Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE

Uko wakwirinda akaga mu gihe habaye ibiza

Uko wakwirinda akaga mu gihe habaye ibiza

“Nagiye kumva numva ikintu kiraturitse, mera nk’ugiye kwitura hasi. Umwotsi wahise uzamuka maze ibiro nari ndimo mu igorofa, bitangira kugurumana.”​—Joshua.

Mu makuru yo muri iki gihe, usanga havugwa kenshi imitingito, inkubi z’umuyaga, ibitero by’ibyihebe n’ibitero byo ku mashuri. Ariko burya ribara uwariraye. None se wakora iki mbere y’ibiza, mu gihe k’ibiza na nyuma yaho, kugira ngo ukize amagara yawe?

MBERE Y’IBIZA​—JYA UHORA WITEGUYE

BURYA ibyago ntibiteguza. Ubwo rero, kugira ngo ubirokoke, ni ngombwa guhora witeguye. Ariko se wakwitegura ute?

  • Itegure mu bitekerezo. Jya uzirikana ko ibiza bishobora kubaho isaha iyo ari yo yose, wowe n’abawe mugahura n’akaga. Iyo ibiza byaje, kwitegura ntibiba bigishobotse.

  • Jya umenya ubwoko bw’ibiza biba mu gace utuyemo kandi umenye aho wahungira. Jya ureba niba inzu utuyemo ubwayo ndetse n’aho yubatse bitaguteza akaga. Jya wirinda ibyateza inkongi y’umuriro, urugero nk’amasegereti, buji na lisansi, kandi uge uzimya imbabura mu gihe urangije guteka.

  • Jya uhoza hafi iby’ingenzi wahungana. Umuriro, amazi, terefone n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bishobora kutaboneka. Niba ufite imodoka, jya uhozamo lisansi nibura igeze mu cya kabiri, kandi uge uhorana ibyokurya, amazi n’ibikoresho by’ingenzi wakwitabaza. Reba ingingo ivuga ngo “ Ese uriteguye?

    Kwitegura ni ryo banga ryo kurokoka

  • Jya utunga nomero za terefone z’inshuti n’abavandimwe, zaba iz’abatuye hafi n’iz’abatuye kure.

  • Jya utegura uko wahunga kandi ubyitoze. Uge umenya aho wasohokera rugikubita, umenye n’ingamba zafashwe n’ibigo by’amashuri abana bawe bigaho. Muge muteganya aho mwahurira, haba hafi cyangwa kure, urugero nko ku ishuri cyangwa ku bibuga. Abayobozi baba bifuza ko wowe n’abagize umuryango wawe mwitoza guhungira ahantu haba harateganyijwe.

  • Jya uteganya uko wahungisha abandi, harimo abageze mu za bukuru n’abafite ubumuga.

MU GIHE K’IBIZA​—GIRA ICYO UKORA VUBA

Joshua twavuze tugitangira yagize ati: “Igihe habaga inkongi y’umuriro, abantu benshi barazaririye, ukabona nta bwoba bafite. Bamwe bihutiye kuzimya za mudasobwa cyangwa gushyira amazi mu macupa. Hari umugabo wavuze ati: ‘Ariko twabaye twitonze!’” Nubwo abandi bazaririye, Joshua yarababwiye ati: “Nyamara byaba byiza duhise tugenda.” Abo bakoranaga bumviye inama yabagiriye, bamanuka esikariye bamukurikiye. Joshua yaravuze ati: “Nihagira ugwa mumuhagurutse, ubundi dukomeze urugendo; kandi twese turarokoka.”

  • Mu gihe k’inkongi y’umuriro. Aho kujarajara, jya wihutira gushaka aho usohokera. Imyotsi ituma utareba neza kandi abenshi mu bicwa n’inkongi z’umuriro, bazira kubura umwuka. Jya ufata utwangushye, ukize amagara yawe. Burya haguma kubaho, naho ibintu ni ibishakwa.

  • Mu gihe cy’umutingito. Jya wihisha munsi y’ibikoresho bikomeye cyangwa mu nguni y’inzu. Jya uzirikana ko hashobora kubaho indi mitingito idakomeye, maze usohoke mu nzu vuba na bwangu. Abatabazi bashobora gutinda. Ubwo rero uge utabara abandi niba bishoboka.

  • Mu gihe cya tsunami. Niba amazi abaye menshi, jya wihutira guhungira ahantu hegutse. Zirikana ko nyuma yaho hashobora kuza imiraba ikaze.

  • Mu gihe k’inkubi y’umuyaga. Jya ushakisha aho wahungira udatindiganyije.

  • Mu gihe cy’umwuzure. Jya usohoka mu nzu yarengewe n’amazi. Jya wirinda kuyagendamo, waba ugenda n’amaguru cyangwa utwaye imodoka. Hashobora kuba hari imyobo, amazi arimo imyanda n’ibindi bintu biteje akaga, urugero nk’ibishingwe, insinga z’amashanyarazi n’ibindi.

