Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwiyemeze ‘gukomeza gukundana urukundo rwa kivandimwe’

Mwiyemeze ‘gukomeza gukundana urukundo rwa kivandimwe’

“Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.”​—HEB 13:1.

INDIRIMBO: 72, 119

1, 2. Kuki Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo?

HARI mu mwaka wa 61. Mu rugero runaka amatorero ya gikristo yo muri Isirayeli yari mu gihe cy’amahoro. Nubwo intumwa Pawulo yari afungiwe i Roma, yari yiringiye kuzafungurwa bidatinze. Timoteyo bagendanaga yari amaze igihe gito afunguwe, kandi bateganyaga gusura Abakristo b’i Yudaya (Heb 13:23). Icyakora, nk’uko Yesu yari yarabihanuye, haburaga imyaka itanu ngo Yerusalemu ‘igotwe n’ingabo zikambitse.’ Abakristo bo muri Yudaya, cyane cyane ababaga i Yerusalemu, bari kugira icyo bakora badatindiganyije. Yesu yari yarababuriye ababwira ko igihe bari kubona ibyo bintu bitangiye kuba bagombaga guhita bahunga.​—Luka 21:20-24.

2 Hari hashize imyaka 28 Yesu ahanuye ayo magambo, kandi Abakristo bizerwa b’Abayahudi babaga muri Isirayeli bari barahuye n’ibitotezo n’ibigeragezo byinshi, barabitsinda (Heb 10:32-34). Icyakora, Pawulo yari azi ko bari hafi guhangana n’ikigeragezo kiruta ibindi byose bari barahuye na byo (Mat 24:20, 21; Heb 12:4). Yashakaga ko bitegura. Byari kubasaba kwihangana cyane no kugira ukwizera gukomeye kwari gutuma barokoka. (Soma mu Baheburayo 10:36-​39.) Ku bw’ibyo, umwuka wa Yehova watumye Pawulo yandikira abo Bakristo yakundaga cyane urwandiko, ashaka kubatera inkunga bari bakeneye. Muri iki gihe, urwo rwandiko ni rwo rwitwa igitabo cy’Abaheburayo.

3. Kuki twagombye gushishikazwa n’igitabo cy’Abaheburayo?

3 Twese twagombye gushishikazwa n’ibyo Pawulo yandikiye abo Bakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere. Kubera iki? Ni ukubera ko turi mu mimerere nk’iyo barimo. Muri ibi ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ abagaragu ba Yehova bagiye bahangana n’ibitotezo by’uburyo bwose (2 Tim 3:1, 12). Nta gushidikanya ko twagaragaje ko dufite ukwizera gukomeye kandi ko twiyeguriye Imana mu buryo budakuka. Icyakora, ugereranyije abenshi muri twe bafite amahoro; nta bitotezo bikomeye bahanganye na byo. Ariko kimwe n’Abakristo bo mu gihe cya Pawulo, ntitwagombye kwirengagiza iki kintu cy’ingenzi: vuba aha tuzahangana n’ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi twahuye na byo.​—Soma muri Luka 21:34-​36.

4. Isomo ry’umwaka wa 2016 ni irihe, kandi se kuki rikwiriye?

4 Ni iki kizadufasha kwitegura ibintu biri hafi kuba? Mu gitabo cy’Abaheburayo, Pawulo yavuzemo ibintu byinshi bizadufasha kugira ukwizera gukomeye. Icy’ingenzi muri byo kivugwa mu murongo wa mbere w’igice cya nyuma cy’icyo gitabo. Uwo murongo ni wo watoranyirijwe kuba isomo ry’umwaka wa 2016. Utugira inama igira iti “mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.”​—Heb 13:1.

Isomo ry’umwaka wa 2016: “mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.”​—Abaheburayo 13:1

URUKUNDO RWA KIVANDIMWE NI IKI?

5. Urukundo rwa kivandimwe ni iki?

5 Ijambo ry’ikigiriki Pawulo yakoresheje risobanura “gukunda umuvandimwe.” Urukundo rwa kivandimwe ni ibyiyumvo bikomeye, ubwuzu n’ubucuti biba hagati y’abagize umuryango cyangwa incuti magara (Yoh 11:36). Ntitwitana abavandimwe na bashiki bacu ku rurimi gusa, ahubwo ni ko biri koko (Mat 23:8). Kuba dukundana cyane bigaragazwa neza n’aya magambo agira ati “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese akunde mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kubahana, mufate iya mbere” (Rom 12:10). Urwo rukundo rwa kivandimwe, hamwe n’urukundo rushingiye ku mahame ya gikristo, bifasha abagize ubwoko bw’Imana kuba incuti magara no kunga ubumwe.

