INGINGO Y’IBANZE
Ese Yesu yabayeho koko?
NTIYARI umukire kandi ntiyari umuntu ukomeye. Yewe, ntiyagiraga n’inzu ye bwite. Nyamara ibyo yigishije byahinduye ubuzima bw’abantu batagira ingano. Ese Yesu Kristo yabayeho koko? Reka turebe ibyo abahanga bazwi cyane ba kera n’abo muri iki gihe bamuvugaho.
-
Michael Grant, ni umuhanga mu by’amateka, akaba n’impuguke mu bijyanye n’imico y’abantu ba kera. Yaravuze ati “turamutse twize neza ibiri mu Isezerano Rishya, kandi tukabyitaho nk’uko twita ku zindi nyandiko za kera z’amateka, ntaho twahera duhakana ko Yesu yabayeho, kandi hari abantu benshi b’abapagani bavugwa mu mateka twemera ko babayeho.”
-
Rudolf Bultmann, ni umwarimu muri kaminuza akaba yarigishaga ibyerekeye Isezerano Rishya. Yaravuze ati “gushidikanya ko Yesu yabayeho nta shingiro bifite, kandi ntibinakwiriye. Nta muntu utekereza neza washidikanya ko Yesu ari we watangije itsinda [ry’Abakristo] rizwi cyane mu mateka, ryari rigizwe ahanini n’abaturage bo muri Palesitina ya kera.”
-
Will Durant, ni umuhanga mu by’amateka na filozofiya akaba n’umwanditsi. We yaravuze ati “kuvuga ko abantu bake kandi boroheje babayeho mu gihe kimwe bahimbye inkuru ihereranye n’umuntu ukomeye cyane kandi ushishikaje, ufite imico myiza cyane, wigishije ko abantu bagombye kubana nk’abavandimwe, byaba ari igitangaza gikomeye cyane kuruta ibindi byose byanditswe mu Mavanjiri.”
-
Albert Einstein, ni Umuyahudi w’umuhanga muri fiziki wavukiye mu Budage. Yagize ati “ndi Umuyahudi, ariko nshishikazwa cyane n’uwo Munyanazareti udasanzwe.” Igihe bamubazaga niba Yesu yarabayeho yarashubije ati “simbishidikanyaho na gato. Nta wasoma Amavanjiri ngo ahakane ko Yesu yabayeho, kuko yibanda cyane ku mibereho ye n’imico ye. Nta mugani wavuga ubuzima bw’umuntu neza bigeze aho.”
“Nta wasoma Amavanjiri ngo ahakane ko Yesu yabayeho.”
—Albert Einstein
AMATEKA AMUVUGAHO IKI?
Ibintu byinshi byabaye mu mibereho ya Yesu n’ibyerekeye umurimo we, byanditse mu Mavanjiri yo muri Bibiliya, yanditswe na Matayo, Mariko, Luka na Yohana. Ariko hari n’abantu batari Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagize icyo bamuvugaho.
-
TACITE
(Yabayeho ahagana mu wa 56-120, Nyuma ya Yesu.) Tacite ni umwe mu bahanga bakomeye mu by’amateka b’Abaroma ba kera. Ibitabo by’amateka yanditse bivuga iby’ubwami bwa Roma kuva mu mwaka 14 kugeza mu wa 68 nyuma ya Yesu (Yesu yapfuye mu mwaka wa 33.) Yanditse ko igihe umuriro ukaze wayogozaga Roma mu mwaka wa 64, Umwami w’Abami Nero ari we wabigizemo uruhare. Icyakora Tacite yagize ati “kugira ngo Nero ayobye uburari, yabigeretse ku Bakristo. Tacite yakomeje agira ati “ku ngoma ya Tiberiyo Kristo washinze idini ry’Abakristo, yakatiwe urwo gupfa n’umutware witwa Ponsiyo Pilato.”—Annals, XV, 44.
