Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cyafashije abantu benshi kuruta ibindi

Igitabo cyafashije abantu benshi kuruta ibindi

Bibiliya ni cyo gitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi kandi kigakwirakwizwa kuruta ibindi. Ibyo byatumye abantu benshi bayisoma kandi irabafasha. Reka turebe imibare ibigaragaza.

UKO BIBILIYA YAHINDUWE N’UKO YAKWIRAKWIJWE

  • 96,5% by’abatuye isi bashobora kuyibona

  • IBONEKA MU NDIMI 3.350 (YUZUYE CYANGWA IBICE BYAYO)

  • Bibiliya ni cyo gitabo cyacapwe cyane kuruta ibindi 5.000.000.000

MENYA BYINSHI

SURA URUBUGA RWACU RWA JW.ORG MAZE . . .

  • Usomere Bibiliya kuri interineti (iboneka mu ndimi zibarirwa mu magana)

  • Uvaneho kopi yawe

  • Ubone ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo wibaza

  • Usome inkuru zigaragaza uko Bibiliya yahinduye ubuzima bw’abantu bukaba bwiza

  • Wigire Bibiliya kuri interineti *

  • Usabe Abahamya bakwigishe Bibiliya

ABAHAMYA BA YEHOVA BAKWIRAKWIJE BIBILIYA

ABAHAMYA BA YEHOVA BAHINDURA BIBILIYA MU ZINDI NDIMI KANDI BAKAYIKWIRAKWIZA.

Dore zimwe muri Bibiliya twamaze imyaka myinshi dukwirakwiza hirya no hino:

  • American Standard Version yo mu mwaka wa 1901

  • The Bible in Living English yahinduwe na Byington

  • The Emphatic Diaglott

  • King James Version

  • Revised Standard Version

  • New Testament yahinduwe na Tischendorf

BIBILIYA Y’UBUHINDUZI BW’ISI NSHYA

  • IBONEKA YOSE CG IBICE BYAYO Mu ndimi zisaga 180

  • KOPI ZA BIBILIYA Y’UBUHINDUZI BW’ISI NSHYA ZACAPWE KUVA MU WA 1950 MIRIYONI 227

^ par. 13 Ubu ayo masomo aboneka mu Cyongereza no mu Giporutugali kandi vuba aha azaboneka no mu zindi ndimi.