Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

NIMUKANGUKE! No 3 2021 | Ese ukwiriye kwizera ko hariho Umuremyi?

Abantu basobanura mu buryo butandukanye inkomoko y’isanzure n’ibinyabuzima biri ku isi. Iyi gazeti ya Nimukanguke! iri bukwereke ibyo abahanga bavuze kuri iyo ngingo n’ibyo Bibiliya yavuze, hanyuma wifatire umwanzuro, urebe niba isanzure ryarabayeho mu buryo bw’impanuka cyangwa niba ryararemwe. Kumenya ukuri kuri iyo ngingo bishobora kukugirira akamaro cyane.

 

Ni uwuhe mwanzuro wafata?

Ibibazo abantu bibaza ku irema no ku nkomoko y’ubuzima byayobeye benshi.

Icyo isanzure ritwigisha

Imiterere y’isanzure igaragaza ko ibinyabuzima byaremewe kubaho. Ese ibyo ntibigaragaza ko hari uwabihanze?

Icyo ibinyabuzima bitwigisha

Ibyaremwe bitwereka ko isi yacu ifite ubwiza budasanzwe. Ni iki ibinyabuzima bitwigisha ku wabihanze?

Icyo abahanga batazi

Ese abahanga bazi uko isanzure n’ibinyabuzima byatangiye kubaho?

Icyo Bibiliya itwigisha

Ese ibyo Bibiliya ivuga bihuje na siyansi?

Impamvu ari ngombwa kumenya ko hariho Umuremyi

Niba wabonye ibimenyetso bikwemeza ko hariho Umuremyi, bishobora kukugirira akamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Suzuma ibimenyetso

Kora ubushakashatsi umenye niba ukwiriye kwemera ko hariho Umuremyi.