Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umugi wa Astana

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Kazakisitani

Twasuye Kazakisitani

ABATURAGE bo muri Kazakisitani bahora bimuka. Aborozi baho bakunda kwimura imikumbi yabo bitewe n’ibihe by’umwaka. Mu mpeshyi, baragira imikumbi yabo mu duce dukonja two mu misozi miremire. Iyo igihe cy’ubukonje bwinshi kegereje, bimurira imikumbi yabo mu bibaya bishyuha.

Bamwe mu baturage ba Kazakisitani baba mu migi yateye imbere. Icyakora imigenzo yabo, ibyokurya n’ubukorikori bwabo ni nk’ibya ba sekuruza bahoraga bimuka. Bagira ibisigo bya kera n’indirimbo bacuranga bakoresheje ibikoresho gakondo.

Amazu yabo ya muviringo bimukana agaragaza ko ari abaturage bishimira ubuzima babayemo. Abashumba baracyakunda kuba muri ayo mazu, ariko n’abatuye mu migi bayakoreramo ibirori. Nanone ba mukerarugendo bayacumbikamo. Imbere mu nzu haba hatatsemo imyenda abagore bo muri Kazakisitani bafuma n’amatapi bakora.

Imbere mu nzu ya muviringo

Imiryango myinshi yo muri Kazakisitani igira amafarashi. Muri icyo gihugu, bafite amazina nibura 21 bita ifarashi n’amagambo arenga 30 yerekeza ku mabara yayo. Na n’ubu ifarashi nziza irahenda kandi ni impano y’agaciro ihuza inshuti. Mu giturage, abana batangira kwitoza kuyigendaho bakiri bato.

Muri icyo gihugu bakunda kurya inyama zitarimo ibirungo. Mu binyobwa bakunda harimo ikitwa koumiss gikoze mu mata y’ifarashi. Bavuga ko icyo kinyobwa gikungahaye ku ntungamubiri. Ikindi kinyobwa kihaboneka ni shubat, gikoze mu mata y’ingamiya kandi gisharira.

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri mu mugi wa Almaty, byakira abashyitsi benshi kandi buri wese ashobora kuhasura.

Mu mpeshyi, ingwe zijya kwibera mu misozi ikonja