-
SUÉTONE
(Yabayeho ahagana mu wa 69–122 Nyuma ya Yesu.) Suétone ni umuhanga mu by’amateka w’Umuroma. Mu gitabo yanditse kivuga ibirebana na ba Kayisari, yavuzemo ibyabaye ku ngoma z’abami 11 ba mbere b’Abaroma. Ageze kuri Kalawudiyo, yavuze ko ku ngoma ye habaye imvururu mu Bayahudi bari i Roma, zari zaratewe n’impaka z’urudaca ku birebana na Yesu (Ibyakozwe 18:2). Suétone yagize ati “[Kalawudiyo] yirukanye Abayahudi babaga i Roma, bitewe n’uko muri bo hakundaga kuvuka imidugararo bapfa Kristo” (The Deified Claudius, XXV, 4). Nubwo Suétone yabeshyeye Yesu avuga ko ari we watumaga haba imidugararo, ntiyigeze ahakana ko yabayeho.
-
PLINE LE JEUNE
(Yabayeho ahagana mu wa 61-113 Nyuma ya Yesu.) Pline le Jeune ni umwanditsi w’Umuroma akaba n’umuyobozi mu ntara ya Bituniya (Turukiya y’ubu). Yandikiye Umwami w’abami Trajan amubwira ibyo azajya akorera Abakristo bo muri iyo ntara. Pline yavuze ko yagerageje guhatira Abakristo kwihakana imyizerere yabo, ubyanze akicwa. Yabisobanuye agira ati “abihakanaga ubukristo bakagenda inyuma yanjye bavuga amagambo yo kwambaza imana z’abapagani, kandi bagatura ishusho yawe [Umwami Trajan] ibitambo bya divayi n’ububani . . . , numvaga ko bakwiriye kubabariwa.”—Pliny—Letters, Book X, XCVI.
-
FLAVIUS JOSÈPHE
(Yabayeho ahagana mu wa 37-100 Nyuma ya Yesu.) Flavius Josèphe yari Umutambyi w’Umuyahudi akaba n’umuhanga mu by’amateka. Yavuze ko Ana wari umutambyi mukuru w’Umuyahudi akaba n’umunyapolitiki ukomeye, “yatumije abacamanza b’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, akazana umugabo witwaga Yakobo imbere yabo. [Yakobo] yavaga inda imwe na Yesu bitaga Kristo.”—Jewish Antiquities, XX, 200.
-
TALIMUDI
Talimudi ni umubumbe w’ibitabo birimo inyandiko za ba rabi b’Abayahudi, zo guhera mu kinyejana cya gatatu kugeza mu cya gatandatu. Iyo mibumbe igaragaza ko n’abanzi ba Yesu bemezaga ko yabayeho. Muri iyo mibumbe hari amagambo agira ati “mu gihe biteguraga pasika, Yesu w’i Nazareti ni bwo yamanitswe,” kandi amateka agaragaza ko byabayeho koko (Babylonian Talmud, Sanhedrin 43a, Munich Codex; reba muri Yohana 19:14-16). Hari andi magambo agira ati “ntihakagire umwana cyangwa umunyeshuri wikoza isoni imbere ya rubanda nk’uriya Munyanazareti.” Uko ni ko bakundaga kwita Yesu.—Babylonian Talmud, Berakoth 17b, footnote, Munich Codex; reba muri Luka 18:37.
IBIMENYETSO BYO MURI BIBILIYA
Amavanjiri avuga imibereho ya Yesu n’umurimo yakoze. Agaragaza igihe ibintu byabereye, aho byabereye n’abo byabayeho, ibyo bikaba ari ibintu bifatika, bihuje n’ibivugwa mu mateka. Urugero, muri Luka 3:1, 2 hagaragaza igihe umugabo witwaga Yohana Umubatiza wabanjirije Yesu, yatangiriye umurimo.