6. Abakristo b’ukuri bumva ko urukundo rwa kivandimwe rusobanura iki?

6 Amagambo ngo “urukundo rwa kivandimwe” ahanini aboneka mu nyandiko za gikristo. Ku Bayahudi bo mu gihe cya kera, ubusanzwe ijambo “umuvandimwe” ryerekezwaga ku muntu mufitanye isano. Rimwe na rimwe ryakoreshwaga no ku muntu mudafitanye isano, ariko nta na rimwe ryerekezwaga ku muntu utari Umuyahudi. Icyakora, Abakristo b’ukuri babona ko abo bahuje ukwizera ari abavandimwe babo, aho baba bakomoka hose (Rom 10:12). Kubera ko turi abavandimwe, Yehova yatwigishije kugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe (1 Tes 4:9). Ariko se, kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza gukundana urukundo rwa kivandimwe?

KUKI ARI IBY’INGENZI KO DUKOMEZA KUGARAGARIZANYA URUKUNDO RWA KIVANDIMWE?

7. (a) Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma tugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe? (b) Tanga indi mpamvu yagombye gutuma turushaho gukundana.

7 Impamvu ikomeye kuruta izindi ni uko Yehova abidusaba. Ntidushobora kuvuga ko dukunda Imana, kandi tudakunda abavandimwe bacu (1 Yoh 4:7, 20, 21). Byongeye kandi turakenerana. Ibyo bigaragara cyane mu gihe cy’amakuba. Pawulo yari azi ko bamwe mu Bakristo b’Abaheburayo yandikiraga bari bagiye gusiga amazu yabo n’ibyo bari batunze. Yesu yari yaravuze ko ibyo bihe byari kuba bigoye (Mar 13:14-18; Luka 21:21-23). Ku bw’ibyo, abo Bakristo bari bakeneye gukundana cyane kuruta mbere hose.​—Rom 12:9.

8. Ni iki tugomba gukora mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira?

8 Vuba aha, imiyaga irimbura y’umubabaro ukomeye utarigeze kubaho izarekurwa (Mar 13:19; Ibyah 7:1-3). Icyo gihe tuzasabwa kumvira inama yahumetswe igira iti “bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane. Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yes 26:20). Ibyo “byumba” bishobora kuba byerekeza ku matorero yacu. Aho ni ho dusengera Yehova turi hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu. Icyakora guteranira hamwe buri gihe ntibihagije. Pawulo yibukije abo Bakristo b’Abaheburayo ko bari kujya mu materaniro bagamije guterana ishyaka ryo “gukundana no gukora imirimo myiza” (Heb 10:24, 25). Ubu ni bwo dukeneye kongera urukundo rwa kivandimwe, kuko ruzadufasha mu bigeragezo byose dushobora kuzahura na byo.

9. (a) Ni ubuhe buryo dufite bwo kugaragaza urukundo rwa kivandimwe? (b) Tanga ingero zigaragaza uko abagize ubwoko bwa Yehova bagaragaje urukundo rwa kivandimwe.

9 Dufite uburyo bwinshi bwo kugaragaza urukundo rwa kivandimwe mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira. Abenshi mu bavandimwe bacu bagerwaho n’imibabaro bitewe n’imitingito, imyuzure, inkubi z’imiyaga, tsunami cyangwa ibindi biza. Hari n’abandi bababaye bitewe n’uko barwanywa kandi bagatotezwa (Mat 24:6-9). Uretse n’ibyo, buri munsi tugerwaho n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu kuko turi mu isi yononekaye (Ibyah 6:5, 6). Ariko kandi, uko abavandimwe bacu barushaho guhura n’ibibazo nk’ibyo, ni ko natwe turushaho kubona uburyo bwo kugaragaza urukundo rwa kivandimwe. Nubwo “urukundo rw’abantu benshi ruzakonja,” twe tugomba kugaragaza ko urukundo rwacu rwa kivandimwe rukomeza.​—Mat 24:12. [1]

TWAKORA IKI NGO DUKOMEZE GUKUNDANA URUKUNDO RWA KIVANDIMWE?

