Icyo abahanga batazi
Abahanga muri siyansi basa naho bamaze kwiga ibintu byose bigize isanzure bizwi. Icyakora hari ibindi bibazo by’ingenzi batarabonera ibisubizo.
Ese bazi uko isanzure n’ibinyabuzima byabayeho? Ntibarabimenya. Hari abavuga ko siyansi yiga iby’isanzure ishobora gusobanura aho ryaturutse. Icyakora umwarimu wo muri kaminuza ya Darmouth witwa Marcelo Gleiser utemera ko Imana ibaho, yaravuze ati: “Ntitwigeze dusobanura aho isanzure ryaturutse.”
Nanone hari ikinyamakuru cyavuze ku bijyanye n’aho ubuzima bwaturutse kigira kiti: “Ntidushobora gusobanura neza uko ubuzima bwatangiye hano ku isi. Impamvu tutabisobanura ni uko ibyinshi mu bisigazwa by’ibinyabuzima byadufasha kumenya uko byari byifashe ubuzima bugitangira ku isi, ubu byaburiwe irengero” (Science News). Ibyo bigaragaza ko abahanga batarasubiza ikibazo kivuga ngo: “Isanzure n’ibinyabuzima byabayeho bite?”
Ariko ushobora kwibaza uti: “None se niba isi ifite uwayihanze, uwo ni nde?” Nanone ushobora kwibaza uti: “Niba hariho Umuremyi udukunda, kuki areka abantu bagahura n’ibibazo n’imibabaro? Kuki yemera ko habaho amadini menshi kandi atavuga rumwe? Kuki yemera ko abavuga ko bamusenga, bakora ibibi byinshi?”
Siyansi ntishobora gusubiza ibyo bibazo. Icyakora ibyo ntibisobanura ko udashobora kubona ibisubizo by’ukuri by’ibyo bibazo. Hari abantu benshi bize Bibiliya, babonamo ibisubizo by’ukuri kandi byumvikana.
Niba wifuza kumenya impamvu bamwe mu bahanga muri siyansi bize Bibiliya maze bakemera ko hariho Umuremyi, jya kuri jw.org/rw urebe videwo z’uruhererekane zivuga ngo: “Icyo bamwe bavuga ku nkomoko y’ubuzima.”