Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIGANIRO | STEPHEN TAYLOR

Porofeseri mu by’icungamari asobanura imyizerere ye

Porofeseri mu by’icungamari asobanura imyizerere ye

Porofeseri Stephen Taylor ni umwarimu akaba n’umuyobozi mu by’ubushakashatsi muri kaminuza yigisha iby’ikoranabuhanga yo mu mugi wa Sydney muri Ositaraliya. Akora ubushakashatsi mu birebana n’amasoko y’imari n’uko yagenzurwa neza. Igazeti ya Nimukanguke! yamubajije uko ubushakashatsi akora bwatumye ahindura imyizerere ye.

Ese ubundi uri muntu ki?

Ababyeyi banjye bari abanyedini, ari inyangamugayo kandi barangwa n’umwete. Kubera ko banshishikarizaga kwiga cyane, nize ibijyanye n’ubucuruzi muri kaminuza ya Nouvelle-Galles du Sud. Naje kubona ko nakundaga gukora ubushakashatsi maze niyemeza gukomeza kwigisha no gukora ubushakashatsi muri kaminuza.

Ni ubuhe bushakashatsi wibandagaho?

Nifuzaga gusobanukirwa ibirebana n’amasoko y’imigabane. * Ayo masoko afasha abantu kugura imigabane no kuyigurisha mu bigo by’imari n’ubucuruzi, na byo bikayikoresha mu guteza imbere ubucuruzi bwabyo. Mu byo nakozeho ubushakashatsi, harimo n’ibintu bituma imigabane y’isosiyete iyi n’iyi igira agaciro runaka.

Ese waduha urugero?

Amasosiyete aba agomba kumenyekanisha inyungu abona buri gihe. Izo raporo zifasha abashoramari kumenya uko isosiyete ihagaze. Icyakora bumwe mu buryo bukoreshwa mu kumenyekanisha inyungu z’isosiyete runaka, ntibukurikiza amategeko. Hari abashobora kuvuga ko ibyo bituma amasosiyete ahisha agaciro nyako afite n’inyungu abona. Ku bw’ibyo, jye na bagenzi banjye turimo turagerageza gushakisha ibisubizo by’ibibazo bikurikira: abashoramari bakora iki ngo babone amakuru nyayo kandi yizewe arebana n’isosiyete runaka? Ni ibihe bintu abagenzura amasoko y’imigabane baba bakeneye kumenya kugira ngo ayo masoko akore uko bikwiriye?

Ubundi se wabaga mu rihe dini?

Nakundaga kujyana n’ababyeyi banjye gusengera mu idini ry’Abaperesibiteriyani, ariko maze kuba ingimbi nahise ndivamo. Nemeraga ko hariho Umuremyi kandi nkubaha Bibiliya. Icyakora numvaga ko idini nta cyo ryamarira abantu mu bibazo bahura na byo. Nabonaga ko amadini ari nk’amatsinda abantu bahuriramo bagasabana. Nasuye amadini akomeye yo mu Burayi, nibaza impamvu yirundanyirijeho ubutunzi bwinshi kandi mu isi huzuye ubukene. Kubyiyumvisha byarangoye, maze ntakariza icyizere amadini.

Ni iki cyatumye uhindura imitekerereze?

Abahamya ba Yehova batangiye kwigisha Bibiliya umugore wanjye Jennifer, kandi atangira kujya mu materaniro. Ibyo byatumye numva ko byaba byiza muherekeje kugira ngo menye ibyabo. Naje kubona ko burya nta kintu cyo muri Bibiliya nari nzi. Numvise binteye isoni! Nguko uko natangiye kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Abahamya.

Uburyo Abahamya bakoresha bigisha Bibiliya bwaranshimishije cyane. Babaza ikibazo, bagakusanya ibintu byose bifitanye isano na cyo kandi bakabisesengura, hanyuma bagafata umwanzuro uhuje n’ukuri. Ubwo buryo ni bwo nakoreshaga mu bushakashatsi bwanjye. Mu wa 1999, nyuma y’imyaka mike Jennifer abatijwe, nanjye narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.

None se kuba uzi iby’icungamari byaba byaratumye urushaho kwiringira Bibiliya?

Yego rwose. Urugero, Amategeko Imana yahaye Isirayeli ya kera yatangaga umuti w’ibibazo by’ubukungu bikigora abahanga mu by’ubukungu bo muri iki gihe. Urugero, ayo mategeko yasabaga Abisirayeli kugira icyo bagenera abakene ku byo basaruraga (ibyo bikaba byagereranywa n’imisoro, ubwishingizi cyangwa ubwisungane). Nanone bahaga abakene inguzanyo zitagira inyungu (ibyo bikaba byarafashaga abantu kubona inguzanyo mu buryo bworoshye). Ikindi kandi, basubizaga abaturage gakondo yabo nyuma y’imyaka 50 bayigurishije (ibyo bikaba byaratumaga uburenganzira ku mutungo bwubahirizwa.) (Abalewi 19:9, 10; 25:10, 35-37; Gutegeka kwa Kabiri 24:19-21). Izo gahunda zose zafashaga abaturage mu buryo butatu. Mbere na mbere zagobokaga ababaga bibasiwe n’ubukene. Nanone, zabafashaga kwikura mu bukene bwabaga bwarababayeho akarande. Ikindi kandi zagabanyaga ubusumbane mu baturage. Igitangaje ni uko izo gahunda zose zabayeho mbere y’uko habaho siyansi yiga iby’ubukungu, ubu hakaba hashize imyaka 3.000.

Nanone Bibiliya ishishikariza abantu kugira imyitwarire n’imitekerereze bigira uruhare mu kurwanya ubukene. Urugero, yigisha ko abantu bagomba kuba inyangamugayo, bakaba indakemwa, bakagira impuhwe kandi bakagira ubuntu (Gutegeka kwa Kabiri 15:7-11; 25:15; Zaburi 15). Birashishikaje kuba vuba aha, igihe ubukungu bw’isi bwahungabanaga, amashuri n’amasosiyete y’ubucuruzi amwe n’amwe yaratangiye gutegeka ko abantu b’inzobere mu by’ubukungu n’ubucuruzi barahirira kuzakurikiza amahame amwe n’amwe agenga imyitwarire. Jye nasanze amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya aruta kure cyane ayo mu bucuruzi.

None se kuba warabaye Umuhamya byakugiriye akahe kamaro?

Kwiga Bibiliya ni yo “mari” yunguka kurusha izindi

Jennifer yambwiye ko nsigaye nshyira mu gaciro. Mbere nari wa muntu utagoragozwa kandi ushaka ko ibintu byose bihora bitunganye. Ubanza iyo ari yo mpamvu yatumaga nubahiriza amahame ajyanye n’icungamari. Icyakora gukurikiza amahame yo muri Bibiliya byatumye ndushaho kuba umuntu ushyira mu gaciro. Narushijeho kugira ibyishimo kandi umuryango wanjye na wo urishimye. Nanone twishimira kugeza ku bandi inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya. Kwiga Bibiliya ni yo “mari” yunguka kurusha izindi!

^ par. 7 Nanone yitwa amasoko y’imari.