Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki abantu batacyubaha abandi?

Kuki abantu batacyubaha abandi?

KUKI TWAGOMBYE KUBAHA ABANDI?

Kubaha abandi bishobora gutuma utagirana ibibazo n’abandi, ndetse no mu gihe mwabigiranye bigatuma ikibazo kidakomeza kwiyongera.

  • Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti: “Gusubizanya ineza bituma uburakari bushira, ariko ijambo ribabaza rizamura umujinya” (Imigani 15:1). Amagambo n’ibikorwa bigaragaza agasuzuguro, twabigereranya no gusuka lisansi mu muriro. Buri gihe bigira ingaruka mbi.

  • Yesu yaravuze ati: “Ibyuzuye umutima ni byo umuntu avuga” (Matayo 12:34). Iyo umuntu akoresha amagambo y’agasuzuguro, biba bigaragaza ko afite ikibazo. Urugero, bishobora kugaragaza ko avangura abantu badahuje ubwoko, uruhu, igihugu, cyangwa abo badahuje urwego rw’imibereho.

    Ubushakashatsi buheruka gukorerwa ku bantu barenga 32.000 bo mu bihugu 28, abagera kuri 65 ku ijana bavuze ko muri iki gihe ari bwo abantu batakigira uburere kandi batacyubaha abandi kurusha ikindi gihe cyose.

ICYO WAKORA

Waba uri ku ishuri cyangwa ku kazi, jya wubaha abantu bose niyo mwaba mutabona ibintu kimwe. Jya ushaka ibintu mushobora kwemeranyaho. Ibyo bizajya bituma utabanenga cyangwa ngo ubacire urubanza.

“Nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa.”​—Matayo 7:1.

Jya ufata abandi uko wifuza ko bagufata. Niba wita ku bandi na bo bazakwitaho.

“Nanone ibyo mushaka ko abantu babakorera, namwe mujye mubibakorera.”​—Luka 6:31.

Jya ubabarira abandi. Jya ugerageza gutekereza ko ibyo abantu bakora cyangwa bavuga, buri gihe baba batabitewe n’intego mbi.

“Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara, kandi kwirengagiza amakosa bituma yubahwa.”​—Imigani 19:11.

ICYO DUKORA

Mu duce twose Abahamya ba Yehova baba batuyemo ndetse n’aho baba bakorera, batuma abantu bagaragaza umuco wo kubaha.

Twigisha abantu Bibiliya ku buntu ariko ntawe duhatira kwemera ibyo twizera cyangwa inyigisho zacu. Ahubwo twumvira inama yo muri Bibiliya idusaba kubwira abandi ubutumwa bwiza ariko ‘tukabikora mu bugwaneza kandi twubaha cyane.’​—1 Petero 3:15; 2 Timoteyo 2:24

Ntitugira ivangura. Umuntu wese wifuza kumenya inyigisho zo muri Bibiliya aba ahawe ikaze mu materaniro yacu. Dukora uko dushoboye tukihanganira abandi kandi ‘tukubaha abantu b’ingeri zose.’​—1 Petero 2:17.

Twubaha abayobozi bo mu gace dutuyemo (Abaroma 13:1). Twubaha amategeko ya leta kandi tukishyura imisoro. Nubwo tutivanga muri politike, twubaha imyanzuro abandi bafata ku birebana na politike.