Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izina ry’Imana rigizwe n’inyuguti enye z’Igiheburayo ryagaragaraga mu nyandiko za Bibiliya y’umwimerere zandikishije intoki

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Izina ry’Imana

Izina ry’Imana

Abantu babarirwa muri za miriyoni bita Imana amazina y’icyubahiro, urugero nk’Umwami, Uwiteka, Allah, cyangwa bakayita Imana gusa. Ariko Imana ifite izina bwite. Ese urimenye warikoresha?

Izina ry’Imana ni irihe?

UKO BAMWE BABIBONA.

 

Abantu benshi biyita Abakristo bavuga ko izina ry’Imana ari Yesu. Abandi bumva ko atari ngombwa gukoresha izina bwite ryayo, kuko n’ubundi hariho Imana imwe. Hari n’abavuga ko tudakwiriye kuvuga Imana mu izina.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

 

Imana Ishoborabyose ntiyitwa Yesu kuko Yesu adashobora byose. Kandi koko, Yesu yigishije abigishwa be kujya basenga bagira bati: ‘Data, izina ryawe niryezwe’ (Luka 11:2). Yesu ubwe yasenze Imana agira ati: “Data, ubahisha izina ryawe.”—Yohana 12:28.

Muri Bibiliya hari aho Imana yavuze iti: “Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye, kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye” (Yesaya 42:8). Iryo zina rigizwe n’ingombajwi enye z’Igiheburayo ari zo YHWH, zihindurwamo “Yehova” mu Kinyarwanda. Iryo zina riboneka muri Bibiliya inshuro zigera ku 7.000 mu Byanditswe by’Igiheburayo. * Andi mazina, urugero nk’Imana, Umwami cyangwa Ishoborabyose, abonekamo inshuro nke ugereranyije n’iryo. Nanone ribonekamo inshuro nyinshi kurusha Aburahamu, Mose na Dawidi.

Bibiliya ntitubuza gukoresha izina ry’Imana mu buryo bwiyubashye. Ibyanditswe bigaragaza ko abagaragu b’Imana bagiye bakoresha iryo zina. Bitaga abana babo amazina yerekeza kuri iryo zina, urugero nka Eliya, bisobanurwa ngo “Yehova ni yo Mana yange” na Zekariya bisobanurwa ngo “Yehova yaranyibutse.” Nanone bakoreshaga izina ry’Imana mu biganiro byabo.—Rusi 2:4.

Imana idusaba gukoresha izina ryayo. Bibiliya igira iti: “Mushimire Yehova, mwambaze izina rye” (Zaburi 105:1). Ikindi kandi, Yehova azirikana “abatekereza ku izina rye.”—Malaki 3:16.

“Kugira ngo abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”—Zaburi 83:18.

Izina ry’Imana risobanura iki?

Hari abahanga batekereza ko izina Yehova risobanura ngo “ituma biba.” Ibyo bigaragaza ko we ubwe aba icyo ari cyo cyose gikenewe kugira ngo asohoze amasezerano ye, cyangwa agatuma ibyo yaremye biba icyo yifuza ko biba cyo mu gihe hari aho bihuriye n’isohozwa ry’umugambi we. Umuremyi ushobora byose ni we wenyine ukwiriye kwitwa iryo zina.

ICYO BYAKUMARIRA.

 

Kumenya izina ry’Imana, bituma uhindura uko wayibonaga kandi kuba inshuti yayo bikakorohera. Kandi ni mu gihe, ntiwagirana ubucuti n’umuntu mutaziranye. Kuba Imana yaratubwiye izina ryayo, bigaragaza ko ishaka ko tuba inshuti zayo.—Yakobo 4:8.

Wagombye kwiringira ko Yehova azakora ibihuje n’izina rye, agasohoza ibyo yadusezeranyije byose. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti: “Abazi izina ryawe bazakwiringira” (Zaburi 9:10). Iyo umenye ko izina rya Yehova rifitanye isano n’imico ye, urugero nk’urukundo rudahemuka, imbabazi, impuhwe, n’ubutabera bituma urushaho kumwiringira (Kuva 34:5-7). Kumenya ko Yehova azasohoza amasezerano ye kandi ko atazakora ibinyuranye n’imico ye, biraduhumuriza.

Kumenya Izina ry’Imana bishobora gutuma ubona imigisha muri iki gihe no mu gihe kizaza. Imana yatanze isezerano rigira riti: “Nzamurinda kuko yamenye izina ryanjye.”—Zaburi 91:14.

“Umuntu uzambaza izina rya Yehova azakizwa.”—Yoweli 2:32.

Izina ry’Imana mu ndimi zitandukanye

^ par. 9 Bibiliya nyinshi ntizibonekamo izina ry’Imana. Hari abarishimbuje andi mazina urugero nk’UMWAMI, mu nyuguti nkuru, abandi barishyira mu mirongo imwe n’imwe cyangwa mu bisobanuro by’ahagana hasi. Bibiliya—Ubuhinduzi bw’Isi nshya yo ikoresha iryo zina ahantu hose rikwiriye kuba.