Ese ukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga?
Jenni yabaswe n’imikino yo kuri orudinateri. Yarivugiye ati “nkina iyo mikino amasaha umunani ku munsi. Kuyigobotora byambereye ikibazo gikomeye.”
Dennis yiyemeje kumara iminsi irindwi adakoresha ibikoresho bya elegitoroniki na interineti. Ariko nyuma y’amasaha 40 gusa, yongeye kubikoresha.
Jenni na Dennis bombi ni abantu bakuru. Jenni ni umubyeyi w’abana bane ufite imyaka 40, naho Dennis afite imyaka 49.
ESE ujya ukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga? * Hari benshi babikoresha kandi bibagirira akamaro. Ibyo bikoresho ni iby’ingenzi mu kazi, mu mibanire y’abantu no mu myidagaduro.
Ariko kandi, kimwe na Jenni na Dennis, abantu benshi basa n’aho babikoresha mu buryo burenze urugero. Urugero, umukobwa witwa Nicole ufite imyaka 20 yagize ati “nubwo ntakunda kubivuga, mfitanye ubucuti bukomeye na telefoni yanjye. Sintana na yo. Iyo ndi ahantu ntashobora kuba ku murongo wa telefoni numva nta mahoro mfite, kandi buri minota 30 ndagenzura kugira ngo ndebe niba nta butumwa bwangezeho. Biteye isoni rwose!”
Hari bamwe babyuka mu gicuku bakareba niba nta butumwa bohererejwe cyangwa niba nta makuru mashya ahari. Iyo batari kumwe n’ibyo bikoresho byabo bafata nk’incuti, bashobora kumva bameze nk’abarwayi. Hari
abashakashatsi bavuze ko ibyo bigaragaza ko umuntu yabaswe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa interineti cyangwa ibindi bikoresho byihariye urugero nka telefoni zigezweho. Hari abahitamo kudakoresha iryo jambo “kubatwa,” bakavuga ko umuntu umeze atyo aba yugarijwe n’akaga, ko yakoronijwe n’ibyo bikoresho cyangwa ko yatwawe na byo.Uko wabyita kose, gukoresha nabi ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora guteza ibibazo. Hari igihe bibuza abagize imiryango gushyikirana. Urugero, hari umukobwa w’imyaka 20 wagize ati “data ntakimenya ibyanjye. Araza akiyicarira mu cyumba cy’uruganiriro, agatangira kunganiriza ari na ko yandikirana n’abantu kuri interineti. Ntashobora gufasha telefoni ye hasi. Yego ashobora kuba anyitaho, ariko rimwe na rimwe ubona atanyitayeho.”
Gufasha ababaswe na byo
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’ibyo bikoresho, hari ibihugu urugero nk’u Bushinwa, Koreya y’Epfo, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashyizeho ibigo bifasha abantu, bakamara iminsi runaka batemerewe gukoresha interineti cyangwa ibikoresho bya elegitoroniki. Urugero, umugabo witwa Brett yavuze ko hari igihe yamaraga amasha 16 akina imikino yo kuri oridinateri. Yaravuze ati “igihe cyose najyaga kuri interineti nabaga meze nk’uwanyoye ibiyobyabwenge.” Igihe yajyaga kwisuzumisha mu kigo cyabugenewe, nta kazi yagiraga, ntiyari akigira isuku, kandi yari yaratakaje incuti ze. None se wakwirinda ute kugerwaho n’ingaruka nk’izo zibabaje?
SUZUMA UKO UBIKORESHA. Menya ingaruka ibikoresho by’ikoranabuhanga bigira ku buzima bwawe. Ibaze ibibazo nk’ibi bikukira:
-
Ese iyo ntashobora kugera kuri interineti cyangwa gukoresha ibikoresho bya elegitoroniki, numva mpangayitse cyangwa nkaba narakazwa n’ubusa?
-
Ese iyo nishyiriyeho igihe ntarengwa ngomba kuvira kuri interineti cyangwa kureka gukoresha igikoresho runaka, binyanga mu nda ngakomeza?
-
Ese mbura ibitotsi kandi nari mbikeneye, bitewe no guhora nsuzuma ko hari ubutumwa nohererejwe?
-
Ese ibikoresho by’ikoranabuhanga bituma nirengagiza abagize umuryango wanjye? Ese bemeranya n’igisubizo ntanze?
Niba ibikoresho by’ikoranabuhanga bituma wirengagiza “ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” hakubiyemo abagize umuryango wawe n’izindi nshingano, igihe kirageze ngo ugire icyo uhindura (Abafilipi 1:10). Wabigeraho ute?
ITOZE KWISHYIRIRAHO IMIPAKA ISHYIZE MU GACIRO. Iyo ibintu bikabije n’iyo byaba ari byiza, bishobora guteza akaga. Ubwo rero, waba ukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kazi cyangwa wishimisha, ujye wishyiriraho igihe ntarengwa ugomba kubimaraho kandi ucyubahirize.
Inama: Ujye usaba umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa incuti yawe kubigufashamo. Bibiliya igira iti “ababiri baruta umwe, . . . kuko iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa.”
Ntugakururwe na byo ngo bigere ubwo “bikubata”
Uko ibikoresho bya elegitoroniki bizagenda byaduka, ari na ko bifasha abantu kubona amakuru runaka mu buryo bwihuse, ni na ko abantu bazagenda barushaho kubikoresha nabi. Ariko ntugakururwe na byo ngo bigere ubwo “bikubata.” Nugerageza ‘kwicungurira igihe gikwiriye,’ bizakurinda gukoresha nabi ibikoresho by’ikoranabuhanga.
^ par. 5 Muri iyi ngingo “ibikoresho by’ikoranabuhanga” byerekeza ku bikoresho bya elegitoroniki bishobora kwakira no kohereza amakuru yo mu rwego rwa elegitoroniki, hakubiyemo ubutumwa bwo kuri interineti cyangwa kuri telefoni, guhamagara, za videwo, umuzika, imikino hamwe n’amafoto.