NIMUKANGUKE! Mutarama 2014 | Urubuga rwihariye
Ese waba wifuza gusobanukirwa Bibiliya kurushaho no kugira ibyishimo mu muryango wawe? Ese waba uri umusore cyangwa inkumi ikeneye inama? Urubuga rwacu rwemewe rushobora gufasha buri wese.
INGINGO Y'IBANZE
Urubuga rwihariye
Wowe n’umuryango wawe mumenye urubuga rwacu, n’uko mwakurikiza inama z’ingirakamaro zo muri Bibiliya zitajya zita agaciro.
Hirya no hino ku isi
Ingingo zirimo: uburenganzira bw’abana muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, abakiri bato bo mu Butaliyani batinya kunnyuzurirwa kuri interineti n’abasore n’inkumi banga kuzamurwa mu ntera mu Buyapani.
IKIGANIRO
Umuhanga mu binyabuzima bito cyane asobanura imyizerere ye
Imiterere ihambaye y’ingirabuzimafatizo yatumye umuhanga mu bya siyansi w’Umuyapani witwa Feng-Ling Yang ahindura uko yabonaga inyigisho y’ubwihindurize. Ni iki cyabiteye?
INAMA ZIGENEWE UMURYANGO
Uko wakwirinda amoshya y’urungano
Amoshya y’urungano ashobora gutuma abantu beza bakora ibibi. Dore ibyo ukwiriye kuyamenyaho n’uko wayirinda
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Irema
Bibiliya ivuga ibyerekeye “iminsi” itandatu Imana yamaze irema ibinyabuzima. Ese yari iminsi y’amasaha 24?
ISI N'ABAYITUYE
Twasuye u Butaliyani
U Butaliyani bufite amateka akungahaye, ibyiza nyaburanga n’abantu barangwa n’urugwiro. Menya neza iby’icyo gihugu n’ibyo Abahamya ba Yehova bahakorera.
ESE BYARAREMWE?
Kore idasanzwe y’igitagangurirwa
Igitagangurirwa gikora inzu iriho kore imatira cg ntimatire bitewe n’igikenewe. Menya impamvu n’uko iyo kore iteye.