Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IKIGANIRO | HANS KRISTIAN KOTLAR

Umuhanga mu ikoranabuhanga ryifashisha ibinyabuzima asobanura imyizerere ye

Umuhanga mu ikoranabuhanga ryifashisha ibinyabuzima asobanura imyizerere ye

Mu mwaka wa 1978, akazi ka mbere k’ubushakashatsi mu bya siyansi Dogiteri Hans Kristian Kotlar yakoze, yagakoreye mu bitaro byo muri Noruveje. Yahakoreye ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri no ku birebana n’ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara. Icyo gihe ni na bwo yaje gushishikazwa n’inkomoko y’ubuzima. Igazeti ya Nimukanguke! yagiranye ikiganiro na we, imubaza ibirebana n’ubushakashatsi yakoze n’ukwizera kwe.

Ni iki cyatumye ushishikazwa n’inkomoko y’ubuzima n’intego yabwo?

Data yari Umugatolika, mama akaba Umuporotesitanti. Nubwo byari bimeze bityo ariko, iby’idini ntibabihaga agaciro. Maze kuba ingimbi, natangiye kujya nibaza icyo kubaho bimaze, kandi nasomye ibitabo bivuga ibirebana n’idini ry’Ababuda, Abahindu n’Abisilamu. Nageze nubwo nsaba Imana kumpishurira ukuri ku birebana na yo.

Kubera ko mu myaka ya za 70 siyansi yiga ibirebana n’ibinyabuzima bito cyane yari yarateye imbere mu buryo butangaje, natangiye gutekereza ko ishobora gusobanura uko ibinyabuzima byabayeho. Imikorere y’ingirabuzimafatizo yaranshishikaje cyane, bituma mpitamo kwiga ikoranabuhanga ryifashisha ibinyabuzima. Nanone abarimu banyigishaga bavugaga ko ibinyabuzima byabayeho binyuze ku bwihindurize, kandi nemeraga ibyo bavugaga.

None se ni iki cyatumye ushishikazwa na Bibiliya?

Umunsi umwe Abahamya ba Yehova babiri baje kudusura. Nubwo bari bafite akanyamuneza, narabakankamiye mbabwira ko ntashishikajwe n’ibyo bavuga. Umugore wanjye yaranyumvise maze arambwira ati “ibyo ukoze si byiza. Ntuzi ko uhora ushishikazwa no kumenya intego y’ubuzima?” Kubera ko ibyo yavugaga byari ukuri, numvise nkozwe n’isoni, nuko ngenda niruka nkurikira ba Bahamya. Mu kiganiro twagiranye, nababwiye ko nifuzaga kumenya niba Bibiliya ihuza na siyansi.

Babigusobanuriye bate?

Banyeretse icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’Uwaremye ingufu ziri mu isanzure ry’ikirere. Bansomeye umurongo ugira uti “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya byose? . . . Kubera ko afite imbaraga nyinshi akagira ubushobozi n’ububasha, nta na kimwe kizimira.” * Ayo magambo yaranshishikaje. Nanone nahise mbona ko umuntu ushyira mu gaciro yagombye kwemera ko gahunda iri  mu isanzure igaragaza ko ryabayeho biturutse ku Muremyi ufite ubwenge, ari na we soko y’izo ngufu.

Ese wahinduye uko wabonaga ubwihindurize?

Buhoro buhoro, natangiye kubona ko ibintu byinshi bikubiye mu nyigisho y’ubwihindurize, bidafite ibimenyetso bifatika byo mu rwego rwa siyansi bibihamya. Koko rero, iyo nyigisho igizwe n’inkuru z’impimbano zigamije kugaragaza ko gahunda ihambaye iba mu binyabuzima, urugero nk’ubushobozi umubiri ufite bwo kwirinda indwara, yapfuye kubaho gutya gusa. Uko nagendaga niga ibijyanye n’ubwo bushobozi bwo kwirinda indwara, ni ko nagendaga mbona ko buhambaye kandi ko bukora neza. Ku bw’ibyo, ubwo bushakashatsi nakoze bwatumye ngera ku mwanzuro w’uko ibinyabuzima byabayeho biturutse ku Muremyi ufite ubwenge.

