Hirya no hino ku isi
Hirya no hino ku isi
“Telefoni zigendanwa zishobora gutuma umuntu yirinda kuganira n’abantu adashaka. Abantu 13% bafite izo telefoni, bavuze ko bazikoresha kugira ngo birinde kuvugana n’abo bari kumwe.”—IKIGO CY’UBUSHAKASHATSI CYITWA PEW, MURI AMERIKA.
Mu myaka itanu ishize, ibihe by’impeshyi byatumye ubuso bw’inyanja ya Arigitika butwikiriwe n’urubura bugabanuka cyane.—AMAKURU YA BBC, MU BWONGEREZA.
“Ubutaka bwo muri Afurika bugera hafi kuri 47% bwagombye guhingwa, ntibuhingwa.”—IKINYAMAKURU THE WITNESS, MURI AFURIKA Y’EPFO.
“Mu myaka 10 ishize, ibihugu 10 (u Buholandi, u Bubiligi, Kanada, Esipanye, Afurika y’Epfo, Noruveji, Suwede, Porutugali, Isilande na Arijantine) byashyizeho itegeko ryemerera abantu gushakana bahuje igitsina.”—IKINYAMAKURU FAMILY RELATIONS, MURI AMERIKA.
Inkovu z’ “ibihe”
Ubushakashatsi bwakorewe muri Irilande y’Amajyaruguru bugaragaza ko imyiryane ishingiye ku madini no ku moko, yasigiye inkovu abaturage b’icyo gihugu. Iyo myiryane muri icyo gihugu bakunze kwita “ibihe by’imivurungano,” yamaze imyaka igera hafi kuri mirongo itatu, kandi bibiri bya gatatu by’abaturage b’icyo gihugu bafite ibibazo by’ihungabana. Hari ikinyamakuru cyavuze ko kaminuza yakoze ubwo bushakashatsi, yavuze ko hafi umuturage umwe ku icumi muri icyo gihugu yahuye n’ihungabana, “iyo mibare ikaba iri mu mibare iri hejuru” ugereranyije n’iy’ahandi. Icyo kinyamakuru cyunzemo kiti “ugereranyije, iyo mivurungano iri mu myiryane ikomeye yabaye ku isi, kuko yahitanye umuturage umwe kuri 500 b’icyo gihugu.”—The Irish Times.
Ubushyuhe n’ubukonje bukabije bisigaye ari “ibisanzwe”
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiragenda kirushaho kugerwaho n’imihindagurikire y’ikirere idasanzwe. Ibiza byitwaga ko bikabije, urugero nk’imyuzure, amapfa n’urubura ruvanze n’umuyaga mwinshi, bisigaye ari ibintu “bisanzwe.” Mu nama yari yateguwe n’ishyirahamwe ry’abahanga mu bya siyansi, umuhanga mu by’imihindagurikire y’ikirere witwa Katharine Hayhoe, akaba akora muri kaminuza y’ikoranabuhanga y’i Texas, yabwiye bagenzi be ati “nubwo hari ibintu tumenyereye, muri iki gihe hasigaye haba ibindi bintu byinshi tutari tumenyereye.” Hayhoe hamwe n’izindi mpuguke bemeza ko ibikorwa by’abantu ari byo bituma habaho imihindagurikire y’ikirere ku isi.