Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukorana n’Imana bitera ibyishimo

Gukorana n’Imana bitera ibyishimo

“Ubwo dukorana na yo, turabinginga nanone ngo mwe kwemera ubuntu butagereranywa bw’Imana, hanyuma ngo munanirwe kugera ku ntego yabwo.”​—2 KOR 6:1.

INDIRIMBO: 75, 74

1. Nubwo Yehova ari we Usumbabyose, yagiye asaba abandi gukora iki?

YEHOVA ni we Usumbabyose, ni we waremye ibintu byose kandi afite ubwenge n’imbaraga bitagira akagero. Yobu yaje kubisobanukirwa. Yehova amaze kumubaza ibibazo birebana n’ibyo yaremye, Yobu yarashubije ati “namenye ko ushobora byose, kandi nta cyo wagambirira ngo unanirwe kukigeraho” (Yobu 42:⁠2). Yehova ashobora gukora icyo ashatse cyose nta wumufashije. Ariko agaragaza urukundo asaba abandi gukorana na we kugira ngo asohoze umugambi we.

2. Ni uwuhe murimo w’ingenzi Yehova yasabye Yesu gukora?

2 Imana yabanje kurema Umwana wayo w’ikinege. Yemeye ko uwo Mwana wayo agira uruhare mu kurema ibindi bintu byose (Yoh 1:1-3, 18). Intumwa Pawulo yanditse ibirebana na Yesu agira ati “yakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, zaba intebe z’ubwami cyangwa ubwami cyangwa ubutegetsi cyangwa ubutware. Ibindi byose byaremwe binyuze kuri we, kandi ni we byaremewe” (Kolo 1:15-17). Ku bw’ibyo, Yehova yagaragaje ko yubaha Umwana we afatanya na we mu murimo w’irema, anabigaragaza amenyesha abantu uruhare rw’ingenzi uwo Mwana we yagize.

3. Yehova yahaye Adamu iyihe nshingano, kandi kuki?

3 Yehova yagiye anasaba abantu gukorana na we. Urugero, yahaye Adamu inshingano yo kwita amazina inyamaswa (Intang 2:19, 20). Tekereza ukuntu uwo murimo wamushimishije! Yitegerezaga yitonze uko buri nyamaswa yasaga n’ibyo yakoraga, maze akayihitiramo izina riyikwiriye. Yehova yashoboraga kwita amazina izo nyamaswa kuko ari we waziremye. Ariko urukundo rwatumye aha Adamu iyo nshingano. Nanone kandi, Imana yahaye Adamu inshingano yo kwagura Paradizo (Intang 1:27, 28). Ikibabaje ni uko Adamu yahisemo kwanga gukorana n’Imana, maze we n’urubyaro rwe bibakururira akaga.​—Intang 3:17-19, 23.

4. Ni mu buhe buryo abandi bantu bakoranye n’Imana mu gusohoza umugambi wayo?

4 Nyuma yaho, hari abandi bantu Imana yasabye gukorana na yo. Nowa yubatse inkuge we n’umuryango we barokokeyemo igihe ku isi hose habaga Umwuzure. Mose yavanye ishyanga rya Isirayeli muri Egiputa. Yosuwa yinjije iryo shyanga mu Gihugu cy’Isezerano. Salomo yubatse urusengero rw’i Yerusalemu. Mariya yabyaye Yesu. Abo bantu bose b’indahemuka ndetse n’abandi benshi, bakoranye na Yehova kugira ngo asohoze ibyo ashaka.

5. Ni uwuhe murimo twese dushobora kugiramo uruhare, ariko se Yehova yari akeneye ko tumufasha? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

5 Muri iki gihe, Yehova adusaba gushyigikira Ubwami bwa Mesiya mu buryo bwuzuye. Hari uburyo butandukanye bwo gukora umurimo wera. Nubwo twese tudashobora kumukorera mu buryo bumwe, twese dushobora kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Birumvikana ko Yehova ubwe yashoboraga kwikorera uwo murimo. Yashoboraga kujya abwira abantu ibyo ashaka yibereye mu ijuru. Yesu yavuze ko Yehova yashoboraga no gutuma amabuye arangurura amajwi, akavuga iby’Umwami Mesiya (Luka 19:37-40). Icyakora Yehova yatwemereye kuba “abakozi bakorana” na we (1 Kor 3:9). Intumwa Pawulo yaranditse ati “ubwo dukorana na yo, turabinginga nanone ngo mwe kwemera ubuntu butagereranywa bw’Imana, hanyuma ngo munanirwe kugera ku ntego yabwo” (2 Kor 6:1). Gukorana n’Imana ni icyubahiro kitagereranywa, kandi bituma twishima cyane. Reka turebe zimwe mu mpamvu zibitera.

