Icyo Bibiliya ibivugaho
Kuki twagombye gushimira abandi?
ABANTU benshi bumva ko bagenzi babo batabona imihati bashyiraho. Urugero, akenshi abakozi bumva ko abakoresha babo batabaha agaciro. Abagabo n’abagore benshi, bumva ko abo bashakanye batabaha agaciro. Nanone hari abana bumva ko ababyeyi babo babitegaho ibintu birenze ubushobozi bwabo. Mu by’ukuri, twese turamutse dufite ubushake bwo gushimira abandi buri gihe, ibyo byose ntibyabaho.
Abantu bo muri iki gihe ntibakunda gushimira abandi babivanye ku mutima. Ibyo ntibitangaje, kuko Bibiliya yahanuye iti “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, . . . ari indashima, ari abahemu.”—2 Timoteyo 3:1, 2.
Ese hari umuntu wigeze kugushimira abivanye ku mutima? Niba byarakubayeho, wiboneye ko bisusurutsa umutima kandi bigatera inkunga. Bibiliya igira iti “mbega ukuntu ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye ari ryiza” (Imigani 15:23)! Ibyanditswe Byera bitwereka uko twagaragarizanya ineza.
Jya wita ku mico myiza abandi bafite
Kubera ko Imana itwitaho cyane, ibona imico yacu myiza n’ibyiza dukora, kandi ikabyishimira. Bibiliya ibitwizeza igira iti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ibyo ku Ngoma 16:9). Iyo tugaragaje ko dukunda Imana twumvira amategeko yayo, irabibona.
Yehova Imana ntadushakishaho amakosa. Aramutse abikoze, nta n’umwe muri twe wahagarara adatsinzwe (Zaburi 130:3). Ahubwo Yehova ameze nk’umuntu ucukura amabuye menshi, akayacenshura ashakamo ay’agaciro. Iyo uwo muntu abonye ibuye ry’agaciro, arishima cyane. Iyo iryo buye rikiriho umwanda, ushobora kubona risa n’iridafite agaciro; nyamara uwo mucukuzi aba azi ko rizagira agaciro. Imana na yo iyo igenzura imitima yacu, iba ishakisha imico myiza; si amakosa. Iyo iyibonye, irishima cyane. Izi ko iyo dukomeje kwitoza iyo mico, dushobora kuvamo abantu b’agaciro kenshi, ni ukuvuga abagaragu ba Yehova bizerwa kandi bamwiyeguriye.
Hari isomo dushobora kuvana kuri urwo rugero duhabwa n’Imana. Mu gihe twitegereza abandi, hari igihe twibanda ku makosa yabo. Ariko nitubona abantu nk’uko Yehova ababona, tuzabashakishamo imico myiza (Zaburi 103:8-11, 17, 18). Mu gihe tubonye imico myiza yabo, tujye tuyibashimira. Ibyo bigira akahe kamaro? Nta gushidikanya ko amagambo tubabwira ashobora kubatera inkunga, ndetse agatuma bihatira gukora ibyiza. Ibyo bizatuma natwe tugira ibyishimo bibonerwa mu gutanga.—Ibyakozwe 20:35.
Jya umenya ibyiza abandi bakora
Akenshi Yesu yazirikanaga ibyiza abandi bakora, kandi akabibashimira. Igihe umugore wari urwaye yagiraga ubwoba bitewe n’uko akoze ku mwambaro wa Yesu kugira ngo akire, Yesu yaramubwiye ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije.”—Mariko 5:34.
Hari ikindi gihe Yesu yigishirizaga mu rusengero i Yerusalemu, maze abona abakire benshi bashyira amafaranga mu masanduku y’amaturo. Nyuma yaho yabonye umupfakazi w’umukene ashyiramo “uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane.” Abandi bari batuye amafaranga menshi Luka 21:1-4.
kumurusha. Nyamara Yesu yashimiye uwo mupfakazi mu ruhame, kubera ko yatanze abikuye ku mutima. Yaravuze ati “ndababwira ukuri ko uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kurusha abandi bose. Bariya bose bashyizemo ayo bakuye ku bibasagutse, ariko uyu mugore we mu bukene bwe yashyizemo ibyo yari atezeho amakiriro byose.”—Twakwigana Yesu dute? Bibiliya igira iti “ntukabure guha ibyiza ababikwiriye mu gihe ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo kubikora.”—Imigani 3:27.
Gushimira bigira akamaro cyane
Muri iyi si irimo abantu b’indashima, twese twumva dukeneye gukundwa no guhabwa agaciro. Iyo dushimiye abandi tubivanye ku mutima, birabakomeza kandi bikabatera inkunga. Nanone, bituma biyemeza kurushaho gukora ibyiza.—Imigani 31:28, 29.
Bibiliya itera Abakristo bose inkunga igira iti “tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza” (Abaheburayo 10:24). Buri muntu wese aramutse yita ku bandi, akabashakamo imico myiza kandi akabashimira ibyiza bakora, isi yaba nziza. Koko rero, gushimira bigira akamaro cyane.
ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?
● Kuki twagomye gushimira abandi ibyiza bakora?—Imigani 15:23.
● Iyo Yehova atugenzura, aba ashaka kureba iki?—2 Ibyo ku Ngoma 16:9.
● Ni ryari twagombye gushimira abandi?—Imigani 3:27.
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Ese ubona ibyiza abandi bakora, kandi ukabibashimira?