IBIREBA ABABYEYI
7: Amahame mbwirizamuco
ICYO BISOBANURA
Umuntu agira amahame amuyobora mu mibereho ye. Urugero, ese wihatira kuba inyangamugayo muri byose? Niba ari uko bimeze, nta gushidikanya ko wifuza no kubitoza abana bawe.
Nanone ayo mahame akubiyemo kugira imico myiza. Iyo mico myiza ikubiyemo kuba umunyamwete, gushyira mu gaciro no kwita ku bandi. Ubwo rero umuntu yagombye kuyitoza kuva akiri muto.
IHAME RYA BIBILIYA: “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”—Imigani 22:6.
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI
Muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere, ni ngombwa gutoza abana amahame bagenderaho. Umubyeyi witwa Karyn yaravuze ati: “Igihe icyo ari cyo cyose, abana bashobora kureba ibintu bibi ku bikoresho bya eregitoroniki. Umwana ashobora kuba akwicaye iruhande kandi arimo areba ibintu bibi!”
IHAME RYA BIBILIYA: “Abakuze mu buryo bw’umwuka, bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.”—Abaheburayo 5:14.
Nanone abana bagomba gutozwa ikinyabupfura. Ibyo bikubiyemo kumwigisha gushimira n’andi magambo y’ikinyabupfura ndetse no kwita ku bandi, cyanecyane ko muri iki gihe usanga abantu batakita ku bandi, kuko baba bahugiye kuri terefone cyangwa ibindi bikoresho bya eregitoroniki.
IHAME RYA BIBILIYA: “Ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe.”—Luka 6:31.
ICYO WAKORA
Jya ubwira abana bawe amahame mbwirizamuco ugenderaho. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo urubyiruko rusobanuriwe neza ibibi byo gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka, rushobora kubyirinda.
INAMA: Jya uvuga ibintu biherutse kuba maze ubihereho uganira n’abana bawe ku birebana n’amahame mbwirizamuco. Urugero, niba mu makuru bavuze ibikorwa by’urugomo, ushobora kuvuga uti: “Birababaje cyane kubona ukuntu umuntu yanga undi bigeze aha. Ubona biterwa n’iki?”
“Iyo abana batazi ikiza n’ikibi, birabagora cyane kumenya uko bitwara.”—Brandon.
Jya ubigisha ikinyabupfura. Abana bakiri bato na bo bashobora gutozwa gushimira n’andi magambo y’ikinyabupfura ndetse no kwita ku bandi. Hari igitabo cyavuze kiti: “Iyo umwana amaze kumva ko atari we wenyine uri ku isi, ko hari abandi bagize umuryango we, abo bigana n’abaturanyi, aba ashobora gukorera abandi ibikorwa byiza, byabagirira akamaro.” —Parenting Without Borders.
INAMA: Jya uha abana bawe imirimo bagomba gukora kugira ngo bitoze gukorera abandi.
“Iyo abana batojwe gukora imirimo bakiri bato, iyo bakuze batakibana n’ababyeyi ntibibagora, kuko baba baramenye gusohoza inshingano zibareba hakiri kare.”—Tara.