Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Nahangana nte n’imihangayiko?

Nahangana nte n’imihangayiko?

Uhangayitse mu rugero rungana iki?

  • Ndahangayitse bikabije

  • Ndahangayitse cyane

  • Ndahangayitse ariko nta cyo bintwaye

  • Sinjya mpangayika

GUHANGANA n’imihangayiko ni nko gukurura kontineri iremereye. Ikamyo ishobora gutwara iyo kontineri ikambukiranya igihugu cyose nta kibazo. Ariko imodoka isanzwe ntiyabishobora. Iyo modoka iramutse ikuruye iyo kontineri, nubwo yaba iyijyanye hafi cyane, moteri yayo yakwangirika. Nawe uramutse uremerewe n’imihangayiko, “moteri” yawe ishobora kwangirika.

Ese ibyo bishatse kuvuga ko tudashobora guhangana n’imihangayiko? Oya rwose. Kugira ngo itakunegekaza, ukeneye kugabanya imitwaro wikorera cyangwa ugashaka indi moteri ifite imbaraga. Ushobora no gukora ibyo byombi. Reka turebe uko wabigenza.

Uko wagabanya ibikuremerera

IKIBAZO: Gahunda zicucitse.

“Hari igihe umuntu ansaba kugira icyo mufasha cyangwa ngo nze dusabane, kandi mu by’ukuri mfite ibindi ngomba gukora. Mba numva nta we nahakanira.”—Karina. *

UMUTI: Itoze guhakana.

Bibiliya igira iti “ubwenge bufitwe n’abiyoroshya” (Imigani 11:2). Kwiyoroshya cyangwa kwemera ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, biduha imbaraga zo guhakana mu gihe tubona ko tugiye kwikorera umutwaro uremereye.

Birumvikana ariko ko tutagombye guhakana buri gihe, urugero nk’igihe ababyeyi badusabye gukora imirimo yo mu rugo itureba. Ariko uramutse wemereye buri wese kukongerera umutwaro, wasanga wanegekaye. Burya n’ikamyo igira toni itagomba kurenza.

Inama: Mu gihe wumva ko guhita uhakanira umuntu bigoye, gerageza kumubwira uti “reka mbitekerezeho ndi bugusubize.” Hanyuma mbere yo kumuha igisubizo cya nyuma, ibaze uti “ese koko mfite umwanya n’imbaraga byo gukora ibyo ansabye?”

IKIBAZO: Kurazika ibintu.

“Iyo mbona ntashoboye gukora ikintu runaka, ndakireka. Ariko nkomeza guhangayikishwa n’uko n’ubundi ngomba kugikora. Amaherezo iyo ntangiye kugikora, ngikora huti huti, na byo bikampangayikisha.”—Serena.

UMUTI: Kora ibyo ugomba gukora nubwo utahita ubirangiza.

Bibiliya itanga inama igira iti “ntimukabe abanebwe mu byo mukora” (Abaroma 12:11). None se niba ibyo ugomba gukora ubwabyo bigoye, kuki wakwiyongerera umutwaro ubirazika? Kubirazika byatuma urushaho guhangayika.

Kugira ngo ugire icyo ugeraho, ujye ushyira ku rutonde ibyo ugomba gukora. Niba umurimo ugomba gukora ugusaba byinshi kugira ngo uwurangize, jya uwukora mu byiciro. Umukobwa witwa Carol, yaravuze ati “nkunda gushyira ku rutonde ibyo ngomba gukora. Buri gihe ibingora ni byo nshyira mu mwanya wa mbere, maze nabirangiza nkabishyiraho akamenyetso. Ibyo birafasha cyane, kuko uko igihe gihita ujya kubona ukabona ibyo ukora biragenda birushaho kukorohera.

Inama: Niba gutangira umurimo bikugora, jya wishyiriraho intego yo kuwukora mu minota 10 cyangwa 15, kandi uhite uwukora. Igihe cyo kurangiza nikigera, uzibonera ko mu minota 10 cyangwa 15 uzaba urangije uwo murimo. Nuwurangiza, uzatangazwa no kubona ko burya ibyo ukora byoroshye kuruta uko wabitekerezaga.

Irinde akaduruvayo mu cyumba. Iyo ukubita hirya no hino ushakisha umwenda umeshe cyangwa aho washyize umukoro, uba wiyongerera imihangayiko. Kugira ngo wirinde imihangayiko ya mu gitondo, jya ufata iminota itanu mbere yo kuryama ubanze ushyire ibintu mu mwanya wabyo

Shaka “moteri” ikomeye

Jya wita ku buzima bwawe.

Impuguke zemeza ko kurya ibyokurya birimo intungamubiri, gukora siporo buri gihe no kuruhuka bihagije, bifite akamaro cyane. * Ariko ntuhangayike kuko kwita ku buzima bwawe bitagoye. Hari ibintu byoroheje byagufasha kubigeraho. Urugero, jya uruhuka. Ngaho gerageza gukora ibi bikurikira:

  1. Jya uruhuka bihagije. Ishyirireho gahunda idahinduka y’igihe uzajya uryamira n’igihe uzajya ubyukira, nibura ku minsi y’akazi cyangwa iminsi y’ishuri.

  2. Ntukinanize mbere yo kuryama. Ujye wirinda gukora siporo hasigaye amasaha atatu ngo uryame, kandi wirinde ibyokurya bidafashije n’ibirimo kafeyine mu gihe uri hafi kuryama.

  3. Mu gihe ugiye kuryama, jya uzimya amatara, wirinde urusaku kandi wirinde ikindi kintu cyose cyakubangamira.

Jya usabana n’abandi.

Ntugatinye gusaba inama ababyeyi bawe n’incuti. Ese ibyo bigira akamaro? Yego. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu afite abo abwira ibimuri ku mutima, adapfa kurwara umutima n’indwara ifata imiyoboro y’amaraso. Uretse n’ibyo, ntarwaragurika nk’uko bikunze kugenda ku muntu ufite imihangayiko.

Ubwo bushakashatsi buhuza n’ibyo Bibiliya ivuga, aho igira iti “umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza” (Imigani 12:25). Mu gihe umutima wawe “usobetse amaganya,” incuti nyancuti ishobora kukubwira “ijambo ryiza” rigutera inkunga, kandi ushobora kuba ari ryo uba ukeneye kugira ngo woroherwe.

Niba wifuza izindi nama zagufasha guhangana n’imihangayiko, reba ibice bikurikira mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1 n’uwa 2, byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

UMUBUMBE WA 1

  • Igice cya 18: Nahangana nte n’imihangayiko yo ku ishuri?

  • Igice cya 21: Nakora iki ngo nkoreshe neza igihe mfite?

UMUBUMBE WA 2

  • Igice cya 26: Nategeka nte ibyiyumvo byanjye?

  • Igice cya 27: Kuki numva ko ngomba gukora ibintu byose neza?

 

^ par. 12 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

^ par. 24 Niba wifuza inama zagufasha kwita ku mirire yawe no gukora siporo, reba igice cya 10 mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

GISHA INAMA ABABYEYI BAWE

Ni iyihe mihangayiko mujya muhura na yo? Ni ubuhe buryo bwiza mukoresha kugira ngo mwigabanyirize imihangayiko?