NIMUKANGUKE! No. 1 2017 | Uko twafasha abakiri bato bihebye
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abakiri bato barwaye indwara yo kwiheba, ugenda wiyongera bikabije.
Hakorwa iki ngo icyo kibazo gikemuke?
Iyi gazeti ya Nimukanguke! igaragaza inama zafasha abakiri bato barwaye indwara yo kwiheba, n’uko ababyeyi babo babahumuriza.
INGINGO Y'IBANZE
Uko twafasha abakiri bato bihebye
Menya ibimenyetso by’iyo ndwara n’ikiyitera. Reba uko ababyeyi n’abandi bantu babafasha.
Ese waba uzi ibyiza byo guseka?
Guseka ubivanye ku mutima, waba usekera incuti zawe cyangwa abo utazi bigirira abandi akamaro kandi bituma bishima.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Gukuramo inda
Abantu babarirwa muri za miriyoni bakuramo inda ku bushake buri mwaka. Ese gukuramo inda nta cyo bitwaye cyangwa ni icyaha?
“Twiboneye urukundo nyarwo”
Kuwa gatandatu, tariki ya 25 Mata 2015, umutingito ukaze wateye muri Nepali. Nyuma yawo Abahamya ba Yehova bakoze ibikorwa bigaragaza urukundo
INAMA ZIGENEWE UMURYANGO
Uko washimira uwo mwashakanye
Iyo abashakanye bashimirana barushaho gukundana. Wakora iki ngo witoze gushimira?
ESE BYARAREMWE?
Ikimonyo kidatinya ubushyuhe bwo mu butayu
Icyo kimonyo cyihanganira ubushyuhe bukabije kurusha izindi nyamaswa. Ibanga ryacyo ni irihe?
Ibindi wasomera kuri interineti
Nakora iki ngo nirinde imihangayiko?
Ibintu bitandatu byagufasha kwirinda imihangayiko.
Ese Abahamya ba Yehova bafasha abagwiririwe n’ibiza?
Menya uko dufasha abagwiririwe n’ibiza, baba abo duhuje ukwizera n’abandi.