GUKORANA N’IMANA BITUMA TWISHIMA

6. Umwana w’imfura w’Imana yasobanuye ate uko yumvaga ameze igihe yakoranaga na Se?

6 Kuva kera, abagaragu ba Yehova bagiye bashimishwa no gukorana na we. Mbere y’uko Umwana w’imfura w’Imana aza ku isi, yagize ati “Yehova ubwe atangira kurema ni jye yahereyeho . . . Nari kumwe na we ndi umukozi w’umuhanga, kandi uko bwije n’uko bukeye yarushagaho kunkunda mu buryo bwihariye, nanjye ngahora nishimye imbere ye” (Imig 8:22, 30). Yesu yishimiraga gukorana na Se, akishimira ibyo yakoraga kandi akishimira kumenya ko Yehova amukunda. Naho se twe byifashe bite?

Ese hari ikindi kintu cyagushimisha kuruta kwigisha umuntu ukuri? (Reba paragarafu ya 7)

7. Kuki umurimo wo kubwiriza udushimisha?

7 Yesu yavuze ko gutanga no guhabwa bidutera ibyishimo (Ibyak 20:35). Kumenya ukuri byaradushimishije, ariko nanone kukugeza ku bandi biradushimisha cyane. Iyo tugeza ku bandi inyigisho zo muri Bibiliya, tubona ukuntu abafite inzara yo mu buryo bw’umwuka bishima bitewe no kumenya Imana yacu no kuyikunda, ndetse no gusobanukirwa ukuri kw’agaciro kenshi kuri mu Ijambo ryayo. Turishima cyane iyo tubonye bahindura imitekerereze yabo n’imibereho yabo. Tuzi ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ari uw’ingenzi cyane. Utuma abiyunga n’Imana babona uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka (2 Kor 5:20). Ese hari undi murimo dushobora gukora utera ibyishimo no kunyurwa waruta uwo gufasha abantu kujya mu nzira izabageza ku buzima bw’iteka?

8. Ni iki bamwe bavuze ku birebana n’ibyishimo biterwa no gukorana na Yehova?

8 Nubwo twishima iyo abantu bemeye ubutumwa tubwiriza, nanone dushimishwa no kumenya ko dutuma Yehova yishima kandi ko aha agaciro imihati dushyiraho kugira ngo tumukorere. (Soma mu 1 Abakorinto 15:58.) Marco uba mu Butaliyani yaravuze ati “kumenya ko mpa Yehova ibyiza kurusha ibindi, ko ntabiha undi muntu uzahita yibagirwa ibyo nkora, bintera ibyishimo bitagereranywa.” Franco na we ukorera mu Butaliyani yaravuze ati “Yehova akoresha Ijambo rye n’inyigisho aduha, akatwibutsa buri munsi ko adukunda kandi ko buri kintu cyose tumukorera ari icy’agaciro, nubwo twe twaba tubona ko imihati dushyiraho isa n’aho nta cyo ivuze. Iyo ni yo mpamvu gukorana n’Imana binshimisha kandi bigatuma ngira imibereho ifite intego.”

GUKORANA N’IMANA BITUMA TUYEGERA KANDI TUKAGIRANA IMISHYIKIRANO MYIZA N’ABANDI

9. Ni iyihe mishyikirano yari hagati ya Yehova na Yesu, kandi kuki?

9 Iyo dukorana n’abo dukunda, turushaho kubakunda kandi tukarushaho kumenya uko bateye n’imico yabo. Tumenya intego zabo, tukamenya n’icyo bakora kugira ngo bazigereho. Yesu yakoranye na Yehova imyaka ishobora kuba igera muri za miriyari, kandi bakundanye urukundo rukomeye rutazigera rushira. Yesu yasobanuye uko urwo rukundo rumeze agira ati “jyewe na Data turi umwe” (Yoh 10:30). Bari bunze ubumwe by’ukuri kandi bakoranaga mu buryo bwa bugufi.

