Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 22

Fasha abigishwa ba Bibiliya babatizwe

Fasha abigishwa ba Bibiliya babatizwe

“Buri wese muri mwe abatizwe.”​—IBYAK 2:38.

INDIRIMBO YA 72 Tumenyekanisha ukuri k’Ubwami

INSHAMAKE *

1. Ni iki imbaga y’abantu benshi yari iteraniye hamwe mu kinyejana cya mbere yasabwe gukora?

IMBAGA y’abantu benshi igizwe n’abagabo n’abagore baturutse mu bihugu bitandukanye kandi bavuga indimi zitandukanye, bari bateraniye hamwe. Kuri uwo munsi habaye ikintu gitangaje. Itsinda ry’Abayahudi bo muri rubanda rusanzwe batangiye kuvuga indimi kavukire z’abo bantu. Ariko icyabatangaje kurushaho, ni ibyo abo Bayahudi bababwiraga n’ibyo intumwa Petero yabwiye abari aho bose. Basobanukiwe ko kwizera Yesu Kristo byari gutuma babona agakiza. Ibyo byabakoze ku mutima ku buryo bahise babaza bati: “Dukore iki?” Hanyuma Petero yarabashubije ati: “Buri wese muri mwe abatizwe.”—Ibyak 2:37, 38.

Umugabo n’umugore bigisha Bibiliya umusore ufite igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose (Reba paragarafu ya 2)

2. Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

2 Nyuma yaho habaye ibintu bidasanzwe. Uwo munsi abantu bagera ku 3.000 barabatijwe bahinduka abigishwa ba Kristo. Iyo yari intangiriro y’umurimo ukomeye wo guhindura abantu abigishwa, Yesu yasabye abigishwa be gukora. Na n’ubu uwo murimo uracyakorwa. Icyakora muri iki gihe, ntitwabwiriza umuntu ngo nyuma y’amasaha make gusa ahite abatizwa. Kugira ngo umwigishwa abatizwe bishobora gufata amezi, umwaka cyangwa urenga. Niba ufite umuntu wigisha Bibiliya, nawe wiboneye ko kugira ngo abatizwe ari ibintu bitoroshye. Muri iki gice, tugiye gusuzuma icyo wakora kugira ngo ufashe umuntu wigisha Bibiliya abatizwe.

FASHA UWO WIGISHA BIBILIYA GUSHYIRA MU BIKORWA IBYO YIGA

3. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 28:19, 20, ni iki umwigishwa agomba gukora kugira ngo abatizwe?

3 Umwigishwa wa Bibiliya agomba gushyira mu bikorwa ibyo yiga mbere y’uko abatizwa. (Soma muri Matayo 28:19, 20.) Iyo umwigishwa wa Bibiliya ashyize mu bikorwa ibyo yiga, amera nka wa muntu w’umunyabwenge Yesu yavuze mu mugani we, wacukuye cyane kugira ngo yubake inzu ye ku rutare (Mat 7:24, 25; Luka 6:47, 48). None se twafasha dute umwigishwa wa Bibiliya kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyo yiga? Reka turebe ibintu bitatu twakora.

4. Twafasha dute umwigishwa wa Bibiliya kugira amajyambere kugira ngo abatizwe? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Fasha umwigishwa kwishyiriraho intego no kuzigeraho.”)

4 Fasha uwo wigisha kwishyiriraho intego. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Reka dufate urugero: Iyo ugiye gukora urugendo rurerure, ushobora kujya unyuzamo ugahagarara, ukitegereza ibintu byiza kugira ngo urwo rugendo rutakurambira. Mu buryo nk’ubwo, iyo uwo wigisha Bibiliya yishyiriraho intego z’igihe gito kandi akazigeraho, abona ko n’intego yo kubatizwa ashobora kuyigeraho. Jya wifashisha agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Icyo wakora” kari mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, kugira ngo ufashe uwo wigisha Bibiliya kwishyiriraho intego. Igihe cyose murangije isomo, muge murebera hamwe niba ibyo mwize hari aho bihuriye n’intego yishyiriyeho. Niba hari indi ntego wifuza ko umwigishwa wawe yishyiriraho, yandike ahanditse ngo: “Ikindi.” Wowe n’uwo wigisha Bibiliya muge musuzuma buri gihe ka gasanduku kavuga ngo: “Icyo wakora,” kugira ngo musuzumire hamwe intego z’igihe gito n’iz’igihe kirekire yishyiriyeho.

