujya mu materaniro ari ngombwa. Nkiri n’umwana, sinigeze nsiba amateraniro na rimwe, kandi ibyo ni ko bikimeze na n’ubu.”—Kelsey.
Umwanzuro: Abantu bajya mu materaniro buri gihe, barushaho kuyishimira kandi bahungukira byinshi.
2. ICYO WAKWITONDERA
Umurongo w’Ibyanditswe: “Mujye mwitondera uko mwumva.”—Luka 8:18.
Abashakashatsi bavuze ko iyo umunsi urangiye, umuntu usanzwe wateze amatwi ikiganiro runaka, aba yibagiwe 60 ku ijana by’ibyo yumvise. Ese uramutse utakaza amafaranga angana atyo, ntiwakora ibishoboka byose ngo udakomeza kuyatakaza?
Inama: Ujye wicarana n’ababyeyi bawe imbere, aho nta bintu byinshi biba biri bukurangaze. Jya ugira icyo wandika. Nubwo abantu bakoresha uburyo butandukanye kugira ngo batibagirwa inyigisho runaka, kwandika bishobora gutuma ukurikira utanga ikiganiro, kandi ibyo wanditse bikakugirira akamaro nyuma yaho.
“Nubwo gukurikira mu materaniro byangoraga, ubu si ko bikimeze. Ngerageza kuzirikana impamvu nayagiyemo. Si ukurangiza umuhango gusa, nko kujya mu misa. Njya mu materaniro ngiye gusenga no kwiga, ku buryo mpavana amasomo nshobora gukurikiza mu mibereho yanjye.”—Kathleen.
Umwanzuro: Iyo ugiye mu materaniro ntuyakurikire, uba umeze nk’umuntu wagiye mu birori birimo ibyokurya byinshi, akavayo atariye.
3. JYA WIFATANYA
Umurongo w’Ibyanditswe: “Abantu bigira ku bandi, nk’uko icyuma gityaza ikindi.”—Imigani 27:17, Good News Translation.
Kubera ko ukiri muto, ufite uruhare rw’ingenzi mu materaniro y’itorero. Ntuzigere wumva ko kuba wayagiyemo kandi ukayifatanyamo, wenda utanga ibisubizo mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo, cyangwa usabana na bagenzi bawe muhuje ukwizera, nta cyo bimaze.
Inama: Ishyirireho intego yo gutanga igisubizo nibura kimwe mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo. Ujye witangira gukora isuku cyangwa indi mirimo ikeneye gukorwa, haba mbere y’amateraniro, mu gihe arimo aba cyangwa nyuma yaho. Jya ugerageza kuganira n’umuntu mudakunda kuganira.
“Nkiri mu kigero cy’imyaka 15, nitangiraga gutembereza mikoro cyangwa gutunganya platifomu mu materaniro. Izo nshingano zatumaga numva ko hari icyo maze, zigatuma ntasiba amateraniro kandi nkazinduka. Ibyo byatumye ndushaho gushishikazwa n’ibintu by’umwuka.”—Miles.
Umwanzuro: Ntukiyicarire gusa; jya ugira icyo ukora. Buri gihe kwifatanya mu materaniro ni byo biba byiza kurusha kuba indorerezi gusa.
Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 21]
URATUMIWE
Ese wifuza
● Kumenya ukuri ku byerekeye Imana?
● Kuba umuntu mwiza?
● Kubona incuti nyancuti?
Amateraniro y’Abahamya ba Yehova ashobora kugufasha kugera kuri ibyo byose, ndetse n’ibindi. Abahamya ba Yehova bateranira mu Mazu y’Ubwami yabo incuro ebyiri mu cyumweru. Nta maturo yakwa, kandi buri gihe abashyitsi bahabwa ikaze.
Ntuzabure! Amazu y’Ubwami atandukanye n’izindi nsengero wagiyemo. Amateraniro y’Abahamya ba Yehova yibanda cyane kuri Bibiliya, kandi uzahigira uko Ijambo ry’Imana ryagufasha kugira imibereho myiza.—Gutegeka kwa Kabiri 31:12; Yesaya 48:17.
Sai—Igihe nageraga mu Nzu y’Ubwami bwa mbere, natunguwe n’uko nta bishushanyo nabonyemo, nta muntu wambaye nka padiri, kandi nta maturo natswe. Buri wese yampaye ikaze ku buryo numvise nisanga. Inyigisho zahatangirwaga ntizari zigoye kuzisobanukirwa kandi zarumvikanaga. Uko ni ko kuri nari maze igihe nshakisha.
Deyanira—Nagiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova bwa mbere mfite imyaka 14. Buri wese yahise ampa ikaze. Wabonaga bishimiye kuba ndi kumwe na bo, kandi banyitayeho babivanye ku mutima. Kuba baranyakiriye neza ku ncuro ya mbere, byatumye ntagira isoni zo gusubirayo.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 22]
Reba ibiganiro bizatangwa mu materaniro y’ubutaha. Toranya ikiganiro kimwe kigushishikaje, maze . . .
RUKATE MAZE URUFOTOZE
Wuzuze aha hakurikira mbere yo kujya mu materaniro.
Izina ry’ikiganiro:
․․․․․
⇩
Icyo nifuza kumenya kuri iyi ngingo:
․․․․․
Wuzuze aha hakurikira nyuma y’icyo kiganiro.
Icyo namenye:
․․․․․
⇩
Ikintu cyanshimishije nabwira uwatanze ikiganiro:
․․․․․