NIMUKANGUKE! No. 3 2017 | Ese koko Bibiliya yaturutse ku Mana?
Ese Bibiliya yavuye ku Mana cyangwa ni igitabo kirimo ibitekerezo by’abantu?
Iyi gazeti ya Nimukanguke! irimo ibintu bitatu byemeza ko Bibiliya yaturutse ku Mana.
INGINGO Y'IBANZE
Ese koko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana?’
Abantu bamwe bemera ko Bibiliya yaturutse ku Mana. Hari bamwe babona ko Bibiliya ari igitabo cya kera kirimo imigani, amateka n’ibitekerezo byanditswe n’abantu.
INGINGO Y'IBANZE
Bibiliya ivuga ukuri muri byose
Bibiliya yavuze ibya siyansi mbere cyane ko abahanga mu bya siyansi babivumbura, ivuga uko ubwami bwari kugwa kandi igasubiza ibibazo abantu bakunze kwibaza.
INAMA ZIGENEWE UMURYANGO
Akamaro ko gutoza abana imirimo
Ese utinya guha abana banyu imirimo? Niba ari ko bimeze, suzuma uko guha abana imirimo bituma bagira ibyishimo kandi bakamenya kwirwanaho.
Ese dufite ubundi bwonko mu nda?
Imyinshi mu myakura y’ubwonko bwa kabiri iba mu nda. Akamaro kabwo ni akahe?
IKIGANIRO
Umuhanga mu bya mudasobwa asobanura imyizerere ye
Igihe Dogiteri Fan Yu yatangiraga gukora ubushakashatsi mu mibare, yemeraga ubwihindurize. Ubu yemera ko Imana ari yo yaremye ubuzima. Kuki?
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Abamarayika
Abamarayika bagiye bandikwa mu bitabo kandi bakagaragazwa mu mashusho n’amafilimi. Ni iki Ibyanditswe bibavugaho?
ESE BYARAREMWE?
Ubwoya budasanzwe bw’agasimba ko mu nyanja
Inyamabere nyinshi ziba mu mazi akonje zigira uruhu rufite ibinure byinshi, bituma zishyuha. Ako gasimba ko gakoresha ubundi buryo.
Ibindi wasomera kuri interineti
Nakora iki ngo mpabwe umudendezo?
Ushobora kuba wifuza ko ababyeyi bawe bagufata nk’umuntu mukuru ariko bo bakaba atari ko babibona. Wakora iki kugira ngo bakugirire icyizere?
Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?
Ese niba abantu ari bo bayanditse, kuki Bibiliya yitwa ijambo ry’Imana? Bibiliya irimo ibitekerezo bya nde?