ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Ibishuko
Iyo umuntu aguye mu bishuko bimugiraho ingaruka, urugero nko gusenya imiryango, uburwayi no kugira umutimanama umucira urubanza. Twakora iki ngo tutagwa mu bishuko?
Igishuko ni iki?
Umuntu ahura n’igishuko iyo hari icyo ararikiye, cyane cyane ikintu kibi. Reka tuvuge ko ugiye guhaha ukabona ikintu kiza. Uhise utekereza ko ushobora kukiba kandi ntufatwe, ariko umutimanama wawe ukakubuza. Uhise wivanamo icyo gitekerezo kibi maze uragenda. Iyo ubigenje utyo uba utsinze icyo gishuko.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Guhura n’igishuko ntibituma umuntu ahinduka mubi. Bibiliya ivuga ko twese duhura n’ibishuko cyangwa ibigeragezo (1 Abakorinto 10:13). Ik’ingenzi ni uko twitwara iyo duhuye n’igishuko. Hari abantu bagira ibitekerezo bibi, amaherezo bakagwa mu bishuko. Abandi bo bahita bamaganira kure ibitekerezo bibi.
“Umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka.”—Yakobo 1:14.
Kuki ugomba guhita wamagana igishuko?
Bibiliya ivuga ibintu bishobora gutuma umuntu agwa mu cyaha. Muri Yakobo 1:15 hagira hati: ‘Iyo irari rimaze gutwita, ribyara icyaha.’ Mu yandi magambo, iyo dukomeje gutekereza ku kintu kibi, bigeraho ntitube tugishoboye kukirwanya, nk’uko umugore ugiye kubyara adashobora kurwanya ibise. Icyakora dushobora kwirinda kuba imbata z’ibyifuzo bibi kandi tukabitsinda.
UKO BIBILIYA YADUFASHA.
Dushobora kugira ibyifuzo bibi, ariko dushobora kubyikuramo. Twabyikuramo dute? Dushobora kwerekeza ibitekerezo ku bindi bintu, urugero nko kugira akazi dukora, kuganira n’inshuti cyangwa gutekereza ku bintu byiza (Abafilipi 4:8). Nanone ni byiza gutekereza ku ngaruka zatugeraho turamutse tuguye mu gishuko. Muri zo harimo gutakaza ubucuti dufitanye na Yehova, ibikomere byo ku mutima n’indwara (Gutegeka kwa Kabiri 32:29). Isengesho na ryo rishobora kudufasha. Yesu Kristo yaravuze ati: “Musenge ubudacogora, kugira ngo mutajya mu moshya.”—Matayo 26:41.
“Ntimwishuke: iby’Imana ntibikerenswa, kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura.”—Abagalatiya 6:7.
Uko wahangana n’ibishuko
UKO WAKWITWARA.
Jya ubona ko igishuko ari nk’umutego cyangwa uburozi bushobora guteza akaga umupfapfa cyangwa umuntu utagira amakenga (Yakobo 1:14). Muri ibyo bishuko harimo ubusambanyi, kuko bugira ingaruka zibabaje ku bantu babwishoramo.—Imigani 7:22, 23.
UKO BIBILIYA YADUFASHA.
Yesu Kristo yaravuze ati: “Niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza, rinogore maze urijugunye kure” (Matayo 5:29). Birumvikana ko ibyo Yesu yavugaga atari ukwikuramo ijisho. Ahubwo yashakaga kuvuga ko niba dushaka gushimisha Imana kandi tukazabona ubuzima bw’iteka, tugomba kwica ingingo z’imibiri yacu, mbese tukareka gukora ibibi (Abakolosayi 3:5). Ibyo bisobanura ko tugomba kwamaganira kure ibishuko. Hari umugaragu w’Imana wasenze agira ati: “Utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro”.—Zaburi 119:37.
Birumvikana ariko ko hari igihe kwifata byatugora. Kandi koko na Bibiliya ivuga ko “umubiri ufite intege nke” (Matayo 26:41). Ubwo rero ntituzabura gukora amakosa. Icyakora nitwicuza by’ukuri kandi ntitugire akamenyero ko gukora ibyaha, Yehova Imana Umuremyi wacu ‘azatugirira impuhwe’ (Zaburi 103:8). Ibyo birahumuriza rwose.
“Yah Yehova, uramutse ugenzuye amakosa ni nde wahagarara adatsinzwe?”—Zaburi 130:3.