Icyo ibinyabuzima bitwigisha
Ibinyabuzima birakura, bikagenda kandi bikororoka. Ibyo bituma uyu mubumbe wacu ugira ubwiza bwihariye. Muri iki gihe abantu bazi byinshi ku binyabuzima. None se byakomotse he? Reka dusuzume ibi bikurikira.
Imiterere ihambaye y’ibinyabuzima igaragaza ko byaremwe. Ibinyabuzima bigizwe n’uduce duto cyane tw’ingenzi twitwa ingirabuzimafatizo, twagereranya n’amatafari yubatse inzu. Buri ngirabuzimafatizo imeze nk’uruganda ruto cyane rukora imirimo myinshi kandi ihambaye kugira ngo ikinyabuzima kibeho kandi cyororoke. Izo ngirabuzimafatizo zikora iyo mirimo nubwo ikinyabuzima cyaba cyoroheje cyane. Urugero, agace kamwe k’umusemburo w’imigati, kaba kagizwe n’ingirabuzimafatizo imwe gusa. Uyigereranyije n’ingirabuzimafatizo y’umuntu, ushobora kumva nta cyo ivuze. Ariko burya irahambaye cyane. Mu ntimatima y’iyo ngirabuzimafatizo y’umusemburo habamo akanyangingo (ADN) kabwira iyo ngirabuzimafatizo icyo igomba gukora, kandi iyo ntimatima ikorera kuri gahunda. Nanone buri ngirabuzimafatizo iba ifite utuntu twagereranya n’utumashini dutoranya morekire, tukazitunganya kandi tukazijyana aho zigomba kujya kugira ngo ibone ibiyitunga. Iyo ibuze ibiyitunga, ikora buhoro nyuma yaho igahagarara, ikamera nk’isinziriye. Ni yo mpamvu umusemburo umara igihe umeze nk’usinziriye, ariko bawushyira mu gipondo ukongera ugakora.
Abahanga muri siyansi bamaze imyaka myinshi biga ingirabuzimafatizo z’umusemburo, kugira ngo barusheho gusobanukirwa ingirabuzimafatizo z’umuntu. Ariko inzira iracyari ndende. Porofeseri Ross King wigisha muri kaminuza yo muri Suwede yaravuze ati: “Nta bahanga bahagije dufite badukorera ubushakashatsi bwose bukenewe, kugira ngo dusobanukirwe nibura imikorere y’ingirabuzimafatizo y’umusemburo.”
Ubitekerezaho iki? Ese imikorere ihambaye cyane y’ingirabuzimafatizo yoroheje y’umusemburo, igaragaza ko yaremwe? Ese yaba yarabayeho gutya gusa?
Nta kinyabuzima cyabaho kidaturutse ku kindi kintu gifite ubuzima. ADN igizwe na morekire zitwa nikerewotide. Buri ngirabuzimafatizo y’umuntu iba ifite nikerewotide miriyari 3 na miriyoni 200. Izo nikerewotide zikorera kuri gahunda, zigaha ingirabuzimafatizo amakuru azifasha gukora anzime na poroteyine.
Amahirwe y’uko nikerewotide yaba yarabayeho mu buryo bw’impanuka abarirwa kuri 1 ku 10150 (1 ugabanyije na 1 ikurikiwe n’amazeru 150). Icyo kigereranyo kigaragaza ko bigoye kwemeza ko nikerewotide zabayeho gutya gusa.
Nta bushakashatsi bwigeze bugaragaza ko ikinyabuzima gishobora kubaho gutya gusa, giturutse ku kintu kitagira ubuzima.
Ubuzima bw’umuntu burihariye. Twebwe abantu, imiterere yacu ituma twishimira ubuzima mu buryo bwuzuye kurusha ibindi binyabuzima. Dufite ubushobozi buhambaye bwo guhanga udushya, kubana n’abandi no kugaragaza amarangamutima. Dufite ibyumviro bituma twishimira ubuzima: kuryoherwa, guhumurirwa, kumva, kureba no gutandukanya amabara. Duteganyiriza ejo hazaza kandi tugashakisha uko twamenya intego y’ubuzima.
Ubitekerezaho iki? Ese kuba duteye dutyo ni ibintu byizanye kubera ko twari tubikeneye kugira ngo tubeho kandi twororoke, cyangwa bigaragaza ko ubuzima ari impano twahawe n’Umuremyi udukunda?