Ubushakashatsi nakoze bwatumye ngera ku mwanzuro w’uko ibinyabuzima byabayeho biturutse ku Muremyi ufite ubwenge

None se watubwira bimwe mu bigaragaza ko ibyo byose byaremwe?

Mu by’ukuri, twavuga ko ubushobozi bwo kwirinda indwara ari urusobe rw’imiterere y’umubiri n’imikorere yawo bikorana mu buryo butangaje, bikawuha ubushobozi bwo guhangana na mikorobe zitandukanye ziwinjiramo, urugero nka za virusi cyangwa bagiteri. Iyo mikorere y’umubiri igizwe n’uburyo bubiri bwuzuzanya bwo kwirinda indwara. Uburyo bwa mbere ni ubwo guhangana na mikorobe ziwinjiyemo mu gihe cy’amasaha make. Naho ubwa kabiri butangira guhangana n’izo mikorobe hashize iminsi runaka, ariko bukarasa ku ntego. Ubwo buryo bwa kabiri bunafasha umubiri kwibuka izo mikorobe, ku buryo umubiri uhita uzitahura n’iyo zagaruka nyuma y’imyaka runaka, kandi ugahita uzihashya. Ibyo bikorwa neza ku buryo akenshi umuntu atamenya ko hari mikorobe zinjiye mu mubiri kandi ko umubiri wazirwanyije. Ikindi kintu gitangaje ni ukuntu ubwo bushobozi umubiri wacu ufite bwo kwirinda indwara, butuma umubiri umenya gutandukanya ibintu bidasanzwe biwinjiyemo n’ingirabuzimafatizo zitandukanye ziwugize.

Wadusobanurira se uko bigenda iyo mikorobe yinjiye mu mubiri?

Mikorobe zinjira mu mubiri mu ibanga zinyuze mu mwuka, mu byo turya, mu myanya ndangagitsina cyangwa mu ruhu. Iyo mikorobe yinjiye, umubiri urayitahura ugahita utegura za poroteyine zihariye zigenewe kuyirwanya. Iyo urugamba rwo kurwanya mikorobe rutangiye, poroteyine zirafashanya, zikagenda zakuranwa. Mu by’ukuri, ibyo bintu bikorwa mu buryo burenze ubwenge bw’umuntu.

Ubwo se twavuga ko ubumenyi ufite mu bya siyansi bwatumye urushaho kwizera Imana?

Yego rwose! Ubushobozi umubiri wacu ufite bwo kwirinda indwara n’ukuntu uzirwanya mu buryo buhambaye, bigaragaza ko hari Umuremyi w’umunyabwenge kandi wuje urukundo watumye bibaho. Nanone siyansi yatumye ndushaho kwizera ibivugwa muri Bibiliya. Urugero, mu Migani 17:22 hagira hati “umutima unezerewe urakiza.” Abashakashatsi bavumbuye ko uko twiyumva bigira ingaruka ku bushobozi umubiri wacu ufite bwo kwirinda indwara. Urugero, guhangayika bishobora kugabanya ubwo bushobozi.

None se ko hari bagenzi bawe batemera Imana, babiterwa n’iki?

Impamvu zibibatera ziratandukanye. Hari abatayemera bitewe n’uko babyigishijwe nk’uko byari bimeze kuri jye. Bashobora kuba bumva ko hari ibimenyetso byo mu rwego rwa siyansi bigaragaza ko ibinyabuzima byabayeho biturutse ku bwihindurize. Abandi bo ntibashishikazwa no kumenya uko ibinyabuzima byabayeho, kandi rwose ibyo birababaje. Jye numva bagombye kujya babaza ibibazo byinshi kurushaho.

None se ni iki cyatumye uba Umuhamya wa Yehova?

Nashimishijwe n’ukuntu bagira urugwiro kandi bakizera isezerano ry’Umuremyi, rivuga ko mu gihe kiri imbere tuzagira ubuzima bwiza. * Nanone ukwizera kwabo gushingiye ku bushakashatsi no ku bimenyetso bifatika; ntigushingiye ku bintu bitabayeho cyangwa byo gufindafinda. *