10. Kuki umurimo wo kubwiriza utuma turushaho kwegera Imana no kugirana imishyikirano myiza n’abandi?

10 Yesu yasabye Yehova kurinda abigishwa be. Kubera iki? Yaravuze ati “kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe” (Yoh 17:11). Iyo tubaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana kandi tugakora umurimo wo kubwiriza, dusobanukirwa imico yayo ihebuje. Tumenya impamvu ari iby’ubwenge kuyiringira no gukurikiza ubuyobozi bwayo. Iyo twegereye Imana na yo iratwegera. (Soma muri Yakobo 4:8.) Nanone turushaho kugirana imishyikirano myiza n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka, kubera ko duhuje ibibazo, tugasangira ibyishimo kandi tukaba duhuje intego. Koko rero, dukorera hamwe, tukishimana kandi tukihanganira hamwe. Octavia uba mu Bwongereza yaravuze ati “gukorana na Yehova bituma ndushaho gukunda abandi, kubera ko ubucuti n’imishyikirano ngirana na bo biba bitagishingiye ku bintu bidafatika, ahubwo biba bishingiye ku kuba duhuje intego.” Ese wowe si uko ubibona? Ese iyo urebye imihati abandi bashyiraho kugira ngo bashimishe Imana, nturushaho kubakunda?

11. Kuki mu isi nshya tuzarushaho kwegera Yehova no gukunda abavandimwe bacu?

11 Urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu rushobora kuba rukomeye muri iki gihe, ariko ruzarushaho gukomera mu isi nshya ikiranuka. Tekereza umurimo ushishikaje tuzakora! Tuzakira abantu bazazuka kandi tubigishe inzira zikiranuka za Yehova. Nanone tuzahindura isi paradizo. Ibyo si ibintu byoroshye; ariko gukorana dufatanye urunana bizaba bishimishije, kandi amaherezo tuzagera ku butungane tuyobowe n’Ubwami bwa Mesiya. Abantu bazarushaho gukundana kandi barusheho kwegera Imana, yo ‘izahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.’​—Zab 145:16.

GUKORANA N’IMANA BIRATURINDA

12. Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza uturinda?

12 Tugomba kubungabunga imishyikirano dufitanye n’Imana. Kubera ko tuba mu isi iyobowe na Satani kandi tukaba tudatunganye, biroroshye cyane ko twigana imitekerereze y’iyi si n’imyitwarire yayo. Umwuka w’isi ushobora kugereranywa n’umuvumba w’amazi utujyana mu cyerekezo tudashaka. Kugira ngo tudatembanwa, tuba tugomba gukoresha imbaraga tukoga tugana mu cyerekezo dushaka. Mu buryo nk’ubwo, tugomba gushyiraho imihati kugira ngo tudatwarwa n’umwuka w’isi ya Satani. Iyo tubwiriza abandi, twibanda ku bintu by’ingenzi byo mu buryo bw’umwuka, ntitwite ku bitekerezo bishobora kwangiza ukwizera kwacu (Fili 4:8). Umurimo wo kubwiriza ukomeza ukwizera kwacu kubera ko utwibutsa amasezerano y’Imana n’amahame yayo arangwa n’urukundo. Nanone udufasha gukomeza kugaragaza imico dukeneye kugira ngo turwanye Satani n’isi ye.​—Soma mu Befeso 6:14-​17.

13. Umuhamya wo muri Ositaraliya abona ate umurimo wo kubwiriza?

13 Iyo duhugiye mu murimo wo kubwiriza, kwiyigisha no gufasha abandi bagize itorero, biraturinda kubera ko tutabona igihe cyo guhangayikishwa cyane n’ibibazo byacu. Joel wo muri Ositaraliya yaravuze ati “umurimo wo kubwiriza utuma nkomeza kubona ubuzima nk’uko buri koko. Unyibutsa ingorane abantu bahanganye na zo, n’inyungu naboneye mu gukurikiza amahame ya Bibiliya. Umurimo wo kubwiriza utuma nkomeza kwicisha bugufi. Umfasha kwiringira Yehova n’abavandimwe na bashiki bacu.”

