INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE
Uko wasaba imbabazi
AHO IKIBAZO KIRI
Wowe n’uwo mwashakanye muratonganye, ariko ku mutima utangira gutekereza uti “simusaba imbabazi, n’ubundi si jye wamushotoye!”
Ubonye bikomeye uricecekera, ariko akomeza kugusembura. Uribwiye uti “uwamusaba imbabazi ra!” Ariko wihagazeho.
IKIBITERA
Ubwibone. Umugabo witwa Charles * yagize ati “hari igihe gusaba imbabazi bingora bitewe no kwiyemera.” Ubwibone bushobora gutuma ugira isoni zo kwemera uruhare wagize mu byabaye.
Uko ubona ibintu. Ushobora kuba wumva ko umuntu ukwiriye gusaba imbabazi ari uwakoze ikosa gusa. Umugore witwa Jill yagize ati “iyo nzi neza ko ndi mu makosa, gusaba imbabazi biranyorohera. Ariko iyo nzi ko umugabo wanjye na we yabigizemo uruhare, kuzisaba birangora. Mba nibaza nti ‘ese ko twembi tutari shyashya, kuki ari jye wamusaba imbabazi?’”
Nanone ushobora kuba utekereza ko uwo mwashakanye ari we ntandaro y’ikibazo cyavutse, ukibwira ko ufite impamvu zumvikana zo kutamusaba imbabazi. Umugabo witwa Joseph yaravuze ati “ubusanzwe usaba imbabazi ni uzi ko yakosheje.”
Uko warezwe. Niba wararerewe mu bantu batajya basabana imbabazi, kwemera ikosa bishobora kukugora. Niba utarakundaga kuzisaba ukiri muto, kuzisaba umaze gukura ntibizakorohera.
ICYO WAKORA
Jya ushyira imbere uwo mwashakanye. Gerageza kwibuka igihe umuntu yagusabaga imbabazi n’ukuntu byagufashije gutuza. Jya umusaba imbabazi rero, kugira ngo na we yumve atuje. Nubwo waba utekereza ko atari wowe uri mu makosa, ushobora kumusaba imbabazi bitewe gusa n’uko ubona ababaye, cyangwa kubera ko ibyo wakoze byamugizeho ingaruka utari witeze. Kumusaba imbabazi bishobora kumufasha gutuza.—Ihame rya Bibiliya: Luka 6:31.
Jya ushyira imbere umuryango wawe. Ntukumve ko gusaba imbabazi bigaragaza ko ari wowe munyamakosa, ahubwo ujye ubikorera ko ushaka kwiyubakira. N’ubundi kandi, mu Migani 18:19 havuga ko uwakorewe icyaha ‘aruhanya kuruta umugi ukomeye.’ Iyo mwihagazeho ntihagire usaba imbabazi, kubana amahoro biragorana, ndetse hari n’igihe bidashoboka. Ariko gusaba imbabazi byoroshya ibibazo. Icy’ingenzi kurushaho ni uko uba ushyira umuryango wawe imbere, aho kwita ku nyungu zawe bwite.—Ihame rya Bibiliya: Abafilipi 2:3.
Jya wihutira gusaba imbabazi. Ni iby’ukuri ko gusaba imbabazi kandi uzi neza ko nta kosa wakoze, bitoroshye. Ariko nanone kuba uwo mwashakanye yakoze ikosa, ntibiguha uburenganzira bwo kumwikoma. Ntugatinde gusaba imbabazi wibwira ko uko igihe kigenda gihita ibibazo mwagiranye bizibagirana. Kumusaba imbabazi bishobora gutuma na we abona uko azigusaba. Uko ugenda umenyera gusaba imbabazi, ni na ko kuzisaba bizagenda bikorohera.—Ihame rya Bibiliya: Matayo 5:25.
Ntugasabe imbabazi by’urwiyerurutso. Kwisobanura no gusaba imbabazi biratandukanye. Gusaba imbabazi bya nyirarureshwa, wenda ukavuga uti “ndabona byakubabaje cyane, ngaho noneho mbabarira,” ntibyaba bikwiriye na gato. Wagombye kwemera uruhare wagize, kandi ukemera ko uwo mwashakanye byamubabaje, yaba afite impamvu zumvikana cyangwa nta zo.
Jya umenya ko bibaho. Jya wicisha bugufi, wemere ko utazabura gukora amakosa. Ubundi se hari udakosa? N’iyo waba wumva ko uri umwere, jya uzirikana ko ushobora kutamenya uko ikibazo cyose giteye. Bibiliya igira iti “ubanje kuvuga mu rubanza asa n’ufite ukuri, ariko iyo mugenzi we aje aramuhinyuza” (Imigani 18:17). Kwibuka ko udatunganye kandi ko ushobora gukora amakosa, bizagushishikariza gusaba imbabazi.
^ par. 7 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.