Luka yaranditse ati “mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Tiberiyo Kayisari, igihe Ponsiyo Pilato yari guverineri w’i Yudaya, na Herode ategeka intara ya Galilaya, naho Filipo umuvandimwe we ategeka intara ya Ituraya na Tirakoniti, Lusaniya we ategeka intara ya Abilene, mu gihe cya Ana wari umwe mu bakuru b’abatambyi, na Kayafa wari umutambyi mukuru, ijambo ry’Imana ryaje kuri Yohana mwene Zekariya ari mu butayu.” Ibyo bisobanuro birambuye, bidufasha kumenya ko ari “ijambo ry’Imana ryaje kuri Yohana,” mu mwaka wa 29.
Abantu barindwi Luka yavuze muri iyo mirongo, ni abantu bazwi cyane mu mateka. Icyakora hari igihe abantu bashidikanyije ko Ponsiyo Pilato na Lusaniya babayeho. Ariko kandi, abo bantu bari bihuse cyane, kuko hari inyandiko ziharatuye ku mabuye zavumbuwe zari zanditseho amazina y’abo bategetsi bombi, ibyo bikaba bishyigikira ibyo Luka yavuze.ICYO BITUMARIYE
Kumenya ko Yesu yabayeho bidufitiye akamaro, kuko inyigisho ze ari iz’ingenzi. Urugero, Yesu yigishije abantu icyo bakora kugira ngo bagire ibyishimo. * Nanone yadusezeranyije ko hazabaho amahoro n’umutekano nyakuri kandi abantu bunge ubumwe, bayobowe n’ubutegetsi buzaba butegeka isi yose, ari bwo ‘Bwami bw’Imana.’—Luka 4:43.
Ubwo butegetsi bukwiriye kwitwa “Ubwami bw’Imana” kuko buzagaragaza ko Imana ari yo mutegetsi w’ikirenga w’isi yose (Ibyahishuwe 11:15). Yesu yabigarutseho igihe yasengaga isengesho ry’icyitegererezo. Yaravuze ati “Data uri mu ijuru, Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi” (Matayo 6:9, 10). Ni iyihe migisha ubwo bwami buzazanira abantu? Dore imwe muri yo:
-
Intambara n’ubushyamirane bw’abenegihugu bizashira.
—Zaburi 46:8-11. -
Ibintu bibi, urugero nk’umururumba, ruswa n’abantu batubaha Imana, ntibizabaho ukundi.
—Zaburi 37:10, 11. -
Abazaba bayobowe n’Ubwami bw’Imana, bazakora imirimo ibashimishije kandi ibafitiye akamaro.
—Yesaya 65:21, 22. -
Ubutaka buzongera burumbuke butange umusaruro utubutse.
—Zaburi 72:16; Yesaya 11:9.
Hari abumva ko ibyo ari inzozi gusa. None se ibyo ubutegetsi bw’abantu busezeranya, ni byo bitari inzozi? Reka dufate urugero. Nubwo isi yateye imbere mu burezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, usanga abantu benshi bahangayikishijwe n’umutekano muke n’igihe kizaza. Nanone buri munsi duhura n’ibibazo duterwa n’ubukene, politiki n’amadini, tutibagiwe umururumba na ruswa. Biragaragara neza ko ubutegetsi bw’abantu bwananiwe kugera ku byo bwiyemeje.—Umubwiriza 8:9.
Twagombye gusuzuma neza, tukamenya ko Yesu yabayeho koko. * Mu 2 Abakorinto 1:19, 20 hagira hati “uko amasezerano y’Imana yaba menshi kose, yabaye Yego binyuze kuri [Kristo].”
^ par. 23 Hari inyandiko iharatuye ku ibuye yavumbuwe, kandi iriho izina ry’umuyobozi w’akarere witwaga Lusaniya (Luka 3:1). Igihe yategekeye umugi wa Abilene gihuje neza n’icyo Luka yavuze.
^ par. 25 Ingero zigaragaza akamaro k’inyigisho za Yesu, ziboneka muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7, bakunze kwita Ikibwiriza cyo ku Musozi.
^ par. 32 Ibindi bisobanuro ku bijyanye na Yesu n’inyigisho ze wabisanga kuri www.dan124.com/rw ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA.