Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ubupfumu

Ubupfumu

Ese kugerageza kuvugana n’abapfuye birakwiriye?

‘Ntukajye mu bashitsi, kugira ngo bataguhumanya.’ Abalewi 19:31.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abantu baba bifuza kumenya niba umuntu wabo wapfuye atababara. Ibyo bituma bibwira bati “ese tuvuganye na we binyuze ku mushitsi, uwo mushitsi ntiyadufasha kwakira ibyabaye kandi akaduhumuriza?”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ivuga ibirebana n’abagerageza gushyikirana n’abapfuye idaciye ku ruhande. Kugerageza gushyikirana n’abapfuye byari bimenyerewe mu bihe bya kera. Urugero, mu mategeko Yehova Imana yari yarahaye ishyanga rya Isirayeli harimo iryagiraga riti “muri mwe ntihazaboneke umuntu . . . uraguza cyangwa . . . umushitsi, kuko umuntu wese ukora ibyo ari ikizira kuri Yehova” (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Nanone ivuga ko umuntu wese ukora iby’ubupfumu ubwo ari bwo bwose ‘atazaragwa ubwami bw’Imana.’—Abagalatiya 5:19-21.

 Ese abapfuye hari icyo bashobora kumarira abazima?

“Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.”—Umubwiriza 9:5.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abantu benshi bumva ko abapfuye bakomeza kubaho. Ibyo bishobora gutuma bagerageza kuvugana na bo, wenda bashaka kumenya amakuru runaka cyangwa kubacururutsa kugira ngo batazabagirira nabi.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

“Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi. . . . Urukundo rwabo n’urwango rwabo n’ishyari ryabo [bari bafite bakiriho] biba byarashize” (Umubwiriza 9:5, 6). Koko rero, Bibiliya ivuga ko uwapfuye aba yapfuye. Ntashobora gutekereza kandi nta kindi ashobora gukora, habe no gusenga Imana. Muri Zaburi 115:17 hagira hati ‘abapfuye ntibasingiza [Imana], kandi nta n’umwe mu bamanuka bajya ahacecekerwa uyisingiza.’

Ese abapfumu ntibajya bavuga ibintu bikabaho?

“Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?” Yesaya 8:19.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abantu batekereza ko abapfumu bashobora kumenya amakuru azwi gusa n’abapfuye, umuryango wabo n’incuti zabo.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Igice cya 28 cy’igitabo cya 1 Samweli, kivuga inkuru y’umwami w’umuhemu witwaga Sawuli, warenze ku itegeko ry’Imana ribuzanya ibyo kuvugana n’abashitsi. Sawuli yagiye kureba umushitsi w’umugore wasaga n’aho avugana n’umugaragu w’Imana witwaga Samweli. Ese koko yavuganye na Samweli? Oya. Mu by’ukuri yavuganye n’uwihinduye Samweli wari warapfuye.

Uwo wihinduye Samweli yari umudayimoni, akaba n’umukozi wa Satani ari we “se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Kuki imyuka mibi cyangwa abadayimoni batuma abantu batekereza ko iyo umuntu apfuye aba adapfuye burundu? Intego yabo ni ukubeshyera Imana no gutesha agaciro Ijambo ryayo Bibiliya.—2 Timoteyo 3:16.

Ese ibyo byaba byumvikanisha ko abapfuye batazongera kubaho? Bazongera kubaho rwose. Bibiliya idusezeranya ko hazabaho umuzuko w’abasinziriye mu mva * (Yohana 11:11-13; Ibyakozwe 24:15). Hagati aho duhumurizwa no kumenya ko abacu bapfuye batababazwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

^ par. 16 Reba igice cya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, gifite umutwe uvuga ngo “Ibyiringiro nyakuri ku bihereranye n’abo wakundaga bapfuye.”