Hirya no hino ku isi
Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Minisiteri y’ubuhinzi yatangaje ko mu mwaka wa 2012, Abanyamerika bangana na miriyoni 49, ni ukuvuga ingo 14,5 ku ijana, “batari bafite ibyokurya bihagije, abandi bakaba batari bizeye kubibona.”
Esipanye
Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza bwagaragaje ko abagore 56 ku ijana n’abagabo 41 ku ijana banywa inzoga bakarenza urugero, bakaba baragendeye ku gipimo cy’amacupa nibura umunani ku bagabo n’atandatu ku bagore ingunga imwe.
Inyanja ya Pasifika
Abahanga mu bya siyansi baherutse gukora ubushakashatsi mu ndiba y’inyanja ya Pasifika, ku birometero 11 by’ubujyakuzimu ahitwa Mariana. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hari bagiteri n’izindi mikorobe bihororokera cyane, nubwo haba umwijima w’icuraburindi, umwuka ucucitse, n’ubukonje buri kuri dogere ziri hafi ya zeru. Mbere yaho, abantu batekerezaga ko ibinyabuzima bishobora kuba aho hantu ari bike cyane.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije kigenda gifata indi ntera, abayobozi b’umugi wa Dubayi baherutse kugenera umuntu wese utuye muri uwo mugi garama imwe ya zahabu, icyo gihe yanganaga n’amadolari agera hafi kuri 45, ku kiro kimwe atakaje. Kugira ngo abantu bahabwe iyo zahabu, bagombaga kwiyandikisha maze bakiyemeza gutakaza nibura ibiro bibiri mu kwezi kwa Ramazani.