Impamvu ari ngombwa kumenya ko hariho Umuremyi
Kuki ari ngombwa kumenya ko hariho Umuremyi? Niba umaze kubona ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho, ubwo ukwiriye no gusuzuma ibimenyetso byemeza ko Bibiliya yahumetswe n’Imana. Nanone niba usanzwe wemera Bibiliya, ishobora kukugirira akamaro muri ibi bikurikira.
Izatuma urushaho kwishimira ubuzima
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: ‘Imana yabagiriraga neza, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero.’—Ibyakozwe 14:17.
ICYO BISOBANURA: Ibintu biri mu isi ni impano twahawe n’Imana. Uzarushaho kubyishimira numenya ukuntu Imana yabiduhaye ikwitaho.
Uzabonamo inama zagufasha kubaho neza muri iki gihe
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: ‘Uzasobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo, kandi umenye imigenzereze myiza yose.’—Imigani 2:9.
ICYO BISOBANURA: Imana izi ibintu byose byatuma wishima kubera ko ari yo yakuremye. Niwiga Bibiliya, uzabonamo amasomo y’ingenzi yakugirira akamaro.
Uzabona ibisubizo by’ibibazo wibaza
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: “Uzamenya Imana.”—Imigani 2:5.
ICYO BISOBANURA: Kumenya ko hariho Umuremyi bishobora kugufasha kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi nk’ibi: “Intego y’ubuzima ni iyihe? Kuki hariho imibabaro myinshi? Bigenda bite nyuma yo gupfa?” Ushobora kubona ibisubizo nyabyo by’ibyo bibazo byose muri Bibiliya.
Uzagira ibyiringiro by’igihe kizaza
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: “‘Kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova avuga. ‘Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.’”—Yeremiya 29:11.
ICYO BISOBANURA: Imana yadusezeranyije ko izakuraho ibibi, imibabaro ndetse n’urupfu. Niwizera amasezerano y’Imana, bizagufasha kugira ubutwari, bityo uhangane n’ibibazo uhura na byo muri iki gihe.