14. Kuba dukomeza gukora umurimo wo kubwiriza bigaragaza bite ko umwuka w’Imana udufasha?

14 Nanone umurimo wo kubwiriza utuma turushaho kwiringira ko umwuka w’Imana udufasha. Urugero: reka tuvuge ko uhawe akazi ko gutanga ibyokurya, ubiha abantu bo mu karere utuyemo. Nta wuzaguhemba kandi ntuzasubizwa amafaranga uzakoresha muri ako kazi. Byongeye kandi, ubonye ko abenshi mu bantu ubiha batabyishimira, ndetse ko bamwe bakwanga bitewe n’uko ubibaha. Wamara igihe kingana iki ukora ako kazi? Ntiwatinda gucika intege, ndetse wenda ukakareka. Nyamara kandi, abenshi muri twe bakomeza gukora umurimo wo kubwiriza umwaka ugashira undi ugataha. Ntiducika intege nubwo bidusaba amafaranga n’igihe, kandi abantu bakaba batugira urw’amenyo cyangwa bakaturakarira. Ese ibyo ntibigaragaza ko natwe umwuka w’Imana udufasha?

GUKORANA N’IMANA BIGARAGAZA KO TUYIKUNDA KANDI TUGAKUNDA ABANDI

15. Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza ufite aho uhuriye n’umugambi Imana ifitiye abantu?

15 Umurimo wo kubwiriza uhuriye he n’umugambi Yehova afitiye abantu? Yifuzaga ko abantu batura ku isi iteka ryose. Nubwo Adamu yakoze icyaha, Yehova ntiyahinduye umugambi we (Yes 55:11). Ahubwo yashatse uko yavana abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Kugira ngo uwo mugambi ugerweho, Yesu yaje ku isi atanga ubuzima bwe ho igitambo ku bw’abantu bumvira. Icyakora kugira ngo abantu bumvire, bagombaga gusobanukirwa icyo Imana ibasaba. Ku bw’ibyo, Yesu yigishije abantu ibyo Imana ibasaba, kandi asaba abigishwa be kubigenza batyo. Iyo dufasha abandi kwiyunga n’Imana, tuba dukorana na yo mu gusohoza umugambi wayo wuje urukundo wo kuvana abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu.

16. Umurimo wo kubwiriza dukora uhuriye he n’amategeko abiri y’Imana akomeye kuruta ayandi?

16 Iyo dufasha abandi kubona inzira iyobora ku buzima bw’iteka, tuba tugaragaje ko tubakunda kandi ko dukunda Yehova, we ‘ushaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri’ (1 Tim 2:4). Igihe Umufarisayo yabazaga Yesu itegeko ry’Imana rikomeye kuruta ayandi, yarashubije ati “ ‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda’ ” (Mat 22:37-39). Iyo dukora umurimo wo kubwiriza, tuba tugaragaje ko twumvira ayo mategeko.​—Soma mu Byakozwe 10:42.

17. Ubona ute umurimo uhebuje wo kubwiriza ubutumwa bwiza?

17 Mbega imigisha dufite! Yehova yaduhaye umurimo uduhesha ibyishimo, utuma tumwegera, tukagirana imishyikirano myiza n’abandi, kandi ukaturinda mu buryo bw’umwuka. Nanone uduha uburyo bwo kugaragaza ko dukunda Imana na bagenzi bacu. Yehova afite abagaragu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi kandi bari mu mimerere itandukanye. Ariko twaba tukiri bato cyangwa dukuze, twaba dukize cyangwa dukennye, twaba dufite imbaraga cyangwa dufite intege nke, twese dukora ibyo dushoboye byose kugira ngo tugeze ku bandi ibyo twizera. Twumva tumeze nka Chantal wo mu Bufaransa wagize ati “ufite imbaraga kurusha abandi bose mu isi no mu ijuru, Umuremyi w’ibintu byose, ari we Mana igira ibyishimo, arambwira ati ‘genda, uvuge, umvuganire, umvuganire ubikuye ku mutima. Naguhaye imbaraga zanjye, nguha Ijambo ryanjye ari ryo Bibiliya, nguha ubufasha buturutse mu ijuru, nguha bagenzi bawe bo ku isi, nguha imyitozo, kandi nguha amabwiriza mu gihe gikwiriye.’ Gukora ibyo Yehova adusaba kandi tugakorana na we, ni umugisha utagereranywa rwose!”