Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nk’uko ingashya iyobora ubwato, ni na ko igihano kiyobora umwana mu nzira akwiriye kunyuramo

IBIREBA ABABYEYI

6: Guhana abana

6: Guhana abana

ICYO BISOBANURA

Guhana bijyana no gutanga inama no kwigisha. Hari n’igihe biba bikubiyemo gukosora umwana witwaye nabi. Icyakora, akenshi biba bikubiyemo gutoza umwana imico myiza izamufasha kwirinda gukora amakosa, ahubwo agafata imyanzuro myiza.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Mu myaka ya vuba aha, ababyeyi bamwe na bamwe baretse guhana abana babo, batinya ko byatuma abana batigirira ikizere. Icyakora, ababyeyi b’abanyabwenge bashyiriraho abana babo amategeko ashyize mu gaciro kandi bakabatoza kuyakurikiza.

“Abana bagombye kubwirwa ibyo bakwiriye gukora n’ibyo batagomba gukora kuko bizabafasha kugira icyo bageraho bamaze gukura. Umwana udahanwa aba ameze nk’ubwato butagira ingashya, kuko bushobora kuyoba cyangwa bukarohama.”—Pamela.

ICYO WAKORA

Jya ukora ibyo wavuze. Niba umwana wawe atubahiriza amategeko umushyiriraho, uge umuhana. Ariko nanone, uge umushimira igihe cyose yubahirije ibyo mwavuganye.

“Mpora nshimira abana bange ko bubaha nubwo muri iki gihe abana batacyubaha ababyeyi. Iyo ukunda gushimira umwana biramworohera kwemera igihano umuhaye.”​—Christine.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura.’​—Abagalatiya 6:7.

Jya ushyira mu gaciro. Mu gihe uhana umwana uge umuha igihano gihuje n’uko angana n’uburemere bw’ikosa yakoze. Inshuro nyinshi, igihano kigira akamaro iyo gihuje n’ikosa umwana yakoze. Urugero, niba umwana yakoresheje terefoni nabi ashobora guhanishwa kumara igihe runaka nta yo afite. Ariko nanone, uge wirinda kuremereza ibintu cyangwa kurakazwa n’ubusa.

“Ngerageza kureba niba umwana yakoze ikosa yabigambiriye cyangwa niba byamugwiririye. Ndeba niba afite akamenyero ko gukora ibibi cyangwa niba ari ikosa rimutunguye.”​—Wendell.

IHAME RYA BIBILIYA: “Ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa.”​—Abakolosayi 3:21.

Jya umuhana mu rukundo. Iyo abana bazi ko umubyeyi abahannye bitewe n’uko abakunda, biraborohera kwakira igihano abahaye.

“Iyo umuhungu wacu akoze amakosa, tumwizeza ko dushimishwa n’ibintu byiza yagiye akora. Tumusobanurira ko iyo akoze amakosa akikosora kandi akemera inama tumugira, bituma aba umuntu mwiza.”​—Daniel.

IHAME RYA BIBILIYA: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza.”​—1 Abakorinto 13:4.