  • Ese wari ubizi? Amazi afite ubuhagarike bwa santimetero 60 ashobora gutembana imodoka! Abantu benshi bicwa n’umwuzure, ni abagerageza gutwara imodoka mu mazi.

  • Mu gihe abayobozi basabye abantu guhunga, uge uhita ugenda. Uge umenyesha inshuti n’abavandimwe aho uri, kuko bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga barimo bagushakisha.

    Niba abayobozi babasabye guhunga, uge uhita ugenda

  • Ese wari ubizi? Icyo gihe ubutumwa bugufi ni bwo buba bwizewe kurusha guhamagara umuntu kuri terefone.

  • Mu gihe abayobozi basabye abantu kuguma mu ngo cyangwa aho bihishe, jya uhaguma. Mu gihe habaye impanuka y’ibyuka bihumanya cyangwa ibitero by’ibyihebe, jya uguma mu nzu, ufunge inzugi n’amadirishya, kandi uzimye vantilateri. Mu gihe hari ibyuka bya nikereyeri, jya wihisha mu nzu yo munsi y’ubutaka kugira ngo ibyuka bikugeraho bibe bike. Jya wumva amakuru kuri radiyo cyangwa kuri tereviziyo kugira ngo umenye uko ibintu byifashe. Jya uguma mu nzu kugeza igihe abayobozi batangarije ko ikibazo cyarangiye.

NYUMA Y’IBIZA​—IRINDE AKAGA

Dore inama zagufasha kwirinda akaga n’indwara:

  • Mu gihe bishoboka, jya ucumbika ku nshuti zawe, aho kuguma mu nkambi.

  • Jya ukora isuku aho uba.

  • Jya ukoresha ibikoresho bitaguteza akaga mu gihe ukuraho ibisigazwa by’inzu yasenyutse. Niba bishoboka uge wambara udupfukantoki, inkweto zikomeye, ingofero zirinda umutwe kandi wambare agapfukamunwa. Jya witondera insinga z’amashanyarazi n’ibishirira.

  • Zirikana ko ubuzima bugomba gukomeza. Abana bawe bifuza ko wakomeza kurangwa n’ikizere kandi ugatuza. Mukomeze gukurikiza gahunda z’amasomo n’izo kwiga Bibiliya mu muryango nk’uko bisanzwe, kandi mukine. Nanone ugomba kwitondera amakabyankuru yo mu makuru kandi ukirinda gutura umuryango wawe agahinda ufite cyangwa kuwuryoza akaga wahuye na ko. Jya wemera ko abandi bagufasha kandi nawe ufashe abandi.

    Nyuma y’ibiza, ubuzima burakomeza

  • Jya witega ko uzatakaza byinshi. Icyo abayobozi n’imiryango itabara imbabare bibandaho, ni ukurokora abahuye n’amakuba; si ukubasubiza ibyo batakaje. Kugira ngo ubuzima bukomeze, tuba dukeneye amazi meza, ibiribwa, imyambaro n’aho kwikinga. —1 Timoteyo 6:7, 8

  • Jya witega ko wagira ihungabana kandi witabaze abajyanama b’ihungabana. Ibyo bikunze kubaho nyuma y’ibiza. Mu bimenyetso by’ihungabana harimo agahinda kenshi, imihangayiko, ibyiyumvo bihindagurika, kudatekereza neza, kugira ubunebwe no kudasinzira. Jya wisunga inshuti zawe.

Nubwo Joshua yarokotse inkongi y’umuriro, abenshi mu bo bakoranaga bahasize ubuzima. Yahumurijwe n’abasaza b’itorero n’abajyanama b’ihungabana. Yaravuze ati: “Banyijeje ko ari ibisanzwe kugira agahinda nyuma yo guhura n’ibyago kandi ko kazagenda gashira. Nyuma y’amezi atandatu sinari nkirara nshikagurika. Ibindi bimenyetso by’ihungabana nabimaranye igihe kirekire.”

Iyo tugize amakuba twumva ko duhuye n’akarengane. Bamwe babiryoza Imana kandi atari yo. Abandi bo, kimwe na Joshua, bagira ipfunwe kuko barokotse mu gihe abandi bapfuye. Yaravuze ati: “Mpora ntekereza ko nagombye kuba nararokoye benshi. Gusa mpumurizwa n’uko Imana izakuraho akarengane n’ibibi byose. Hagati aho, iyo bukeye ndi muzima nshimira Imana kandi ngakora uko nshoboye ngo mbungabunge ubuzima bwange.”—Ibyahishuwe 21:4, 5. *

^ par. 33 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bijyanye n’amasezerano y’Imana arebana n’igihe kizaza, n’impamvu yaretse imibabaro ikabaho, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Nanone ushobora kukivana kuri www.dan124.com/rw