5. Nk’uko bigaragara muri Mariko 10:17-22, Yesu yasabye umugabo w’umukire gukora iki kandi se kuki yabimusabye?

5 Fasha uwo wigisha kugira ibyo ahindura. (Soma muri Mariko 10:17-22.) Yesu yari azi ko bitari korohera uwo muntu wari umukire kugurisha ibyo yari atunze byose (Mar 10:23). Icyakora ibyo ntibyabujije Yesu kumusaba icyo kintu gikomeye. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yari yamukunze. Hari igihe dushobora gutinda kubwira uwo twigisha kugira ibyo ahindura, twibwira ko hakiri kare. Kandi koko hari abantu bisaba igihe kwiyambura kamere ya kera, bakambara kamere nshya (Kolo 3:9, 10). Ariko iyo ubwiye uwo wigisha Bibiliya hakiri kare ibyo akwiriye guhindura udaciye ku ruhande, bishobora gutuma ahita atangira guhinduka. Iyo ubikoze uba ugaragaje ko umukunda.—Zab 141:5; Imig 27:17.

6. Kuki twagombye gukoresha ibibazo bisaba umwigishwa kuvuga icyo atekereza?

6 Byaba byiza ubajije uwo wigisha Bibiliya ikibazo gituma avuga ibyo atekereza ku byo mwiga. Ibyo bizatuma umenya uko yumva ibintu n’ibyo yizera. Nujya umubaza ibibazo nk’ibyo kenshi, bizakorohera kuganira na we ku ngingo zishobora kumugora. Mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, harimo ibibazo byinshi bifasha abantu kuvuga ibyo batekereza. Urugero, mu isomo rya 4 harimo ikibazo kibaza ngo: “Yehova yumva ameze ate iyo ukoresheje izina rye?” No mu isomo rya 9 harimo ikibazo kibaza ngo: “Ni iki wifuza kubwira Yehova mu isengesho?” Mu mizo ya mbere bishobora kugora umwigishwa gusubiza ibyo bibazo. Icyo gihe ushobora kumufasha, umutoza gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe n’amafoto bifitanye isano n’ingingo muganiraho.

7. Wakoresha neza ute inkuru z’ibyabaye?

7 Umwigishwa namara kumenya icyo akwiriye gukora, uzakoreshe ingero z’abantu bagize icyo bahindura mu buzima kugira ngo umutere inkunga yo kugira icyo akora. Urugero niba kuza mu materaniro bimugora, ushobora kumwereka videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ntiyigeze antererana” iri mu isomo rya 14 ahanditse ngo: “Ahandi wabona ibisobanuro.” Inkuru nk’izo uzazisanga mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose ahanditse ngo: “Ibindi wamenya” n’ahanditse ngo: “Ahandi wabona ibisobanuro.” * Gusa uge wirinda kugereranya umwigishwa wawe n’undi muntu, wenda umubwira uti: “Ubwo uyu yabishoboye nawe ushobora kubikora.” Ahubwo uge ureka umwigishwa abe ari we ubyivugira. Wowe jya umwereka ibintu by’ingenzi byafashije uwo muntu uvuzwe muri videwo, agashyira mu bikorwa ibyo yize muri Bibiliya. Urugero ushobora kumwereka umurongo w’Ibyanditswe wamufashije cyangwa ikintu yakoze. Igihe cyose bishoboka uge wereka umwigishwa ukuntu Yehova yafashije uwo muntu.