10. Ni iki tugiye gusuzuma?

10 Twakora iki ngo dukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe kandi duhanganye n’ibibazo byinshi? Twagaragaza dute ko dukunda abavandimwe bacu urwo rukundo? Intumwa Pawulo amaze kuvuga ati “mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe,” yavuze uburyo bwinshi Abakristo bashobora kurugaragaza. Nimucyo dusuzume butandatu muri bwo.

11, 12. Kugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi bisobanura iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

11 “Ntimukibagirwe umuco wo kwakira abashyitsi.” (Soma mu Baheburayo 13:2.) Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “kwakira abashyitsi,” risobanura “kugaragariza ineza abo tutazi.” Ayo magambo ashobora kutwibutsa urugero rwa Aburahamu n’urwa Loti. Abo bagabo bombi bagaragarije ineza abashyitsi batari bazi. Baje kumenya ko abo bashyitsi bari abamarayika (Intang 18:2-5; 19:1-3). Pawulo yerekeje kuri izo ngero kugira ngo ashishikarize Abakristo b’Abaheburayo kugaragaza urukundo rwa kivandimwe bakira abashyitsi.

12 Ese natwe tugaragariza abandi umuco wo kwakira abashyitsi tubatumira mu ngo zacu tugasangira, cyangwa tukishimana kandi tugaterana inkunga? Ntituba dukeneye gutegura ibintu byinshi cyangwa bihenze kugira ngo tugaragaze ko twakira abashyitsi, kandi ntitwagombye gutumira abandi twiteze ko na bo hari icyo bazadukorera (Luka 10:42; 14:12-14). Intego yacu yagombye kuba iyo guterana inkunga, aho kuba iyo gutuma abantu badutangarira. Ese dushishikarira kwakira umugenzuzi usura itorero ryacu n’umugore we, nubwo twaba tutaziranye (3 Yoh 5-8)? Nubwo duhora duhuze kandi duhanganye n’imihangayiko ya buri munsi, ni iby’ingenzi ko ‘tutibagirwa umuco wo kwakira abashyitsi.’

13, 14. Twakora iki ngo dukomeze ‘kuzirikana abari mu nzu y’imbohe’?

13 “Mujye muzirikana abari mu mazu y’imbohe.” (Soma mu Baheburayo 13:3.) Aha Pawulo ntiyavugaga imfungwa zibonetse zose. Yavugaga abavandimwe bari bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo ayo magambo, na we yari amaze imyaka ine ari mu nzu y’imbohe (Fili 1:12-14). Yashimiye abavandimwe ko ‘bagaragarizaga impuhwe abari mu nzu y’imbohe’ (Heb 10:34). Abavandimwe bamwe bafashije Pawulo icyo gihe yari afungiwe i Roma, ariko abandi bo bari batuye kure. Ubwo se bari kumuzirikana bate? Bari gukomeza kumuzirikana mu masengesho yabo.​—Heb 13:18, 19.

14 Muri iki gihe, hari Abahamya benshi bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Dushobora kutabaha ubufasha mu buryo bugaragara nk’uko bikorwa n’Abahamya batuye hafi y’aho bafungiwe. Ariko dushobora kugirira impuhwe abo Bahamya b’indahemuka kandi tukabagaragariza urukundo rwa kivandimwe, dukomeza kubazirikana mu masengesho yacu. Urugero, dushobora gusenga dusabira abavandimwe, bashiki bacu ndetse n’abana bo muri Eritereya bafunzwe, hakubiyemo abavandimwe bacu batatu ari bo Paulos Eyassu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam, bamaze imyaka isaga 20 bafunzwe.

15. Twagaragaza dute ko twubaha ishyingiranwa ryacu?

15 “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose.” (Soma mu Baheburayo 13:4.) Nanone dushobora kugaragaza urukundo rwa kivandimwe dukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco (1 Tim 5:1, 2). Urugero, turamutse dusambanye n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, twaba tumuhemukiye kandi duhemukiye umuryango we. Byatuma tudakomeza kwizerana kandi ari byo urukundo rwa kivandimwe rushingiyeho (1 Tes 4:3-8). Nanone tekereza uko umugore yakumva ameze aramutse amenye ko umugabo we areba porunogarafiya. Ese iyo myifatire yaba igaragaza ko amukunda kandi ko yubaha ishyingiranwa?​—Mat 5:28.

