Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Urubuga rwihariye

Urubuga rwihariye
  • SOMA Bibiliya mu ndimi zigera kuri 50 n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zirenga 500.

  • REBA inyandiko mu ndimi z’amarenga zigera hafi kuri 70.

  • OGOGA urwo rubuga mu ndimi zibarirwa mu magana.

  • UMVA darame zishingiye ku nkuru zo muri Bibiliya zishishikaje.

  • REBA inkuru za Bibiliya zishushanyije, mbese nk’aho ibivugwamo birimo biba.

  • REBA darame na videwo zishingiye kuri Bibiliya zizagufasha guhangana n’ibibazo uhura na byo mu buzima.

  • VANAHO amafayili atandukanye y’ibitabo n’amagazeti, kandi byose ku buntu.

  • KORA UBUSHAKASHATSI ku ngingo zitandukanye wifashishije ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower, riboneka mu ndimi zirenga 100.

 ABASHAKANYE

“Nifuza kugira urugo rwiza. Jye n’umugore wanjye twaciye mu bibazo bikomeye, cyane cyane igihe twari tumaze kubyara. Dukeneye inama”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Ubwenge ni bwo bwubaka urugo kandi ubushishozi ni bwo burukomeza.”Imigani 24:3.

INGINGO ZO KU RUBUGA ZABAFASHA

Ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Abashakanye & Ababyeyi” zishobora kubafasha guhangana n’ibibazo. Dore zimwe muri zo:

  • Uko wakwirinda guhimisha uwo mwashakanye guceceka

  • Uko wakwirinda kubwira nabi uwo mwashakanye

  • Uko washyiriraho amategeko abana bawe b’ingimbi

  • Uko wababarira

  • Uko wagira urugo rwiza mu gihe wongeye gushaka

(Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > ABASHAKANYE & ABABYEYI)

Igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango kirimo ingingo nyinshi zireba umuryango, uhereye igihe cyo gutegura ubukwe mukiri abaseribateri, ukageza igihe cyo kwita ku babyeyi banyu bageze mu za bukuru.

(Ushobora kukivana kuri interineti. Reba ahanditse ngo IBITABO > IBITABO N’UDUTABO)

 ABABYEYI

“Nta kintu kindutira abana banjye. Nifuza kubarera bakazakura neza, bampesha ishema”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”Imigani 22:6.

INGINGO ZO KU RUBUGA ZABAFASHA

Ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Abana” zirimo inkuru zo muri Bibiliya zishushanyije, imyitozo ishingiye ku mashusho, za videwo n’ibyo niga muri Bibiliya, zishobora kubafasha kwigisha abana banyu . . .

  • kumvira

  • kugira neza

  • kubana neza n’abandi

  • kwitoza gushimira

(Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > ABANA)

Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya na Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, ni ibitabo birimo inkuru ziherekejwe n’amashusho meza cyane ushobora gusomera hamwe n’abana bawe.

(Ushobora kubivana ku rubuga rwa www.dan124.com/rw. Reba ahanditse ngo IBITABO > IBITABO N’UDUTABO)

 URUBYIRUKO

“Nifuza kubona inama zamfasha guhangana n’ibibazo mpura na byo ku ishuri, ibyo ngirana n’ababyeyi, incuti n’abo tudahuje igitsina. Ubu nabaye mukuru sinkiri uwo kubwirwa buri kantu kose.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Jya wishimira ubusore bwawe.”—Umubwiriza 11:9.

INGINGO ZO KU RUBUGA ZABAFASHA

Ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Urubyiruko” zigizwe n’inkuru na videwo bishobora kugufasha mu gihe . . .

  • wumva wigunze

  • ufite ibibazo ku ishuri

  • warenze ku mategeko yo mu rugo

  • unnyuzurwa cyangwa hari ukubuza amahwemo ashaka ko muryamana

(Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > URUBYIRUKO)

Igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1 n’uwa 2, gisubiza ibibazo 77 by’ingenzi urubyiruko rukunda kwibaza.

(Ushobora kukivana ku rubuga rwa www.dan124.com/rw. Reba ahanditse ngo IBITABO > IBITABO & UDUTABO)

 ABIFUZA KWIGA BIBILIYA

“Ndifuza gusobanukirwa Bibiliya. Nahera he?”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha.”2 Timoteyo 3:16.

INGINGO ZO KU RUBUGA ZABAFASHA

BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya ni Bibiliya ihinduye neza kandi kuyisoma biroroshye.

(Reba ahanditse ngo IBITABO > BIBILIYA)

Ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya,” zitanga ibisubizo bigusha ku ngingo by’ibibazo, urugero nk’ikigira kiti “Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?,” n’ikindi kigira kiti “Bigenda bite iyo umuntu apfuye?”

(Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA)

Ingingo ivuga ngo “Saba kwiga Bibiliya ku buntu,” igufasha kumenya icyo wakora kugira ngo wige Bibiliya ku buntu.

(Jya ku ipaji ibanza, ukande ahanditse ngo “Saba kwiga Bibiliya.”)

“Naretse kwiga Bibiliya bitewe n’uko ntayisobanukirwaga. Ariko igihe natangiraga kuyiga nifashishije igitabo “Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?,” natangajwe no kubona ukuntu burya Bibiliya yoroshye kuyisobanukirwa.”—Christina.

Buri munsi, urubuga rwa jw.org rusurwa n’abantu bagera ku 700.000. Nawe ntucikwe!