8. Twafasha dute uwo twigisha Bibiliya gukunda Yehova?

8 Fasha uwo wigisha gukunda Yehova. Wabikora ute? Jya ushaka uko wamufasha gutekereza ku mico ya Yehova. Jya ufasha umwigishwa kubona ko Yehova ari Imana igira ibyishimo kandi ifasha abayikunda (1 Tim 1:11; Heb 11:6). Jya ufasha umwigishwa kubona ko nakurikiza ibyo Yehova amusaba, bizatuma abona imigisha kandi umusobanurire ko iyo migisha igaragaza ko Yehova amukunda (Yes 48:17, 18). Uko umwigishwa azarushaho gukunda Yehova, ni na ko azarushaho kugira ikifuzo cyo kugira ibyo ahindura.—1 Yoh 5:3.

JYA UFASHA UMWIGISHWA KUMENYANA N’ABANDI BAKRISTO

9. Dukurikije ibivugwa muri Mariko 10:29, 30, ni iki cyafasha umwigishwa kugira ibyo yigomwa ngo abatizwe?

9 Hari ibintu umwigishwa agomba kwigomwa kugira ngo azabatizwe. Kimwe na wa mukire twavuze, hari abigishwa ba Bibiliya baba bagomba kugira ibyo bigomwa. Urugero, hari igihe bishobora kuba ngombwa ko bareka akazi kabo niba kanyuranyije n’amahame ya Bibiliya. Hari n’ababa bagomba kureka inshuti bahoranye zidakunda Yehova. Abandi bo bashobora kwangwa na bene wabo badakunda Abahamya ba Yehova. Yesu yavuze ko hari abo byari kugora kwigomwa ibintu nk’ibyo. Icyakora yijeje abari kumukurikira ko batari kwicuza ibyo bigomwe. Yababwiye ko Yehova yari kubaha umugisha akabaha umuryango w’abavandimwe ubakunda. (Soma muri Mariko 10:29, 30.) Wafasha ute umwigishwa wa Bibiliya kwishimira iyo mpano ihebuje?

10. Ibyabaye kuri Manuel bitwigisha iki?

10 Jya uba inshuti y’uwo wigisha Bibiliya. Ni iby’ingenzi ko wereka umwigishwa ko umwitaho. Kubera iki? Reka turebe icyo Manuel wo muri Megizike yabivuzeho. Yibuka ibyamubayeho akiga Bibiliya agira ati: “Mbere yo gutangira kwiga Bibiliya uwanyigishaga yabanzaga kumbaza uko merewe. Ibyo byatumaga numva nisanzuye, nkamubwira byose. Numvaga anyitayeho rwose.”

11. Kumarana igihe n’abo twigisha Bibiliya bibagirira akahe kamaro?

11 Yesu yamaranaga igihe n’abigishwa be (Yoh 3:22). Ubwo rero nawe uge umwigana maze umarane igihe n’abo wigisha Bibiliya. Niba bikwiriye uge utumira umwigishwa umaze kugira amajyambere musangire ka cyayi, amafunguro cyangwa murebere hamwe ikiganiro cya buri kwezi gihita kuri tereviziyo yacu. Byarushaho kuba byiza umutumiye igihe inshuti ze na bene wabo baba bari mu minsi mikuru idahuje n’Ibyanditswe, kuko muri icyo gihe ashobora kumva yigunze. Umuvandimwe witwa Kazibwe wo muri Uganda yaravuze ati: “Kumarana igihe n’uwanyigishaga Bibiliya byatumye menya ibintu byinshi kuri Yehova nk’ibyo namenyaga iyo yabaga yaje kunyigisha. Niboneye uko Yehova yita ku bagize ubwoko bwe n’ukuntu baba bishimye; kandi rwose ibyo ni byo nari nkeneye.”

