ESE BYARAREMWE?
Imibereho itangaje y’udukoko tumeze nk’inzige
UTWO dukoko tuba ku migabane yose y’isi, uretse muri Antaragitika. Ariko hari ubwoko bwatwo (Magicicada) bwo mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Amerika, bwatangaje cyane abahanga muri siyansi.
Suzuma ibi bikurikira: Utwo dukoko tuboneka mu gihe cy’urugaryi, tukamara ibyumweru bike. Mu gihe gito tumara ku isi, turiyuburura, tukaririmba, tukaguruka, tukororoka, ubundi tugapfa. Igitangaje ni uko udukoko dukomoka kuri utwo, twongera kugaragara nyuma y’imyaka 13 cyangwa 17, bitewe n’ubwoko bwatwo. None se hagati aho bigenda bite?
Kugira ngo dusubize icyo kibazo, ni ngombwa ko dusobanukirwa imibereho yihariye yatwo. Iyo tumaze icyumweru, utugabo dukuze duhura n’utugore, utwo tugore tugatera amagi ari hagati ya 400 na 600 mu mashami y’ibiti. Nyuma y’igihe gito, utwo dukuru turapfa. Nyuma y’ibyumweru bike, ya magi arituraga maze hakavamo utwana. Utwo twana dutangira gukurira munsi y’ubutaka, urugero nko mu mizi y’ibiti, tukamara imyaka itari mike dutunzwe n’amazi yo muri iyo mizi. Nyuma y’imyaka 13 cyangwa 17, turongera tukagaragara ku butaka, bigakomeza bityo.
Hari ikinyamakuru cyavuze ko imibereho y’utwo dukoko yabereye “urujijo abahanga mu bya siyansi mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana. . . . Kugeza ubu ntibarayisobanukirwa. Abiga imiterere y’inyamaswa ntibarabona akandi gasimba gateye gatyo.
Ubitekerezaho iki? Ese ako gakoko kabayeho mu buryo bw’impanuka, cyangwa kararemwe?