Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki abantu batacyubaha ubuzima?

Kuki abantu batacyubaha ubuzima?

KUKI TWAGOMBYE KUBAHA UBUZIMA?

Iyo umuntu akora ibikorwa bibi bishobora kwangiza ubuzima bwe ndetse n’ubw’abandi, biba bigaragaza ko atubaha ubuzima.

  • Kunywa itabi bishobora gutera umuntu kanseri kandi bigatuma umubiri utakaza ubushobozi bwo kuyirwanya. Bivugwa ko abantu bagera kuri 90 ku ijana bicwa na kanseri y’ibihaha, baba barabitewe no kunywa itabi, cyangwa kuba hafi y’abantu bari kurinywa.

  • Buri mwaka ibisasu biraswa ahantu hahurira abantu benshi, bituma abantu bahungabana. Hari raporo yasohowe na Stanford University yagize iti: “Ubushakashatsi bugaragaza ko nubwo hari abantu benshi barokoka [igihe ibisasu biba byarashwe ku mashuri], bashobora kumara imyaka myinshi bafite ikibazo cy’ihungabana.”

  • Abantu batwara imodoka banyoye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, bateza akaga abandi bashoferi ndetse n’abagenda n’amaguru. Iyo abantu batita ku buzima, abantu b’inzirakarengane bashobora guhura n’ibibazo.

ICYO WAKORA

Jya wirinda. Nubwo waba ukora ibikorwa biteje akaga, urugero nko kunywa itabi, gusinda cyangwa gukoresha ibindi biyobyabwenge, ushobora kubireka. Ibyo bikorwa byangiza ubuzima, kandi bigaragaza ko utubaha ubuzima bwawe, ubw’abandi hakubiyemo n’abagize umuryango wawe.

“Nimureke twiyeze kandi twirinde ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kwanduza umubiri wacu.”​—2 Abakorinto 7:1.

Jya wita ku mutekano wawe n’uw’abandi. Jya wirinda impanuka usana ibyo mu rugo rwawe byangiritse. Jya utwara imodoka witonze kandi ukore ku buryo ihora imeze neza. Ntukemere ko abandi bagukoresha ibikorwa byatuma ukomereka cyangwa bigatuma upfa.

“Niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa agapfa, bigatuma ugibwaho n’icyaha.”​​—Gutegeka kwa Kabiri 22:8. a

Jya wita ku bandi. Iyo twubaha ubuzima, twita ku bantu bose tutagendeye ku bwoko bwabo, igihugu bakomokamo cyangwa urwego rw’imibereho yabo. Kurobanura abantu no kwangana ni byo biteza intambara ku isi.

“Mwirinde gusharira, uburakari, umujinya, gukankama, gutukana n’ubundi bugome bwose. Ahubwo mugirirane neza.”​—Abefeso 4:31, 32.

ICYO DUKORA

Abahamya ba Yehova bafasha abandi kugira ubuzima bwiza. Gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya ituma bareka ibintu bari barananiwe gucikaho.

Mu mishinga yacu y’ubwubatsi twubahiriza amabwiriza yo kwirinda impanuka. Abakora mu mishinga yo kubaka amazu duteraniramo n’andi dukoreramo ibikorwa bijyanye no kwigisha Bibiliya, batozwa kwirinda impanuka. Inyubako zacu duhora tuzigenzura kugira ngo turebe niba zihuje n’amabwiriza yo kwirinda impanuka yo mu gace ziherereyemo.

Dufasha abibasiwe n’ibiza. Mu mezi 12 ashize, hirya no hino ku isi habaye ibiza bigera kuri 200. Twakoresheje miriyari zirenga 15 z’amafaranga y’u Rwanda dufasha abibasiwe n’ibyo biza.

Mu mwaka wa 2014, igihe indwara ya Ebola yibasiraga uburengerazuba bwa Afurika, no mu mwaka wa 2018 igihe yibasiraga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, twigishije abantu uko bakwirinda icyo cyorezo cyica. Twohereje abaduhagarariye maze bigisha abantu ingingo igira iti: “Kumvira birokora ubuzima.” Twashyize kandagira ukarabe ahantu hose duteranira, tubabwira akamaro ko gukaraba intoki n’ibindi bintu bakora kugira ngo birinde gukwirakwiza indwara ya Ebola.

Muri Siyera Lewone, hari radiyo yacishijeho itangazo rishimira Abahamya ba Yehova, kubera ko bafashije bagenzi babo b’Abahamya hamwe n’abandi bantu batari Abahamya kwirinda indwara ya Ebola.

Mu mwaka wa 2014 igihe Ebola yibasiraga Liberiya, ku Nzu y’Ubwami hashyizweho ahantu ho gukarabira intoki

a Iryo tegeko ryibutsaga abagize umuryango ndetse n’abandi akamaro ko kurinda ubuzima.