Iyo ujyanye n’ababwiriza batandukanye kwigisha umuntu Bibiliya biramufasha n’iyo aje mu materaniro (Reba paragarafu ya 12) *

12. Kuki twagombye kujyana n’ababwiriza batandukanye mu gihe tugiye kwigisha umuntu Bibiliya?

12 Jya utumira abandi babwiriza mujyane kumwigisha. Hari igihe dushobora kumva ko kwigisha umuntu Bibiliya turi twenyine cyangwa guhora tujyana n’umubwiriza umwe, ari byo bitworoheye. Nubwo ushobora kumva ibyo ari byo bikubangukiye, nujya unyuzamo ukajya kumwigisha uri kumwe n’ababwiriza batandukanye ni byo bizafasha uwo wigisha. Dmitrii wo muri Moludaviya yaravuze ati: “Mu babwiriza bose bazaga kunyigisha buri wese yabaga afite uburyo bwe bwo gusobanura ibintu bwihariye. Ibyo byatumye menya uburyo butandukanye bwo gushyira mu bikorwa ibyo nigaga. Nanone igihe najyaga mu materaniro bwa mbere, sinagize ubwoba bwinshi kubera ko abavandimwe na bashiki bacu benshi nari narababonye.”

13. Kuki tugomba gutera umwigishwa inkunga yo kuza mu materaniro?

13 Jya umutera inkunga yo kuza mu materaniro. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova adusaba guteranira hamwe kugira ngo tumusenge (Heb 10:24, 25). Nanone abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero, baba bagize umuryango wacu wo mu buryo bw’umwuka. Iyo turi kumwe na bo tuba tumeze nk’abari mu rugo dusangira ibyokurya biryoshye. Ubwo rero iyo uteye umwigishwa inkunga yo kuza mu materaniro, uba umufashije gutera intambwe y’ingenzi izatuma abatizwa. Icyakora kujya mu materaniro bishobora kumugora. None se ni mu buhe buryo igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, cyamufasha gutsinda inzitizi zose zimubuza kuza mu materaniro?

14. Twakora iki ngo dushishikarize abo twigisha Bibiliya kuza mu materaniro?

14 Jya wifashisha ibiri mu isomo rya 10 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose utere inkunga uwo wigisha Bibiliya. Hari ababwiriza b’inararibonye basabwe gukurikiza ibivugwa muri iryo somo mbere y’uko icyo gitabo gisohoka kandi byatumye bafasha abo bigisha Bibiliya kuza mu materaniro. Birumvikana ko utazategereza ko mugera ku isomo rya 10 ngo ubone kumutumira mu materaniro. Jya umutumira vuba uko bishoboka kose kandi uge ukomeza kubikora buri gihe. Abantu twigisha Bibiliya baba bahanganye n’ibibazo bitandukanye. Ubwo rero uge uzirikana iby’uwo wigisha ahanganye na byo, urebe n’uko wamufasha. Niba adahise aza mu materaniro ntuzacike intege ahubwo uge ukomeza kumutumira wihanganye.

JYA UFASHA UWO WIGISHA BIBILIYA KWIKURAMO UBWOBA

15. Ni ibihe bintu bishobora gutera ubwoba abo twigisha Bibiliya?

15 Ese uribuka ukuntu wumvaga ufite ubwoba bwo kuba Umuhamya wa Yehova? Birashoboka ko wumvaga utazashobora kubwiriza mu ruhame. Nanone ushobora kuba waratinyaga ko abigize umuryango wawe cyangwa inshuti zawe bazakurwanya. Niba ibyo byarakubayeho ushobora kwiyumvisha impamvu uwo wigisha Bibiliya atinya kuba Umuhamya wa Yehova. Yesu yavuze ko hari abari gutinya kuba abigishwa be. Icyakora yabateye inkunga yo kutemera ko ubwoba bubabuza gukorera Yehova (Mat 10:16, 17, 27, 28). Yesu yafashije ate abigishwa be kwikuramo ubwoba? Wamwigana ute?

