Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE UWAKWIPFIRA BIKARANGIRA?

Hari ibyiringiro

Hari ibyiringiro

‘Abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.’—ZABURI 37:11.

Bibiliya ivuga ko umuntu “abaho igihe gito cyuzuye impagarara” (Yobu 14:1). Muri iki gihe, buri muntu ahura n’ingorane zitandukanye. Ariko hari abantu bihebye, ubona nta cyizere cyangwa ibyiringiro by’igihe kizaza bafite. Ese nawe ni uko wumva umeze? Niba ari ko biri, izere ko Bibiliya itanga ibyiringiro nyakuri, atari kuri wowe gusa, ahubwo ku bantu bose. Dore ingero:

  • Bibiliya ivuga ko Yehova Imana yari yaraduteganyirije ibyiza gusa.—Intangiriro 1:28.

  • Yehova Imana yadusezeranyije ko azahindura isi yacu paradizo.—Yesaya 65:21-25.

  • Iryo sezerano rizasohora nta kabuza. Mu Byahishuwe 21:3, 4, hagira hati

    “Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”

Ibyo bintu Imana itwizeza, si ibyifuzo gusa. Yehova Imana afite umugambi udakuka wo kubisohoza, kandi afite ubushake n’ubushobozi bwo kubikora. Iryo sezerano Bibiliya itanga ni iryo kwiringirwa, kandi riduha igisubizo nyacyo cya cya kibazo kigira kiti “ese uwakwipfira bikarangira?”

ICYO WAZIRIKANA: Nubwo ibyiyumvo byawe bishobora guhindagurika nk’ubwato buteraganwa n’imiraba y’inyanja, ubutumwa bw’ibyiringiro buboneka muri Bibiliya bushobora kukubera nk’igitsika ubwato, bugatuma udahungabana.

ICYO WAKORA UBU: Tangira ukore ubushakashatsi umenye icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo. Ushobora kureba abo mu gace utuyemo cyangwa ukajya ku rubuga rwabo rwa jw.org/rw. *

^ par. 11 Inama: Jya kuri jw.org/rw urebe ahanditse ngo IBITABO > ISOMERO RYO KURI INTERINETI. Numara gufungura, ushakishe amagambo nk’aya ngo “kwiheba” cyangwa “kwiyahura,” kugira ngo ubone izindi nama.