Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwiyemeza kubana akaramata ni nk’igitsika ubwato. Bituma urugo rwanyu rukomera no mu gihe k’ibibazo

IBIREBA ABASHAKANYE

1: Kubana akaramata

1: Kubana akaramata

ICYO BISOBANURA

Umugabo n’umugore biyemeje kubaka urugo rwabo, bumva ko bagomba kubana akaramata, kandi ibyo bituma bagira umutekano. Buri wese aba afite ikizere cy’uko uwo bashakanye atazamuta, nubwo bagera mu bihe bigoye.

Hari abashakanye bakomeza kubana bitewe no gutinya kubabaza ababyeyi cyangwa inshuti. Ariko birushaho kuba byiza iyo abashakanye biyemeje kubana akaramata babitewe n’uko bakundana kandi bubahana.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Umugabo ntagomba gusiga umugore we.’​—1 Abakorinto 7:11.

“Iyo wiyemeje kubana akaramata n’uwo mwashakanye, nturakazwa n’ubusa. Uhora witeguye gusaba imbabazi no kubabarira. Iyo havutse ibibazo ntubiremereza ku buryo byatuma mutana.”—Micah.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Iyo abashakanye bahuye n’ibibazo kandi batariyemeje kubana akaramata, akenshi baravuga bati: “N’ubundi ntidukwiranye,” maze bagashakisha uko batana.

“Abantu benshi bashakana bumva ko nibahura n’ibibazo bazahita batana. Iyo abantu babanye babona ibintu batyo, baba batangiye nabi ku buryo kubana akaramata biba bigoye.”—Jean.

ICYO WAKORA

ISUZUME

Ese iyo mugize icyo mutumvikanaho . . .

  • Utangira kwicuza impamvu washakanye n’uwo muntu?

  • Utekereza wibereye kumwe n’undi muntu?

  • Uravuga uti: “Nzaguta, nge kwishakira undi unyitaho?”

Niba hari ikibazo washubijeho yego, ugomba kugira icyo ukora uhereye ubu, ukiyemeza kubana akaramata n’uwo mwashakanye.

IBIBAZO WAGANIRAHO N’UWO MWASHAKANYE

  • Ese twiyemeje kubana akaramata cyangwa twaradohotse? Niba twaradohotse se biterwa n’iki?

  • Twakora iki ngo turusheho kwiyemeza kubana akaramata?

INAMA

  • Uge ugira akantu wandikira uwo mwashakanye umubwira ko umukunda

  • Jya ushyira amafoto y’uwo mwashakanye aho ukorera

  • Buri munsi uge uterefona uwo mwashakanye igihe mutari kumwe yagiye ku kazi cyangwa ahandi hantu

IHAME RYA BIBILIYA: “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”—Matayo 19:6.