16. Twatoza dute uwo twigisha Bibiliya kubwiriza?

16 Jya utoza uwo wigisha kubwiriza. Igihe Yesu yoherezaga abigishwa be kubwiriza bashobora kuba baragize ubwoba. Icyakora yarabafashije ababwira ubutumwa bagombaga kubwiriza n’abo bagombaga kububwira (Mat 10:5-7). Wakwigana Yesu ute? Fasha uwo wigisha Bibiliya kumenya abo yabwiriza. Urugero ushobora kumubaza niba hari umuntu azi wifuza gusobanukirwa inyigisho runaka yo muri Bibiliya. Noneho ushobora kumufasha gutegura uko yamusobanurira iyo nyigisho mu buryo bworoshye. Mu gihe ubona bikwiriye ushobora no kumutoza wifashishije ibivugwa mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose ahanditse ngo: “Uko bamwe babyumva” n’ahanditse ngo: “Hari abashobora kukubaza bati.” Mu gihe umutoza jya umufasha gutanga ibisubizo bigufi bishingiye kuri Bibiliya ariko abigiranye amakenga.

17. Twakoresha dute ibivugwa muri Matayo 10:19, 20, 29-31, kugira ngo dufashe abo twigisha Bibiliya kwiringira Yehova?

17 Jya ufasha uwo wigisha Bibiliya kwiringira Yehova. Yesu yijeje abigishwa be ko Yehova yari kubafasha kuko abakunda. (Soma muri Matayo 10:19, 20, 29-31.) Jya wibutsa uwo wigisha Bibiliya ko Yehova na we azamufasha. Jya usengera hamwe n’umwigishwa ubwire Yehova intego afite. Ibyo bizatuma yiringira Yehova. Franciszek wo muri Polonye yaravuze ati: “Iyo uwanyigishaga Bibiliya yasengaga yasubiragamo kenshi intego zange. Maze kubona uko Yehova yasubizaga amasengesho y’uwanyigishaga, nange nahise ntangira kujya nsenga. Nabonye ukuntu Yehova yamfashije nkabona uruhushya rwo kujya njya mu materaniro no mu makoraniro, nubwo nari nkiri mushya ku kazi.”

18. Yehova yumva ameze ate iyo areba umurimo abagaragu be bakora?

18 Yehova akunda cyane abantu twigisha Bibiliya. Nanone akunda ababigisha kuko bakora uko bashoboye kugira ngo bafashe abantu kuba inshuti ze (Yes 52:7). Niba ubu nta muntu ufite wigisha Bibiliya, nawe ushobora gufasha abiga Bibiliya kugira amajyambere bakabatizwa ujyana n’ababwiriza basanzwe babigisha.

INDIRIMBO YA 60 Nibumvira bazakizwa

^ par. 5 Muri iki gice, turi busuzume uko Yesu yafashije abantu bakaba abigishwa be n’uko twamwigana. Nanone turi busuzume bimwe mu bigize igitabo gishya gifite umutwe uvuga ngo: “Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.” Cyagenewe gufasha abo twigisha Bibiliya kugira ngo babatizwe.

^ par. 7 Nanone ushobora kubona izindi ngero mu (1) Gitabo Gifasha Abahamya Gukora Ubushakashatsi munsi y’umutwe uvuga ngo: “Bibiliya,” “Akamaro kayo” ukajya ahanditse ngo: “‘Bibiliya ihindura imibereho’ (Ingingo zo mu Munara w’Umurinzi)” cyangwa (2) ukajya kuri porogaramu ya JW Library® ahanditse ngo: “Ibiganiro n’inkuru z’ibyabaye.”

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo wajyanye n’umugore we kwigisha umusore Bibiliya. Ikindi gihe ajyana n’abavandimwe batandukanye kwigisha wa muntu.