16. Ni mu buhe buryo kunyurwa bituma tugaragaza urukundo rwa kivandimwe?

16 “Mujye munyurwa n’ibyo mufite.” (Soma mu Baheburayo 13:5.) Kwiringira Yehova ni byo bituma umuntu anyurwa by’ukuri. Bidufasha kubona ubutunzi mu buryo bushyize mu gaciro (1 Tim 6:6-8). Kunyurwa bidufasha kubona ko imishyikirano dufitanye na Yehova ndetse n’iyo dufitanye n’Abakristo bagenzi bacu iruta cyane ikintu icyo ari cyo cyose kigurwa amafaranga. Umuntu unyurwa ntiyitotombera abandi cyangwa ngo yinubire uko abayeho. Nta nubwo agira ishyari n’umururumba, izo akaba ari ingeso zishobora gutuma tutagaragaza urukundo rwa kivandimwe. Ahubwo umuntu unyurwa yimakaza umuco wo kugira ubuntu.​—1 Tim 6:17-19.

17. “Kugira ubutwari” bidufasha bite kugaragaza urukundo rwa kivandimwe?

17 ‘Mugire ubutwari.’ (Soma mu Baheburayo 13:6.) Iyo twiringiye Yehova bituma tugira ubutwari, uko ibibazo twahangana na byo byaba biri kose. Ubwo butwari na bwo budufasha kurangwa n’icyizere. Urukundo rwa kivandimwe no kurangwa n’icyizere bizadufasha gukomeza Abakristo bagenzi bacu no kubahumuriza (1 Tes 5:14, 15). Ndetse n’igihe iyi si izaba igeze ahabi mu gihe cy’umubabaro ukomeye, ‘tuzahagarara twemye kandi twubure imitwe yacu,’ tuzi ko gucungurwa kwacu kwegereje.​—Luka 21:25-28.

Ese wishimira umurimo abasaza badukorera? (Reba paragarafu ya 18)

18. Twakora iki ngo turusheho gukunda abasaza b’itorero?

18 “Mwibuke ababayobora.” (Soma mu Baheburayo 13:7, 17.) Iyo dutekereje ukuntu abasaza bakorana umwete kugira ngo badufashe, kandi batabihemberwa, urukundo rwa kivandimwe tubakunda ruriyongera ndetse tukarushaho kubashimira. Nimucyo tujye twirinda kubababaza cyangwa ngo dutume basuhuza umutima bitewe n’ibikorwa byacu. Nitubumvira kandi tukabagandukira, tuzaba ‘tubagaragariza cyane ko bafite agaciro bitewe n’umurimo bakora.’​—1 Tes 5:13.

MUKOMEZE KUBIKORA MU BURYO BWUZUYE

19, 20. Twakora iki ngo turusheho kugaragaza urukundo rwa kivandimwe?

19 Abagize ubwoko bwa Yehova bazwiho gukundana urukundo rwa kivandimwe. Uko ni ko byari bimeze no mu gihe cya Pawulo. Ariko yateye abavandimwe inkunga yo “gukomeza kubikora mu buryo bwuzuye kurushaho” (1 Tes 4:9, 10). Buri gihe haba hari ibyo umuntu yanonosora.

20 Uko tuzajya duterera akajisho ku isomo ry’umwaka, tujye twibaza ibibazo bikurikira: nakora iki ngo ndusheho kwakira abashyitsi? Nakora iki ngo nzirikane abavandimwe bafunzwe? Ese nubaha gahunda y’ishyingiranwa yashyizweho n’Imana? Ni iki cyamfasha kunyurwa by’ukuri? Nakora iki ngo ndusheho kwiringira Yehova? Nakora iki ngo ndusheho gukorana neza n’abatuyobora? Nidukurikiza inama twahawe kuri ibyo bintu bitandatu, isomo ry’umwaka ntirizaba gusa icyapa kimanitse mu Nzu y’Ubwami. Ahubwo rizajya ritwibutsa kumvira inama ya Pawulo igira iti “mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.”​—Heb 13:1.

^ [1] (paragarafu ya 9) Niba wifuza ingero zigaragaza ukuntu Abahamya ba Yehova bagaragaza urukundo mu gihe habaye ibiza, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2002, ku ipaji ya 8-9, n’igitabo Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana, igice cya 19.